Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

August 19, 2023

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye ubwigenge bwabanyakenya ndetse abugeraho 1963 Nyuma 1964  aba perezida wa mbere wa Kenya. 

  1. Jomo Kenyatta ni Umukikuyu, akivuka yahawe izina rya Kamau, yavukiye mugace kicyaro kitwaga Nginda, babaga hafi y’umugezi wa Thiririka.
  1. Igihe yavukiye amatariki ntago azwi neza, bamwe bavuga ko yavutse 1894(britanica) naho abandi bakavuga ko yavutse 1897(wikpedia).
  1. Jomo Kenyatta Ise yitwaga Muigai nyina yitwaga wambui.
  1. Nyina Wambui yabyaye undi mwana ukurikira Kenyatta witwaga “Kongo” mbere hogato ko Ise Muigai apfa.
  2. Kugirango basigasire umuco waba Kikuyu,Wambui yahise ashyingiranywa  n’umuvandimwe w’umugabo we wapfuye Witwaga “Ngengi” n’uko Kenyatta ahita yitwa “ Kamau wa Ngengi”
  3. Ugushyingo 1909 yabaye umunyeshuri Muri CSM(Church of Scotland Mission) ahitwa Thogoto.
  4. Kenyatta yagumye mu ishuri rito ryabongereza aho yigaga inkuru zo muri bibiriya , yiga gusoma no kwandika mururimi rw’icyongereza, Imibare ndetse n’ububaji.
  5. 1912 yize ibijyanye n’ububaji aba umunyeshuri mwiza.
  6. Muri Nyakanga,1914 yarabatijwe , yitwa Johnstone Kamau ;ninyuma yuko abamisiyoneri bamuhatiye gutoranya Izina rimwe ryirikirisitu hagati ya Peter na John.Nyuma yuko abatijwe yahise ava muri iryo shuri ryabamisiyoneri ajya kubana n’incuti ze.
  7. Jomo Kenyatta yakoze akazi gatandukanye harimo ako mubiro akorera ubutegetsi bwariho icyogihe  muri Kenya, ninano yaje kwiyita Kenyatta; Kenyatta mumvugo ya Kikuyu risobanura “Umukandara w’amasaro ya Massai” .
  8. Kenyatta yashakanye n’abagore 4 harimo Ngina Kenyata Nyina wa Uhuru Kenyatta. 
  9. Jomo Kenyatta yabyaye abana 8 kubagore 4 harimo Uhuru Kenyatta perezida wa Kenya ubungubu.   
  10. Muri Gicurasi 1928 , Ihuriro ryabakikuyu ryitwaga (KCA) Kikuyu Central Association ryashyize hanze ikinyamakuru cyari kiri mururimi rwi kikuyu cyitwaga Mwigithania  ujyenekereje mukinyarwanda ni “abiyunze” intego yacyo yari gufasha abakikuyu kwishyira hamwe ndetse no gushakira inkunga KCA, Kenyata yahise ashyirwa kurutonde rwabayobozi bicyo kinyamakuru.(Publication ‘s editor).
  11. Muri Gashyantare 1929 Kenyatta yavuye mombasa yerekeza mu Bwongereza, ni nyuma yuko KCA ibonye inkunga ihangije. Aho niho yahuriye na Mohandas Gandhi waharaniye ubwingenge bwa bahinde.
  12. Hagati 1935 ndetse 1937 yakoze muri kaminuza yo mubwogereza yitwaga University college of London (UCL). Yahise aniyandikisha muri iyo kaminuza yiga ururimi rwicyongereza.Nyuma yaje gukomeza kwiga amasomo ajyanye n’ubumenyamuntu(Anthoropology) mu ishuri bitaga London Shool of Economics(LSE).
  13. 1946 Kenyatta yagarutse muri kenya ni nyuma yuko Abongereza batsinze intambambara ya 2 y’isi yose.
  14. 1947 yatorewe kuyobora ishyaka rya Kenya African Union (KAU).
  15. Tariki ya 21 ukwakira 1952 Kenyatta yarafuzwe, bamuregaga kuyobora imyigaragambyo yaba Mau Mau bari bakoze bamagana abakoloni babongereza kuko bikubiye ubutaka bwabo. 
  16. Muri Mata 1953 Kenyatta bamukatiye igifungo cyimyaka 7 muri gereza bamushinja kuyobora iyo myigaragambyo.
  17. Muri Kanama 1961 Kenyatta yaje kurekurwa ava muri gereza, akimara kurekurwa yahise yumvikana nabakoloni babongereza uko bahindura itegekoshinga ,ndetse ibyo biganiro nibyo byaje kugeza Kenya kubwingenge. 
  18. Muri Gicurasi 1963 ishyaka ryitwaga Kenya African Natinal Union (KANU) ryaje gutsinda amatora( kandi icyo gihe Jomo Kenyatta niwe wari perezida waryo  ) bahita bashyiraho guverinoma yagateganyo muri Kenya. 
  19. Tariki 12 Ukuboza 1963 Kenya yabonye ubwingenge ibukuye kuba koroni babongereza. Kenyatta yahise aba Minisitiri wintebe.
  20. Jomo Kenyatta yabaye perezida wa mbere wa Kenya guhera 1964 kugeza 1978.
  21. Jomo Kenyatta( Jomo bivuga icumu ribengerana naho Kenyatta bivuga umukandara w’amasaro ya Massai).
  22. Jomo Kenyatta yitwaga kdi Mwalimu,Umusaza , Ise w’igihugu(Father of the Nation) kandi bakanamwita Umwubatsi w’ahera hasenyutse. 
  23. Tariki ya 22 Kanama 1978 Jomo Kenyatta yaratabarutse azize indwara y’umutima, apfira Imombasa.