Kigali, ahantu 3 wakorera Urugendo Nyobokamana

January 6, 2024

Mu Rwanda hari ahantu henshi umuntu ashobora gukorera urugendo nyobokamana, ni ahantu hemewe gusengerwa. Umuntu wese mu idimi avamo yahakorera urugendo, akahamenya, agasenga,..

Mu mujyi wa Kigali, hari ahantu hatatu wakorera urugendo nyobokamana

 Ku ibanga ry’Ishya n’Amahoro I Jali

Ku musozi wa Jali muri Gasabo, habera urugendo rw’abantu bashaka gusenga, bagakora inzira y’umusaraba, bibuka ububabare bwa Yezu.

Abantu bakunda kujya kuhasengera buri wa Kabiri guhera saa Tatu za mugitondo (9Am) bagahurira haruguru y’amagaraje ahazwi nko mu Gatsata.

Urugendo mu Ngoro y’Umutima Mutagatifu wa Yezu (Kicukiro)

Amasengesho ya buri wa Gatandatu usoza ukwezi muri Kiliziya y’Umutima Mutagatifu wa Yezu, ahazwi nko kuri Communauté de l’Emmanuel, habera isengesho ry’Abarwayi, gusengera ibyifuzo bitandukanye, kubohoka, gukira ibikomere, gushimira Imana.

Buri wa Gatanu wa mbere w’Ukwezi haba umwiherero (9am-2pm) gusingiza Imana, ubutayu na misa. Hatangiye umwiherero mu cyongereza (English);5pm-8pm. Kwa Gatandatu; kwisunga umutima mutagatifu wa Bikira Mariya; Inyigisho, Rozari na Misa.

Ni byiza kwibuka gusiga ibyifuzo byawe muri Shapeli, gusengera mu busitani bwa Nyina wa Jambo. Kandi n’iminsi yose igihe ushaka gusenga wahagana ndetse no kwitabira izindi gahunda za Communauté de l’Emmanuel.

Ni ku Kicukiro hafi ya Kaminuza ya UNILAK. Umpanukira Sonatube.

Ku ngoro y’impuhwe z’Imana I Kibuga

Urugendo rwo kujya gusengera I Kabuga, ni urugendo rufasha abajyayo gusenga, gukora inzira y’umusaraba, guhongerera ibyaha.

Ni ahantu bagira gahunda y’amasengesho ahabera buri kwezi, hari iminsi mu cyumweru iba ifite gahunda ijyanye n’amasengesho. Ku munsi w’impuhwe z’Imana, icyumweru gikurikira Pasika, haba hateraniye abantu bavuye hirya no hino kwizihiza uwo munsi mukuru wo kuzirikana ku mpuhwe z’Imana.