Hazwi nk’I Nyarugenge, I Nyarurembo, mu marembo y’u Rwanda, mu mujyi rwa gati hari ahantu henshi heza; ahantu ho kuruhukira, gusura, gutemberera, gukinira, kwigira, kuganirira n’ibindi.
Ni ahantu umuntu wese akwiriye kumenya, mu gihe uje mu mujyi ufite akanya, ushaka gutembereza umuntu, ushaka ahantu wakwicara ukaba uruhuka, ahantu wahurira n’umuntu mukaba mu ganira, ahantu ushobora no kumenyanira n’abandi.
Ahantu ushobora kugenda n’amaguru, kugenda n’igare cyangwa na moto (ntuzarenze 400!). Kandi ahenshi kuhinjira ni ubuntu!
Dore ibintu 13 by’ingenzi byo gukora mu mujyi rwagati:
1.Gusura Kandt’Museum
Ni ingoro iherereye mu mujyi wa Kigali rwagati, izwi ku izina ryo kwa kandt, yabayemo umudage witwaga Richard Kandt washinze umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1908.
Ni ingoro igizwe n’ibyumba bitandukanye bigaragaza amateka y’abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda, mu gihe cy’ubukoroni ndetse n’umwaduko w’abazungu mu Rwanda. Igaragaza amateka y’abadage mu Rwanda, ndetse no mu karere. Igice cyo hanze kigaragaza inzoka zitandukanye harimo; impiri, inshira n’izindi.
Richard Kandts yari umuganga, umushakashatsi, umusirikare, yaje muri afurika aje gushakisha isoko y’uruzi rwa Nili, yayimvumbuye mu mwaka wa 1897.
Iyi ngoro iherereye iruhande rw’icyapa cy’imodoka, zigana I Nyamirambo, ahahoze gereza ya 1930, hirya gato y’amashuri yisumbuye ya Cyahafi.
2.Gutemberera mu Imbuga City Walk
Umujyi wa Kigali wakoze Imbuga mu rwego rwo gufasha abanyamujyi ndetse n’abahagenda kubona ahantu ho kwicara, gukinira, kuganirira, kuruhuka, gusomera ibitabo, kubona iterineti y’ubuntu.
Iyi mbuga igizwe n’ubusitani, intebe zo kwicaramo, ahantu ho gutegurira ibirori ndangamuco, kugura ibintu byo kurya no kunywa , ahantu ho kugenda n’amaguru n’igare. Ni ahantu ushobora gutemberera wowe winyine, inshuti, abavandimwe n’umuryango. Abana bafite ahantu bakinira iruhande rwaho.
Iherereye iruhande rw’ibiro by’umujyi wa Kigali ahari hazwi nko muri Car Free Zone.
3.Gusura Kigali Conference and Exhibition Village
Ahantu hategurirwa ibitaramo bitandukanye birimo ibiganiro mbonankubone, amahugurwa, ibitaramo bya muzika, impurika ry’ibihangano, ahantu ho gusura ibikorwa bya Made In Rwanda bikorwa n’abantu batandukanye.
Iherereye iruhande rwa Serena Hotel, hazwi nka Camp Kigali.
4.Gusura Camp Kigali Belgium Memorial
Urwibutso rw’abasirikari b’ababiligi ruzwi nka Camp Kigali Belgian Memorial ruherereye mu mujyi wa Kigali ahahoze ikigo cya Gisirikare hazwi nka Camp Kigali. Ni urwibutso ruha icyubahiro abasirikare icumi ba baparakomando bari barinze Minisitiri w’Intebe Agathe Uwiringiyimana bishwe tariki ya 7 Mata 1994, ababiligi 12 baguye mu Rwanda harimo abapadiri babiri hamwe n’abatusti bishwe muri jenoside ndetse n’abandi bose bishwe muri za jenoside zabaye hirya no hino ku isi.
Ni urwibutso rugizwe n’igice cyo mu nzu ndetse no hanze; mu gice cyo mu nzu harimo ibyumba bifite amateka atandukanye; aho bavuga kuri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, igihangano cy’umunyabugeni Kasuku kigaragaza uko ibintu byari bimeze mu gihe cya jenoside.
Hari icyumba kinini kirimo urwibutso rw’abasirikare baguye mu Rwanda, kigaragaza icyo jenoside aricyo, kirimo amazina y’abasirikare icumi bahaguye, amabendera y’igihugu cy’u Rwanda n’Ububiligi, urukuta ruriho amasasu yarashwe kuri abo basirikare.
Igice cyo hanze kigizwe n’amabuye icumi yavuye mu Bubiligi, buri buye ririho inyuguti itangira izina rya buri musirikare. Ni amabuye yubatse mu kimenyetso cy’uruziga, gisobanura ubumwe bwabo ba parakomando, arasa yose ku buryo bugaragaza ko urupfu rudatandukanya urwego n’amapeti.
Ihereye iruhande rwa Serena Hotel na Kigali Conference and Exhibition Village kandi kuyisura ni Ubuntu.
5.Gusoma ibitabo muri Centre Iriba
Abakunda gusoma, ni byiza kugera kuri Centre Iriba, ahantu usanga ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka, umuco by’u Rwanda mu ndimi zitandukanye, byanditswe n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni ahantu hazwi mu kubika amateka, gukora ubushakashatsi kuri jenoside zabayeho ku isi, iyica rubozo ryakorewe ikiremwa muntu.
Kuri Centre Iriba ni ahantu habera ibirori ndangamuco, amampurika atandukanye. Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatanu, haherereye ku Muhima.
6.Gutembera ku igare
Mu rwego rwo kugira imijyi ikeye, itangiza ibidukikije, imijyi ishyigirikira iterambere rirambye, imijyi ifasha abayituye kugira ubuzima bwiza, uburyo bwiza bwo gutembera mu mijyi ni ugukoresha igare.
Mu mujyi wa Kigali hari ahantu hatandukanye umuntu ashobora gufata igare akarikoresha mu rugendo rwaho ashaka kujya hose. Amagare kandi afasha mu gukora siporo, umuntu akarambura imitsi.
Gukoresha igare Camp Kigali/Chuk-Kigali City, bisaba gushyira apulikasiyo muri telephone yawe, ukemeza ko ugiye gukoresha igare, ugatanga imyirondoro yawe (Indangamuntu).
7.Kuganirira mu Busitani bw’Umujyi (Iruhande rwa AIM Bank)
Ahantu ho kwicara mu busitani bwiza, kwifotoreza amafoto meza, hubatse neza, hatuje, haboneka iterineti y’ubuntu, ahantu ho kuganirira no gusomera ibitabo. Ni ahantu umuntu ajya akitekerezaho, agafata ingamba z’ubuzima, z’akazi n’ibindi.
8.Gutemberera muri Norrsken Kigali
Ikigo gishyashya gifasha ba rwiyemezamirimo mu kubona ahantu bakorera, ni ahantu habereye gutemberera, kwifotoreza ndetse ni amahirwe yo kumenyana n’abo ba rwiyemezamirimo baba bahakorera. Ushobora kubona ahantu wanywera ikawa, kwicara mu busitani buhari…
Norrsken Kigali ikorera ahahoze Ecole Belge.
9.Gukina Chess muri Kigali Chess Cafe
Namenye uyo mukino mu mwaka wa 2013, ariko waranshimishije cyane, ni umukino w’ubwenge, uhuza abantu bagakina, bakarushanwa, ufasha umuntu kumenya ko yatsinda no gutsindwa akabyakira, utuma umuntu yiyubakamo icyizere no kugira ibitekerezo byagutse/bishya.
Umukino wa Chess, ni umukino utuma ubwonko bw’umuntu butekereza cyane, gutekereza vuba, ukareba kure, ikintu gifite akamaro. Ukaba umuntu ubasha guhitamo igikwiriye, gukemura ibibazo vuba.
Chess Caffe ifasha abashaka gukina kuza bagakina kandi basangira, iherereye iruhande rwa Bank of Kigali, umuhanda umpanuka uva ku mujyi wa Kigali, haruguru ya Librarie Caritas.
10.Gusura Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille)
Inyubako ya Kiliziya Gaturika (Sainte Famille) yubatswe mu 1913, ni inzu ifite umurage mu bwubatsi bitewe n’ukuntu yubatse imbere n’inyuma. Igisenge cyayo cy’imbere kirashimishije, ni byiza kureba ubwo buhanga bubakishije.
Waba uri umukiristu w’idini gaturika cyangwa utariwe. Umuntu wese ubishaka yabasha kujya kureba iyo nyubako imaze imyaka iri hejuru y’ijana (100).
Hanze y’inyubako hari urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ruha icyubahiro abatutsi baguye muri iyo kiliziya no mu nkengero zayo.
11.Goethe Institute
Inzu ndangamuco y’abadage izwi ku izina rya Goethe Institute, ni ahantu bigisha ururimi rw’ikidage, ahantu wasura ugasoma ibitabo bitandukanye, guhurira n’abahanzi, kwitabira ibitaramo bikunda kuhabera (Live Music, Theatre, film, comedy,…).
Iherereye mu kiyovu, hakurya ya Ste Famille Hotel, ku muhanda uzamuka iruhande rwa Kigali View Hotel.
12. Gusura Hotel des Milles Collines
Hoteli yubatswe mu 1973, ni imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda, ifite inyenyeri 5, yubatse izina ku rwego mpuzamahanga, yakiriye abanyacyubahiro bakomeye.
Ni hoteli wagana ugiye kuruhuka, kuganira, kogera mu bwongero bwayo, kureba imitako ifite, ubusitani bwayo n’ibindi.
13.Kujya gusenga
Kujya kwiyegereza Imana muri zimwe mu nsengero ziri hafi y’umujyi rwagati; ku Nkurunziza, ADEPR Gakinjiro, kujya mu kiliziya Ste Michel, kujya mu musigiti ku Iposita. Bituma ubasha kubona umwanya wo kwitekerezaho, wo kuruhuka, kwirinda gupfa ubusa igihe utegereje umuntu cyangwa hari gahunda ufite mu gihe runaka.
Byongeyeho ushobora no guhitamo ahantu wakwicara ugafata kamwe ntimba ukabasha, ahantu wafatira amafunguro ushaka ndetse naho wanywera ikawa, Icyayi cyangwa Amata.