Perezida Paul Kagame yahawe igihembo cya  World Tourism Award 2017

January 3, 2024

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yahahwe igihembo cya World Tourism Award mu nama mpuzamahanga ya World Travel Market London iba buri mwaka i Londres mu Bwongereza Tariki ya 6 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yahawe iki gihembo kubera gahunda nziza yo guteza imbere ubukerarugendo burambye mu Rwanda, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima; harimo kurengera ibidukikije n’inyamaswa, gushora imari mu bikorwa by’ubukerarugendo harimo amahoteli akomeye akorera mu Rwanda no gukurura abakerarugendo n’abashoramari mu gihugu.

Perezida Paul Kagame yashimiye iki gihembo agaragaza akamaro ubukerargendo bufitiye abanyarwanda n’abashyitsi.Yagaragaje ko abanyarwanda bagiye bahindura imyumvire ku kamaro k’ubukerarugendo aribyo byatumye u Rwanda tutera intambwe mu guteza imbere uru rwego.

Yakomeje agira ati:” twakoze cyane mu kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ndetse twubaka n’ibikorwa remezo by’abanyarwanda n’abashyitsi”.

Iri murika ry’ubukerarugendo ryatangiye mu 1980 mu Bwongereza, buri mwaka rikurura abashyitsi bagera ku 50 000, abamurika bagera 5000 nabanyamuryango b’ibinyamakuru mpuzamahanga bagera  ku 3000.

Urwego rw’ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda asanga miriyoni 404 z’amadorari, uyu mwaka wa 2017 u Rwanda rurateganya kwinjiza miriyoni 440 z’amadorari.