1.Guhabwa Itegeko Nshinga bisobanura ko ari ryo risumba ayandi mu gihugu, kandi ko buri wese aba agomba kurikurikiza harimo na Perezida nubwo aba ari we muyobozi mukuru w’Igihugu, ariko aba agomba gukurikiza ibyo ritegeka, kuko itegeko rivuga ko igikorwa cyose kinyuranyije n’Itegeko Nshinga nta gaciro kiba gifite.
2.Ibendera ry’Igihugu ahabwa ni ikimenyetso cy’Igihugu, aho agiye hose akarihabona biba bivuze ko Igihugu gihari, bikaba ari ikimenyetso gihuza abenegihugu kikabatera ishema, bikaba bihuje n’intego y’Igihugu yo kugira ubumwe bw’Abanyarwanda.
3.Ikirangantego ahabwa ni ikimenyetso cy’ingenzi ku gihugu, cyane cyane ku mikoranire n’ibindi bihugu, kuko kiba kigomba gushyirwa ku nyandiko n’impapuro bahererekanya, kikaba n’ikimenyetso kigaragaza ko inyandiko kiriho yemewe mu gihugu kubera ko iba ivuye mu buyobozi bwemewe na Leta.
4.Inkota n’Ingabo bihabwa umukuru w’Igihugu iyo amaze kurahira bijyanye no gusigasira amahoro no guharanira ubusugire bw’Igihugu, bikagaragarira abenegihugu ko ari we mugaba w’ikirenga ushinzwe ubusugire bw’Igihugu no kukirinda.
Imvano: Ifoto.KigaliToday.