Umuntu wakwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi I Musanze, hari ibintu byinshi yakora nyuma y’uyu muhango. Ni byiza gukomeza kwishimira ibyiza biboneka muri aka karere kari mu majyaruguru y’u Rwanda. Dore bimwe mu byo ukwiriye gukora:
- Gusura ibyiza bitandukanye byo mu Kinigi
Mu kinigi niho habera uyu muhango wo Kwita Izina, haboneka ibintu byinshi byiza umuntu yasura; Kinigi Community Commercial center (ahantu ho kugurira ibikorwa by’ubugeni bikorwa n’abaturiye pariki), Iby’Iwacu Cultural Village, COOPAV Mararo, kureba imbyino gakondo z’amatorero ya Kinyarwanda, gusura imbuga iberamo uyu muhango (haba harimo ibikorwa by’ubugeni bitangaje),
gusura imirima y’ingano, Gutembera muri Kinigi Eco Center, Gusura FarmHouse Rwanda (ukareba ubuhinzi n’ubworozi butandukanye), gusura ishuri rya Dian Fossey ndetse n’ikigo cy’ubushakashatsi (Kalisoke Research Center), Ellen Degeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla,…. - Gufata amafunguro ya gakondo
Musanze hazwi nka hantu haba amafunguro yihariye, harimo impungure, ibirayi
by’amaganda, amadegende, ibishyimbo, ibitoki, ibidodoli (), kurya imbanda
n’ibindi. Ni ahantu ubasha kunywa ikigage cyiza cyane.
Gufata amafunguro ya Kinyarwanda ni byiza. - Gusura inzu ndangamuco
Gufata umwanya ugasura inzu ndangamuco ziri muri aka karere; Inshuti Arts
Center, Red Rocks Initiative na Ikirenga Center, ni inzu zikora ibikorwa byo
guteza imbere umuco nyarwanda, ubugeni, imbyino, ibitaramo ndangamuco,.. - Kwitabira Amaserukiramuco
Mu minsi yo kwita izina, I Musanze haba hateguwe amaserukiramuco akomeye,
Ikirenga Culture Tourism Festival na Red Rocks Cultural Festival, ni
amaserukiramuco wakwitabira ukishimira imbyino za gakondo, kureba ibikorwa
by’ubugeni by’abanyamusanze,
- Gusura Katederali ya Ruhengeri (Cathédrale Notre Dame de Fatima)
Gusura cathedrale ya Ruhengeri yarangijwe; ni umwanya wo kureba iyo ngoro iri
hafi y’ibirunga, hari ubusitani bwiza, shapelle nziza,…
Iyi Katederali izwiho kwakira abakirisitu benshi bo mu ntara y’amajyaruguru
bakorera urugendo nyobokamana buri tariki 13 Gicurasi buri mwaka baza
gutaramira umubyeyi Bikira Mariya w’I Fatima. - Gutembere ku mugezi wa Mukungwa
Umugezi wa Mukungwa uri mu migezi minini mu Rwanda, ni umugezi ufata isoko
mu biyaga bya Burera na Ruhondo, ifite amazi asa ukwayo kubera ahantu aturuka,
mu bice by’amabuye y’amakoro. Mu gishanga cya Mukungwa wabasha kuhabona
inyoni zitandukanye, ibiti by’amoko menshi n’indabyo. - Gusura ishyamba, Buhanga Eco Park (Nyakinama)
Ishyamba rya Buhanga rizwi ku izina rya Nkotsi na Bikara. Ni ahantu hazwi nka
baheraga imihango yo kwimikira abami, ni ishyamba rya gakondo, risigasiye
imihango ndangamuco n’imiterere yaho.
Rigizwe n’ibiti binini, birebire bimaze hafi imyaka Magana 300, harimo igiti kinini
kirimo ibindi biti bitatu. Habonekamo n’isoko y’amazi atajya akama, mu gihe
cy’izuba nibwo aba menshi mu gihe cy’imvura akaba make, ni amazi bakarabaga
barangije uwo muhango wo kwimika umwami. - Gusura ubuvumo bwa Musanze
Ubuvumo bwa Musanze buzwi nk’ubuvumo bwa Ruganzu, ni ubuvumo bufite
ubugari bureshya na 3m na 10m, bufite uburebure bugera hafi kuri 5Km, gusa
inzira itunganyijwe ireshya na 2Km. Ingabo z’igihugu zahaye RDB ubu buvumo
tariki ya 5 Ukuboza 2013.
Ni ubuvumo bukonje, harimo ubuheheri, bugiye burimo ibice bifite amazina
nka Runyoni, Mirasano na Ruginga.
- Gutembera ku mazi ya Mpenge
Amazi ya Mpenge, ni amazi ari mu gishanga kiri hafi y’umujyi wa Musanze, ni
amazi meza, amazi avura indwara. - Musanze Night Life! Gusohokera muri Twist Bar (Kwa Shaggy).
Kwishimira ijoro ry’I Musanze, guhitamo ahantu ho gusohokera, ahantu ho
kwidagadurira. Twist Bar ni akabari keza gatanga serivisi nziza, haboneka ibyo
kurya no kunywa, ababyinnyi bataramira abahasohokeye.