Kwita Izina 2023, Amazina y’abana 23 b’ibangi

November 18, 2023

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwa cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse. Ni amazina bitwa n’abantu batandukanye bavuye impande zose z’isi bakora mu bikorwa
bitandukanye; iby’ubukerarugendo, ubushakashatsi, ibyamamare muri politiki, imikino no mu muziki, abantu bazwi cyane n’abandi.


Tariki ya 1 Nzeri 2023, uyu muhango wabaye ku nshuro ya 19.
Dore amazina y’abo bana b’ingagi.

  1. Kevin Hart (umunyarwenya) – Gakondo
  2. Ineza Grace (impirimbanyi yo kurengera ibidukikije) – Bigwi
  3. Larry Green (umukuru w’inama y’ubutegetsi ya Africa Wildlife
    Foundation) – Ingoboka
  4. Dr Özlem Türeci na Dr Sierk Poetting (bo muri BioNTech Group) –
     Intiganda
  5. Danai Gurira (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina yitwa
    Okoye) – Aguka
  6. Anders Holch Povlsen (umukuru w’ikigo cy’ubucuruzi Bestseller) –
     Umutako
  7. Audrey Azoulay (umukuru wa UNESCO) – Ikirango
  8. Bernard Lama (wahoze ari umunyezamu wa PSG) – Ramba
  9. Bukola Elemide ‘Asa’ (umunyamuziki) – Inganzo
  10. Hazza AlQahtani (ambasaderi wa UAE mu Rwanda) – Urunana
  11. Zurab Pololikashvili (umunyamabanga mukuru wa UNWTO) –
     Inshingano
  12. Queen Kalimpinya (umunyarwandakazi wa mbere ukina isiganwa
    ry’imodoka) – Impundu
  13. Jonathan Ledgard (umwanditsi w’ibitabo nka ‘Giraffe’) – Gisubizo
  14. Wilson Duke (umukinnyi wa filimi nka Black Panther ukina nka
    M’Baku) – Intarumikwa
  15. Elvine Ineza (Umunyeshuri w’imyaka 12 wahize abandi ku ishuri rye
    i Musanze) – Nibagwire
  16. Sol Campbell (umutoza, wahoze ari umukinnyi wa Tottenham na
    Arsenal) – Jijuka
  17. Idris Elba na Sabrina Elba (Umukinnyi wa cinema n’umugore we
    w’umunyamideri) – Narame
    18.Andrew Mitchell (umunyapolitike w’Ubwongereza) – Mukundwa
    19.Nick Stone (umukuru w’ikigo Wilderness) – Umucunguzi
  18. Joachim Noah na Lais Ribeiro (Uwari umukinnyi muri NBA,
    n’umugore we umunyamideri) – Turumwe
  19. Cyrille Bolloré (umukuru wa kompanyi ya Bolloré) – Mugisha
  20. Joe Schoendorf (Umwe mu batangije Silicon Valley) – Uburinganire
  21. Innocent Dusabeyezu (umurinzi wa pariki mu Birunga) – Murare