Rwanda 2024, Imirage Ndangamuco Ifatika y’Igihugu

May 18, 2024

Imirage ndangamuco ifatika ku rwego rw’igihugu yasohotse ku mugereka w’iteka rya Minisitiri, ry’umwaka wa 63, igazeti ya leta idasanzwe yo kuwa 9 Gashyantare 2024.

Iteka rya Minisitiri No.001/MINUBUMWE/24 ryo kuwa 8 Gashyantare 2024 ryerekeye urutonde rw’umurage ndangamuco ufatika n’uburyo bwo kuwukoresha n’ubwo kuwubyaza inyungu.

Minisititi w’ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Ashingiye ku itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda,

Ashingiye ku itegeko No.28/2016 ryo kuwa 22/7/2016 rigena ibungabugwa ry’umurage ndangamuco n’ubumenyi gakondo, cyane cyane mu ngingo zaryo; iya 14 na 20;

Inama y’abaminisititi yateranye kuwa 11/09/2023 imaze kubisuzuma no kubyemeza, yategetse urutonde ntakuka rw’imirage ndangamuco ifatika ku rwego rw’igihugu.

1. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Kigali

2. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Nyamata

3. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Ntarama

4. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Murambi

5. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye

6. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Bisesero

7. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Rebero

8. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Nyange

9. Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Nyanza -Kicukiro

10.Ku Mulindi w’Intwari

11.Igicumbi Cy’Intwari z’u Rwanda

12.Mu Rukali

13.Rwesero

14.Inzu Yitiriwe Kandt

15.Rubengera kwa Rwabugiri

16.Ibigabiro bya Rwabugiri I Nymasheke

17.Ku Mukore wa Rwabugiri (Kageyo)

18.Ikigo cy’Amashuri Yisumbuye ya Nyange (Igicumbi cy’Ubunyarwanda)

19.Buhanga kwa Gihanga

20. Utubindi twa Rubona

Ni iteka rigizwe n’ingingo 11, ryemejwe na perezida wa Repuburika Paul Kagame, risinywaho na Dr Bizimana Jean Damascène, Minisititi w’ubumwe bw’abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Ribonwa kandi rishyirwaho Ikirango cya Repubulika na Dr Ugirashebuja Emmanuel, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta.