Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse. Ni amazina bitwa n’abantu batandukanye bavuye impande zose z’isi bakora mu bikorwa
bitandukanye; iby’ubukerarugendo, ubushakashatsi, ibyamamare muri politiki, imikino no mu muziki, abantu bazwi cyane n’abandi.
Tariki ya 1 Nzeri 2023, uyu muhango wabaye ku nshuro ya 19.
Dore amazina y’abo bana b’ingagi.
- Kevin Hart (umunyarwenya) – Gakondo
- Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) – Bigwi
- Larry Green (umukuru w’inama y’ubutegetsi ya Africa Wildlife
Foundation) – Ingoboka - Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) –
Intiganda - Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa
Okoye) – Aguka - Anders Holch Povlsen (umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi Bestseller) –
Umutako - Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) – Ikirango
- Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) – Ramba
- Bukola Elemide ‘Asa’ (umunyamuziki) – Inganzo
- Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) – Urunana
- Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) –
Inshingano - Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa
ry’imodoka) – Impundu - Jonathan Ledgard (umwanditsi w’ibitabo nka ‘Giraffe’) – Gisubizo
- Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka
M’Baku) – Intarumikwa - Elvine Ineza (Umunyeshuri w’imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye
i Musanze) – Nibagwire - Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na
Arsenal) – Jijuka - Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we
w’umunyamideri) – Narame
18.Andrew Mitchell (umunyapolitike w’Ubwongereza) – Mukundwa
19.Nick Stone (umukuru w’ikigo Wilderness) – Umucunguzi - Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA,
n’umugore we umunyamideri) – Turumwe - Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) – Mugisha
- Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) – Uburinganire
- Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) – Murare