KURAMVURA AMASEKURU

January 3, 2024

Kuva na kera mu Rwanda habaga hariho abantu bazi gukora, kurema ibikoresho byakenerwaga n’abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umuntu yabaga azwi mu karere atuyemo akaganwa na benshi.

Ni umwuga utuga nyirawo kuko umwinjiriza, akabasha kwituga no gutunga umuryango we. Kuramvura biba ari uruhererekane mu muryango, umubyeyi akawusigira umwana we, ni umurage uhererekanwa mu bawukora.

Umuramvuzi w’amasekuru (Ntibavuga Gukora bavuga Kuramvura)…ni umugabo uzi kuramvura amasekuru, imivure, ibyatsi n’ibindi akaba azi no kurema ingoma. Isekuru iramvurwa mu bikoresho byihariye kimwe nko muy’indi myuga yose, bakoresha ibiti byihariye birimo ;umuvumu, umusave n’Umwembe, bivamo isekuru nziza zikomeye, ziramba.

Mu bikoresho bakoresha harimo ishoka ifasha mu gutsinda ibiti, umuhoro wa Kinyarwanda ubaza imihini, urukwarizo rwoza imbere mu Isekuru, inyamuro imbazo ya Kinyarwanda ifasha mu kubaza neza isekuru, Umuhoro ufasha mu kugegena,gutema indiba,guforoma inyuma.

Nk’indi myuga yose, umwuga wo kuramvura amasekuru ugira imbogamizi, ikomeye ni iyo kubona ibiti byo kuvamo ibikoresho byiza, ibibazo byo kubika ibiramvu (ibyo bakoze bitaruzura) kuko akenshi aho babonye igiti niho banakorera maze bagatwara ibyuzuye.

Isekuru ikoreshwa mu mirimo itandukanye mu rugo cyane cyane mu gikoni, ibisigazwa byavuye mu biti biracanwa.

Ushaka kugura ibikoresho by’uyu Muramvuzi wamuhamagara kuri numero 0788 691 662. Ashobora no ku kwigisha.