Ni byiza kumenya ahantu wabasha gusohokana abana muri iki gihe cy’iminsi mikuru, abana bakishima, bakanezerwa, bakamenya ahantu hatandukanye.
Ni ahantu n’abantu bakuru bajya bakishimana n’abana! Kandi haba hari ibyo kurya no kunywa.
1.Santas Leisure Park (Kanombe)
Ahantu ho gusohokana abana muri iy’iminsi mikuru, bafite iby’imyicundo, abana bagaragaza impano zitandukanye; kuririmba, gushushanya, modeling, kuba MC,..
2.Mambas Club (Kimihurura)
Ahanyu ho gusohokana abana, bakoga, bagakina imikino myinshi irimo Bolling, volleyball yo ku mucanga,.
3.Spiderman Game Center (Masaka)
Abana bakunda Siperdman! Ahantu ho gusohokana abana bakishima cyane, bambaye imyenda ya Siperdman bakanezerwa, bakazamuka ku bintu bibamara ubwoba, umwaka akifotoza , akaririmba, akisinga amarangi,..
4.Davar Adventure Game (Kibagabaga)
Umwana wishimye ni umwana wosohokeyemuri Davar Adventure Game, ahantu umwana abona imikino myinshi agahitamo iyo akunda, iyo ashaka kumenya. Amenya kugenda mu ishyamba, akabasha kurasa by’abana, gukina football, golf,….
5.Fazenda Senghar (Mont Kigali)
Ku musozi wa Kigali, hazwi nka hantu, haba Amafarasi afasha abana kumenya kugenda ku ifarasi, kugenda ku migozi, kuzamuka imisozi, kugenda mu ishyamba, kwisiga amarangi…
6.Imbuga City Walk (Mu mujyi)
Ni ahantu mu mujyi rwagati, abana bakwiriye kuzana n’ababyeyi n’inshuti bagatembera. Abana barifotoza, bakareba ibyiza bitatse umujyi wa Kigali, bagakura bazi gutembera, bazi kubara inkuru zibyo babonye. Ni Ubuntu kuhatemberera.
7.Tintin Kids Play Center (Kimihurura)
Ahantu bakira abana bose, abana bakamenya gukina n’abandi, umwana akamenya kubaka ibintu bitandukanye. Bakira abana, bagashirika ubwoba bwo gutwara ibikinisho byabagenewe.
8.Tedga’s Recreation Center (Gahanga-Kicukiro)
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, haba hari abahanzi! Bakira abana bari mu kigero cy’imyaka yose, bakidagadura, bagakina, bakabyina, bakaririmba, bakagaragaza impano zabo.. Bafite n’ibikinisho byagenewe abana bari munsi y’imyaka 5 ku buryo nabop babasha gukina.
9.Bambino Super City (Kabuga)
Abana bakunda gutwara imodoka barahishiwe! Ahantu hari ubusitani bwo kujyanamo abana, bafite imyicundo myinshi cyane abana bakunda mu kigero icyo aricyo cyose.
10. Nyandungu Eco-Park
Ni ahantu abana bo gusohokera mu busitani butangiza ibidukikije, bafasha abana gukurana umuco wo kubungabunga ibidukikije. Abana barakina bakagaragaza impano, ubushake bwo guhura n’abandi.