Banyakubahwa Bakuru b’Ibihugu muri hano;
Banyakubahwa Bashyitsi mwaje muhagarariye Abakuru b’Ibihugu byanyu;
Banyakubahwa Bayobozi mu Nzego Nkuru z’Igihugu cyacu;
Bashyitsi bahire;
Nshuti z’u Rwanda;
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Nejejwe no kubaha ikaze mwese. Nishimiye cyane Abakuru b’Ibihugu by’Inshuti baje kwifatanya natwe mu birori by’uyu munsi.
Banyakubahwa, kuza kwanyu miri ibi birori ni ikimenyetso gishimishije kandi kigaragaza ubumwe bw’Abanyafurika. Nkaba ngira ngo, mu izina ry’Abanyarwanda bose, mbashimire byimazeyo kandi mbamenyeshe ko dushaka gushimangira ubumwe bw’Afurika yose.
Hano kandi hari n’inshuti z’u Rwanda zaturutse hirya no hino ku isi. Ndagira ngo mbamenyeshe ko twishimiye ubucuti dufitanye n’inkunga mwakomeje kudutera muri uru rugendo turimo rw’iterambere.
Banyarwanda, na mwe Banyarwandakazi, mpagaze imbere yanyu ngira ngo mbashimire icyizere mwongeye kungirira mukampa inshingano yo kongera kuyobora Igihugu cyacu. Nzakora ibishoboka byose, nk’uko bisanzwe, kugira ngo nuzuze iyi nshingano mumpaye.
Banyakubahwa;
Nshuti z’u Rwanda;
Hashize ukwezi, Abanyarwanda bihitiyemo uzabayobora kandi babikoze ku buryo budasubirwaho, bakoresheje uburenganzira bwabo butavogerwa mu gufata ibyemezo bibareba, cyane cyane ibireba ubuzima bwabo.
Bagaragaje ko icyo bifuza kandi bifuriza Igihugu cyabo ari cyo kigomba kuba ishingiro ry’ubuyobozi n’imiyoborere by’u Rwanda.
Muri iyi myaka cumi n’itandatu ishize, Abanyarwanda bakomeje guharanira kunga ubumwe bwabo no kugena aho bifuza kuganisha u Rwanda. Bagaragaje ko bashaka gukomeza guharanira inyungu rusange kuruta ibindi byose. Ibi babikoze bahitamo ku bwinshi ubumwe, ubwiyunge, n’iterambere.
Mu minsi yabanjirije amatora, hari ibitangazamakuru n’imiryango imwe n’imwe ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu bibasiye u Rwanda, baruvuga nabi babigambiriye, bashaka kugaragaza ko mu Rwanda bicika, basa nk’aho ari byo barwifuriza. Ndetse bituma bamwe mu banyamahanga bakeka ko u Rwanda rugiye mu mvururu, bemeza ko iyo ari yo sura y’Afurika, ko byaba bitangaje habayeho gutandukana na yo.
Ntibari bazi ko Abanyarwanda bababaye birenze urugero, bakabivanamo amasomo. Uko iminsi yahitaga ari na ko batera intambwe, bafashe ingamba bivuye inyuma zo gukomeza gutera imbere. Icyo bashakaga bakigaragaje igihe bitabiraga badashidikanya ibikorwa byo kwamamaza ndetse banatora mu mahoro.
Amateka yacu atwereka ko igihe cyose, iyo abantu bakanguriwe ibikorwa bagenewe, bakabyitabira, bagera kuri byinshi bishimishije kandi vuba. Ibyo ubwabyo ni demokarasi.
Icyavuye muri ibyo byose hano iwacu mu Rwanda ni uko imibereho y’Abanyarwanda yabaye myiza ku buryo bigaragarira buri wese. Uburezi no kwivuza byashyizwemo imbaraga kandi tuzakomeza. Kwegereza ubuyobozi abaturage, ndetse no gushora imari mu ikoranabuhanga bikomeje guha Abanyarwanda ijambo no kubakingurira amarembo ku isi. Ibi byose kandi byubaka Abanyarwanda, kuko babona amakuru nta nkomyi mu buryo bwisanzuye butabagaho mu mateka yacu.
Kuki noneho haba hari abumva ko demokarasi igongana n’iterambere? Twe twumva ko udashobora kugera ku iterambere ry’ubukungu burambye mu gihe udafite imiyoborere ishingiye kuri demokarasi. Ni na yo mpamvu dusanga uburenganzira bwa politike butagendanye n’ingamba zo kurwanya ubukene no guhindura imibereho myiza y’abaturage, buba budafite ireme.
Nta gushidikanya ko Afurika ifite ibibazo byinshi. Ariko ikibazo gikomeye kurusha ibindi, ntabwo ari ukutagira demokarasi. Ahubwo ni ubukene butuma ugomba gusindagizwa n’abandi. Iyi ndwara yo kugengwa n’abandi ni yo ituma Leta zimwe z’amahanga, ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, biha kugena no gutegeka abayobozi b’Afurika, batowe n’abaturage b’Ibihugu byabo, uko bagomba kwitwara. Nyamara abo banyamahanga nta na rimwe bagaragaza ibyo bakora.
Leta z’Afurika zishinjwa kuba zaramunzwe na ruswa no kutita ku byo abaturage bazo bakeneye. Ariko iyo ukoze ibyo Leta yose ishinzwe gukora, ari byo: kugeza serivisi nziza ku baturage, kubaka imikorere inoze, gukorera mu mucyo, kubaka ibikorwaremezo biteza imbere abaturage kandi bihindura n’imibereho yabo, icyo gihe bahindura indimi. Noneho bakadushinja ko duhatira abantu iterambere kandi tukaba tubangamira uburenganzira bwabo. Abo bantu baba bafite imitekerereze itagira aho iburira n’iy’abaturage. Ni yo mpamvu tudakwiye kubatega amatwi.
Kandi izo ndimi ebyiri ntiziterwa no kutabyumva. Ahubwo ni ikimenyetso cy’ingeso itaranduka igamije guheza Afurika mu buhake, mu bukene, no kuduteza agaciro. Tugomba guhaguruka tukarwanya izo ngeso twivuye inyuma, kandi n’ibyo badushinja bidafite ishingiro tukabyamagana.
Icyo dukeneye ni ibidufasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo byacu bikemura ibibazo byacu. Ni bwo bufatanye nyakuri twifuza.
- Banyakubahwa;
- Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Ibihugu byateye imbere ni ibyashoboye kubaka ubumwe bwabyo no gushishikariza abenegihugu babyo guharanira inyungu rusange. Iyi ni yo mpamvu twavomye mu muco wacu ibiduhuza, dukoresha imbaraga n’ubushobozi byacu kugira ngo twongere dusubize u Rwanda ishema.
Hari abahora batubwira ko dukwiye kubakira politike yacu ku moko. Biyibagiza ko izo ngirwamoko zazanywe n’ubukoloni.
Ibi wenda bishobora gukora ahandi, ariko mu Rwanda tuzi ko politike ishingiye ku moko yoretse Igihugu. Ni na yo mpamvu Abanyarwanda bahisemo gutera umugongo iyo politike ishingiye ku macakubiri, maze bagatora politike yubaka ubumwe bwabo.
Bikwiye kumvikana ko gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda bitatubuza guha agaciro ibyo Abanyarwanda baba badahuriyeho, n’ibyiza bibikomokaho. Bivuze ahubwo ko icyo twimirije imbere ari uko ibyo dusangiye ari byo duha agaciro.
Ibyo twanyuzemo byatwigishije guhangana n’ibibazo by’ingutu. Muri byo twavuga :
• Ibihumbi n’ibihumbi by’impfubyi n’abapfakazi bari bakeneye kwitabwaho;
• Twacyuye za miliyoni z’impunzi kandi zisubizwa mu byabo;
• Twinjije mu ngabo z’Igihugu abahoze mu ngabo zakoze jenoside;
• Twashyizeho ubutabera bwunga abakorewe jenoside n’abayikoze.
Ibi byose ntibyari gushoboka iyo tudashyiraho politike y’isaranganya ry’ubutegetsi, kandi ishimangira kunga aho gutanya.
Dushingiye kuri ibi byose, ntidushobora kumva abahora bashaka kuduha amasomo ku byerekeye ukudaheza, koroherana no kubaha ikiremwamuntu.
Abo bose bavuga nabi u Rwanda bazakomeza kuvuga ibyo bashaka ariko ntibazigera badutsimbura ku cyerekezo twihitiyemo nk’Abanyarwanda cyangwa ngo bagabanye umurego wo kwigenga. Ni yo mpamvu tudashobora kwemera na gato ibyo baturega bidafite agaciro.
Ibi ntibivuze ko tudakwiye guhora dusuzuma ibyo dukora ngo tubinoze kurushaho. Tugomba guhora duharanira kuyobora neza, kugeza ku baturage ibyo bakeneye, no kubongerera ubushobozi. Imbaraga zituma dukomeza iyi nzira twahisemo ni uko tugenda tubona ko imibereho y’Abanyarwanda irushaho kuba myiza. Iyi ni yo ngororano twifuza.
Banyakubahwa;
Bashyitsi bahire;
Banyarwanda, Banyarwandakazi;
Dutangiye urugendo rushya rutuganisha mu iterambere n’imibereho myiza. Dushingiye ku byo tumaze kugeraho, ibyiza biri imbere.
Muri iyi myaka iri imbere:
• Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda bose babone ibibatunga;
• Tuzashyira ingufu mu burezi no mu buzima bwa bose;
• Tuzateza imbere ubucuruzi n’ishoramari;
• Tuzageza ibikorwaremezo bigezweho ku Banyarwanda, harimo amazi meza, amashanyarazi mu ngo zabo, nu mashuri, mu mavuriro, no mu nganda.
Tuzakomeza kandi:
• Guteza imbere uruhare rw’abaturage mu iterambere ry’ubukungu no mu miyoborere y’Igihugu, tunakomeze guha ubushobozi abagore n’abakobwa;
• Tuzanakomeza guha abaturage ubumenyi n’ubushobozi bituma bashobora gupigana mu ruhando mpuzamahanga.
Na none, tuzashyira imbaraga mu gukomeza kwibumbira hamwe n’ibindi bihugu, dutsure imibanire myiza n’ibihugu duturanye kuko ibyo twifuza kugeraho ari bimwe.
None rero Banyarwanda, Banyarwandakazi, ndagira ngo nsoze ngirana na mwe isezerano: tuzafatanya gukora imirimo idutegereje nta mususu, kandi dushishikaye. Ibi bizatuma dushimangira ibyo twagezeho kandi twubake Igihugu Umunyarwanda wese agiramo uruhare, akagira ijambo n’amahirwe angana.
Nimucyo dufatane urunana n’ibindi bihugu by’Afurika. Duhagarare twemye, tuvome ibyiza biri mu muco wacu, maze twiyubakire u Rwanda n’Afurika bidutera ishema.
Murakoze, murakarama.
Imvano:paulkagame.com