Ama murikagurisha ni bumwe mu buryo bukorwa buhuza abantu bakora ibintu n’abakiriya babo. Ni umwanya mwiza wo kumenyana ku bantu bakora ibikorwa runaka, kwigira ku bandi, gusangira ubumenyi n’ibitekerezo, ni umwanya w’urugendoshuri, gutembera no gusohoka. Abashaka guhaha babona ahantu bahahira ibyo bashaka bikorwa n’abo bantu.
1.Egypt & Middle Eat Expo
Imurikagurisha ry’ibikorwa byo muri Egiputi n’Uburasirazuba bwo hagati (Egypt & Middle Eat Expo). Ni ahantu ho kugurira ibikorwa bikorerwa muri ibyo bihugu bizwiho gukomera no kuramba. Haba harimo ibikoresho byo mu gikoni, imyenda n’inkweto, imitako n’ibindi. Riba kabiri mu mwaka (mu mpeshyi no mu mpera z’umwaka.
2. Imurikagurisha ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (Rwanda Agri Show 2024)
Imurikagurisha ry’Ubuhinzi rikorwa n’abantu bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bavuye hirya no hino muri Afurika, berekana ibyo bakora, kungurana inama n’ibitekerezo, gukora urugendoshuri hagati yabo.
Ni umwanya mwiza ku bantu bashaka kujya mu bikorwa by’ubuhinzi kuryitabira kuko bahigira ibintu byinshi. Ribera ku Mulindi.
3. Imurikagurisha rya 27 (Expo Rwanda 2024)
Imurikagurisha mpuzamahana rya 27 rizabera I Kigali, rihuza abanyarwanda n’abanyamahanga bamurika ibikorwa byabo. Ni Umwanya mwiza wo kujya guhaha, gutembera, kureba ibikorwa by’abandi nawe ukaba wabigiraho. Rikunda kuba muri Kanama.
4.Kigali Arts Festival
Ntubwo ari iserukiramuco. Ariko rihuza abantu ; urubyiruko n’ababyeyi bakora ibikorwa by’ubugeni, bakamurika ibyo bakora, bakerekana uruhare rw’ibikorwa by’ubugeni mu iterambere.
5.Travel in Kigali and Handcraft (Exhibition Festival)
Imurikagurisha ryo kwerekana ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubugeni muri Kigali. Rizahuza abantu bakora mu bukerarugendo bavuye hirya no hino mu gihugu berekana ibyo bakora.
6.Africa Tea & Coffee Exhibition
Imurika Nyafurika rya mbere (1st Edition) rizahuza abantu bakora mu byerekeranye n’Ikawa n’Icyayi. Rizabera I Kigali ryitabirwe n’abantu bagera ku 100 b’abanyarwanda, abo mu karere n’abandi bavuye kure. Umwanya bazabaho n’inama yo kugani no kungurana ibitekerezo byerekeye ikawa n’icyayi.
7.Kigali Christimas market
Ihahiro ry’ibintu bya Noheli n’ubunani. Ni iguriro riba mu mpera z’umwaka rihuza abantu bavuye hirya no hino mu gihugu bakora ibintu batandukanye byo mu buhinzi, ubworozi n’ubugeni n’ibindi.
Ni umwanya mwiza wo kugura ibintu nkenerwa mu minsi mikuru.