Misiyoni 12 za mbere zubatswe mu Rwanda

August 1, 2024

Abapadiri bera  bakandagije ikirenge cyabo ku butaka bw’u Rwanda tariki ya 24 Gashyantare 1878. Kiliziya Gatolika  ifite abayoboke benshi mu Rwanda, ikaba ari iya mbere yazanye imyemerere ya Gikirisitu mu banyarwanda.

Mu mwaka w’I 1894, hashizwe Vicariyati ya Nyanza itandukanyijwe na Victoria-Nyanza, maze u Rwanda ruba igice gishya cya Kiliziya Gatorika gishingwa Musenyeri Livinhac.

Tariki ya 12 Ugushyingo 1897, Musenyeri Hirth yageze mu gace ka Katoke( Tanzania ) ategurwa kuzaza mu Rwanda. Tariki ya 15 Nzeri 1899,nibwo Musenyeri  Hirth batangiye urugendo, Tariki ya 2 Gahyantare 1900 nibwo Musenyeri Hirth  na Padiri Brard, Paul Barthelemy na Frere Anselme bageze mu Rwanda bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga. 

Abamisiyoneri bera  baje baherekejwe n’ababasemurira bari bavuye mu bihugu cya Tanzania. Zatangiye zitwa Misiyoni nyuma zigenda zitwa Paroise ariyo mazina azwi ubu.

1. Misiyoni ya save

Misiyoni ya  Save yashinzwe tariki ya 8 Gashyantare  1900. Iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu. Mu mwaka wa 1905 nibwo babashije kubaka bakoresheje ibikoresho bikomeye.

2. Misiyoni ya Zaza

Misiyoni ya Zaza yashinzwe tariki ya 1 Ugushyingo 1900

Kiliziya ya Nyundo yashinzwe Tariki ya 25 Mata 1901, ni Kiliziya iherereye ahahoze hitwa mu Bugoyi, agace kari karigometse ku mwami Yuhi V Musinga , mu nyandiko zivugako umwami yahahaye abapadiri kubera atari ahishimiye.

3. Misiyoni ya  Nyundo

Yatangiye yitwa Vicariat Apostolique de Nyundo, umuyobozi wayo wa mbere ni Musenyeri Aloys Bigirumwami, akaba ariwe Musenyeri wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbirigi (Congo,Rwanda-Urundi).

Aloys yimitswe nk’Umwepisikopi tariki ya 1 Kamena 1952. Mu mwaka wa 1959 nibwo yahinduye izina, iva kuri Vacariat ya Nyundo ihinduka Diyosezi ya Nyundo. Ubu iherereye mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu mu ntara y’Amajyaruguru.

4. Misiyoni ya Rwaza

Misiyoni ya Rwaza yashinzwe tariki ya 20 Ugushyingo 1903.

5. Misiyoni ya Mibirizi

Misiyoni yashinzwe tariki ya 20 Ukuboza 1903, ishingwa n’umupadiri wera witwa Kiruni. Ni umupadiri waje aturuka mu majyepfo y’u Rwanda ahageze abona ni ahantu heza cyane. Ubu iri mu  mudugudu wa Mibirizi, Akagari ka Karemereye, Umurenge  wa Gashonga, Akarere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.

6. Misiyoni  ya Kabgayi

Misiyoni ya Kabgayi yashinzwe tariki 20 Mutarama 1906,

7. Misiyoni ya Rulindo

Misiyoni yashinzwe tariki ya 26 Mata 1909,

8. Misiyoni ya Murunda

Misiyoni ya Murunda  yashinzwe tariki ya 17 Gicurasi  1909

9. Misiyoni ya Kansi

Misiyoni ya Kansi yashinzwe tariki ya 13 Ukuboza 1910.

10. Misiyoni y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille)  ya Kigali.

Misiyoni ya Ste Famille yahinzwe 24 Ukwakira 1913. Yatangiye yitwa Misiyoni y’umuryango Mutagatifu ishingwa n’abapadiri bera; Padiri Max Theodor Franz Donders, Padiri Xavier Zumbiehl na Furere Alfred Bruder, ari na bo bayiyoboye kugeza mu mwaka wa 1923. Umupadiri w’umunyarwanda wayiyoboye bwa mbere ni Aloys Bigirumwami. Iri jambo “Misiyoni” ryaje gusimbuzwa “Paruwasi” guhera ku itariki ya 10/11/1959.

11. Misiyoni ya  Rambura

Misiyoni ya Rambura yashinzwe mu mwaka wa 1913, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro Regina Pacis), ishingwa n

Abapadiri bera bashinze amahema yabo ku  musozi wa Kibihekane. Ni mu karere kitwaga Ubushiru.

12. Misiyoni ya Rwamagana

Misiyoni ya Rwamagana yashinzwe tariki ya 5 Gashyantare 1919, ishingwa na Musenyeri Yohani Yosefu Hiriti, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’imitsindo.  Padiri Lewo Delmasi wari Padiri Mukuru muri Misiyoni ya Kigali (Ste Famille) yatumwe kurambagiza Ubuganza maze atanga raporo yatumye Musenyeri Hiriti afata icyemezo cyo gushinga Misiyoni ya Rwamagana.