Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse. Ni amazina bitwa n’abantu batandukanye bavuye impande zose z’isi bakora mu bikorwa bitandukanye; iby’ubukerarugendo, ubushakashatsi, ibyamamare muripolitiki, imikino no mu muziki, abantu bazwi cyane n’abandi.
Mu mwaka wa 2022, cyari ku nshuro ya 18.
Dore amazina y’abo bana b’ingagi.
1.Igikomangoma Charles cy’u Bwongereza: Ubwuzuzanye
2.Uzo Aduba: Imararungu
3.Dr Evan Antin: Igicumbi
4.Neri Bukspan: Indangagaciro
5.Dr Cindy Descalzi Pereira: Ubwitange –
6.Didier Drogba: Ishami
7.Itzhak Fisher: Intare 8.Laurene Powell Jobs: Muganga Mwiza
9.Dr Frank I. Luntz: Baho
10.Sterwart Maginnis: Nyirindekwe
11.Thomas Milz: Ruragendwa
12.Salima Mukansanga: Kwibohora
13.Louise Mushikiwabo umunyamabanga mukuru (OIF): Turikumwe
14.Youssou N’Dour: Ihuriro 15.Naomi Schiff: Imbaduko
16.Kaddu Sebunya: Indatezuka
17.Gilberto Silva: Impanda
18.Sauti Sol itsinda: Kwisanga
19.Juan Pablo Sorin: Ikuzo
20.Moses Turahirwa: Kwanda
21.Sir Ian Clark Wood: Ubusugire.