Niger: IBITEKEREZO BY’ABARWIYEMEZAMIRIMO B’URUBYIRUKO K’UBUKERARUGENDO BURAMBYE, FIJEV 2018 I NIAMEY-NIGER

December 21, 2023

Kuva Tariki ya 27-30 Werurwe 2018 I Niamey muri Niger habereye Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko n’Imirirmo yita ku bidukikije (Forum International Jeunesse et Emplois Verts) akaba yari ku nshuro ya 4.

Ni ihuriro ryahuje ba Rwiyemezamirimo, abanyeshuri, amashyirahamwe bakora mu bikorwa byibanda ku iterambere rirambye bagera kuri 200 harimo 40  bavuye mu bihugu bigera kuri 30 bikoresha igifaransa (pays francophonie),  urubyiruko 150 rwo muri Niger, harimo kandi abafatanyabikorwa, intararibonye, Itangazamakuru, abahanzi n’abarimu.

Ni ihuriro riba rigamije gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, guhanga udushya, kubaha umwanya wo gufata ibyemezo, kubahuza n’abaterankunga no gufasha imishinga y’ibanda ku bukungu burambye. Ryibanda mu kwihangira imirimo kwiterambere rirambye, hibarwa:  mu muhinzi n’ubworozi, ibicanwa, ubukerarugendo burambye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ikoranabunha muri serivise, Kwita ku kibazo cy’imyanda, inganda z’udushya.

Dore ibitekerezo k’ubukerarugendo burambye byatanzwe n’abarwiyemezamirimo bavuye mu bihugu bitandukanye .

Akunda gutembera,Elle adore les aventures! Rwiyemezamirirmo w’umwari ukomoka mu gihugu cya Maroc, washinze IDYR Design  akora ibintu byo guhindura imyanda y’imyenda akayikoramo ibindi bikoresha harimo nk’amasakoshi. Avuga ko kuri we gutembera neza ni ukwirinda gukoresha amasashe, kwirinda kujugunya imyanda aho ubonye,kubaha umuco w’abantu.

Pare Banton Jean Pierre (Burkina Faso)

Rwiyemamirimo w’umunyaburkinafaso, umuyobozi wa Centre d’Experitise en Etreprenariat . Pare yemezako ubukerarugendo burambye ari ubukerarugendo bufite ibintu byinshi, gusura ahantu ndangamateka, kubungabunga ibidukikije, nimba uriye  cyangwa ukananywa bika ibyo waririyemo cyangwa wanywereyemo. Kubwira abandi bakerarugendo cyane cyane b’ububyiruko ko ,ubukerarugendo burambye ari ikintu cyiza.

Anny Darlène NDORIMANA (Burundi

Rwiyemezamirirmo washinze  RC RETRAINING byo gukusanya imyanda, amashashi n’amaparasitike bakabihinguramo ibinidi bintu. Darlène atangaza ko ari  ukubaha ibidukiije aho watembereye,urugero u Rwanda nakubaha ahantu natembereye.kubaa umuco waho watembereye,gusura ahantu havuga amateka numuco by’abantu.kubunga bunga aho watembereye,.ubukerarugendo 

Sena ALOUKA (TOGO)

Ni umuyobozi muri JEV TOGO, agira ati: ubukerarugendo burambye bugira ingaruka ku rusobe bw’ibidukikije. Ni ukugabanya ibyo dukoresha nk’amazi, imyanda, gukora ubukerarugendo umuturage abonamo inyungu (kugura ibikoresho byaho watembereye),, kwirinda imyanda aho watembereye. Ushobora no gukora ibikrowa byiza nko gufasha aba babaye,gusura impfubyi.

Roukiatou Abdourahamana (Niger)

Ni umukozi muri OEDD (Organisation pour l’Environnement du Developpement Durable) ikorera muri Niger. Roukiatou nk’umuntu ukora mu bintu by’ibidukikije, avuga ko ubukerarugendo burambye ari Kubaha umuco waho watembereye, kugirana ubunshuti n’abantu baho uba wasuye, kugura ibikoresho bya gakondo by’abaturage baho watembereye, kureba ibitekerezo byiza ukabizana iwanyu.

Mouhamed  NDAW (Senegal)

Ni Rwiyemezamirimo mu by’ubuhinzi akora muri Entreprise EAGRI50. Mouhamed atangazako ubukerarugendo burambye ari ingenzi, bufasha mu iterambere ry’abaturage ndetse n’ibidukikije, kandi bugira akamaro kanini mu kubungabunga imirage yacu, bizafasha abana bacu b’ejo hazaza kubona afurika nziza. Mbere y’ibyo byose ni ukwirinda icyahungabanya  ibidukikije.

Lotel Charles la Kika (Tchad)

Rwiyemezamirimo mu bw’ubworozi bw’inzuki mu gihugu cya Tchad, akaba ari umuyobozi wa YMCMB. Charles atangaza ko ubukerarugendo urambye ari ugusura ahantu ndangamurage hagaragaza amateka y’isi cyane cyane twirinda kwangiza iyo mirage yaho tuba twasuye.

Kadija Kimboro (Burkina Faso)

Rwiyemezamirimo w’umwari washinze kandi uyobora FARAFINA ECO-ENGINEERING, avugako ubukerarugendo burambye ari ugutembera, twirinda gusenya cyangwa kwangiza aho twatembereye.

Elie (Mozambique)

Ni Rwiyemezamirimo washinze OLIMA ikora  ibyo gusemura no kwigisha igifaransa mu gihugu cya Mozambique,  akaba n’umunyeshuri muri Kaminuza ya Université Edward Mondlan.  Elie yemeza ko ubukerarugendo burambye ari ukumenya umuco n’imibereho yaho wasuye, ukubaho ibyo wabonye ndetse no gushaka kumenya uwo muco.

Bianou Ousmane Agadez (Niger)

Ni umunyamuryango wa CCAJ d’Agadez, akora mu kumenyekanisha akarere ka Agadez akoresheje ikoranbuhanga, ubu yashinze MASNAT imufasha kumenyekanisha ako gace aturukamo, kari mu majyaruguru ya Niger mu marembo y’ubutayu. Atangaza ko ikoranabuhanga rifasha mu kumenyekanisha ibintu ndangamuco ahantu hose, kandi ko ari byiza kubibungabunga.

Ni ihuriro ryitabiriwe n’umunyarwanda NDAHIMANA Gilbert washinze  Umurage Wacu Group ugamije kumenyekanisha ubukerarugendo n’imirage by’u Rwanda na Afurika muri rusange.

Ihuriro ryatangijwe na Minisitiri w‘intebe Brigi Rafini aza no gufungura ku mugaragaro Foire des Entrepreneurs, risozwa na Minisitiri w’Urubyiruko Siporo n’Umuco Kassoum Moctar.Muri iryo huriro, imishinga myiza  y’abarwiyemezamirimo igera kuri 15 yabonye ibihembo.