Rwanda, ibintu 18 bikomeye bizaba mu mwaka wa 2024

May 4, 2024

Umwaka wa 2024 uzabamo ibintu byinshi bikomeye mu Rwanda. Ni byiza gutangira umwaka uzirikana ibyo bintu kugirango uzabyitabire.

1.Umushyikirano (Inshuro 19)

Umushyikirano ni umwanya mwiza abanyarwanda bahura n’abayobozi babo bakareba uko igihugu gihagaze mu nzego zitandukanye, havugirwamo ibibazo, hatangirwamo ibyifuzo n’ibitekerezo, abayobozi batandukanye basobanura ibikorwa bitandukanye by’igihugu.

Umushyikirano witabirwa na Perezida wa Repuburika n’Umufashe we.

2.Rwanda Day (USA)

Umwanya mwiza wo guhuza abanyarwanda baba mu gihugu n’ababa mu mahanga hamwe n’inshuti z’u Rwanda, bakaganira ku buzima bw’igihugu, bakamenya gahunda z’igihugu, bagasangira ibitekerezo. Uyu mwaka uzabera muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika.

Rwanda Day yitabirwa na Perezida wa Repuburika n’Umufashe we.

3.Tour du Rwanda 2024

Isiganwa ry’Amagare rizenguruka igihugu rimaze kuba umukino abanyarwanda bakunda, bitabira ari benshi aho rinyura. Ni isiganwa ryabaye mpuzamahanga mu mwaka wa 2019, ubu abanyarwanda 5 bamaze kuritwara.

4.Kigali Triennale 2024

Iserukiramuco rya Triennale rizaba bwa mbere mu Rwanda, ritegurwa na Rwanda Arts Initiative (RAI) ku bufatanye n’umujyi wa Kigali na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco. Rizabera ahantu hatandukanye mu matariki ya 16-25 Gashyantare 2024, rihuze abahanzi bari mu nzengo zitandukanye bagera kuri 200 ; ubuvanganzo, ikinamico, umuziki, sinema, Imideli, Amafunguro, gufotora,….ni abahanzi bavuye mu bihugu by’Afurika. Umwanya wo gusangira ubumenyi, amahugurwa ku bahanzi, kugaragaza ibikorwa byabo  n’ibindi.

5.Rencontres  International des Ecrivains Francophone

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Abanditsi bandika mu Gifaransa (Inshuro ya Gatatu) rihuze abanditsi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bandika mu gifaransa. Ni ihuriro riba rigizwe no guhura n’abanditsi bakaganira ku bitabo byabo, amahugurwa mu kwandika, kumurika ibitabo, kugaragaza akamaro k‘ibitabo mu buryo butandukanye, kwigisha abana n’urubyiruko,.…Rizaba 6-9 Werurwe 2024.

6.Kwibuka 30

1994-2024, imyaka 30 irashize habaye Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ni igihe buri munyarwanda akwiriye kuzirikana amateka mabi igihugu cyanyuzemo, akareba aho igihugu cyavuye n’aho kimaze kugera, gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda bose. Guharanira kumva Ndi Umunyarwanda no Kubaka igihugu twifuza.

7.BAL (Basketball African League) 2024

Imukino ihuza amakipe atandukanye mu mukino wa Basketball aturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika izabera i Kigali (24 Gicurasi-1 Kamena 2024). Imikino itangira izatangira tariki ya 9 Werurwe 2024 i Pretoria. U Rwanda ruhagarariwe n’ikipe ya APR BBC iri muri Sahara Conference, hamwe n’ikipe AS Douanes (Senegal), Rivers Hoopers (Nigeria) and US Monastir (Tunisia).

8.Kigali International Peace Marathon  (Inshuro 19)

Irushanwa Mpuzamahanga rya Marato, ribera i Kigali buri mwaka, ni irushanwa rihuza abantu benshi ; abanyarwanda n’abanyamahanga. Abantu biruka mu byiciro bitandukanye ;  ari abiruka bishimisha (Run For Fun), abiruka igice cya Marato (Half Marathon/21 KM) n’abiruka Marato yuzuye (Full Marathon/42 KM). Rikunda kuba muri Gicurasi cyangwa Kamena.

9.Kwibohora 30

4/7/1994-4/7/2024, imyaka 30 irashize hazirikanwa uko igihugu cyabohojwe, kuzirikana ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, guhagarika ubwicanyi no gusenya igihugu. Ni byiza kuzirikana iyi myaka 30, tuzirikana ubutwari bw’abantu  bafashe iya mbere mu gutabara abandi.

10.Amaserukiramuco atatu akomeye mu Rwanda

Uyu mwaka uzarangwa no kubamo amaserukiramuco akomeye mu gihugu; Kivu Beach Festival 2024, Ubumuntu Arts Festival 2024 na EAT Festival 2024. Ni amaserukiramuco aba buri mwaka amaze kubaka izina mu Rwanda, ahuza abahanzi b’abanyarwanda n’abanyamahanga.

11.Amatora ya Perezida n’Abadepite

Tariki ya 15 Nyakanga 2024, abanyarwanda bazatora umukuru w’igihugu n’intumwa za rubanda. Ni byiza kuri mu nyarwanda wujuje imyaka, kujya gukora iki gikorwa, ni ikintu ufitiye uburenganzira, ni ukugaragaza uruhare rwawe mu kubaka igihugu, guhitamo abayobozi bawe.

12.Impurikagurisha rya 27 (#ExpoRwanda 2024)

Impurikagurisha muzamahana rya 27 rizabera I Kigali, rihuza abanyarwandan’abanyamahanga bamurika ibikorwa byabo. Ni Umwanya mwiza wo kujya guhaha, gutembera, kureba ibikorwa by’abandi nawe ukaba wabigiraho. Rikunda kuba muri Nyakanga – Kanama.

13.Umuganura

Umwe mu mihango ikomeye y’abakurambere b’abanyarwanda ni umuhango w’Umuganura, umwanya wo kwishimira umusaruro weze , abantu bagasangira, bagakora ubusabane, bakajya inama ku bikorwa bakora; ari ku rwego rw’umuryango, inshuti, ku kazi, amatsinda y’abantu, ku gihugu,….

I Nyanza  habera iserukiramuco I Nyanza Twataramye. Umuganura uba kuwa Gatanu w’ukwezi kwa Munani (Kanama), aba ari umunsi w’ikiruhuko mu gihugu.

14.IronMan 70.3 Thriathlon (Rubavu)

Ni irushanwa rihuza abanyarwanda n’abanyamahanga mu kurushanwa mu mikino ihurijwe hamwe ; koga, kugenda ku igare no kwiruka. Irushanwa rikunda kuba muri Kanama rikabera i Rubavu.

15.Kwita Izina #KwitaIzina2024

Kwita izina abana b’ingagi ni umuhango uba buri mwaka mu rwego rwo gusigasira izo nyamaswa zirimo gucika ku isi. Hakomeza umuco wo gukurikirana inyamaswa mu miryango zivamo no gureba akamaro kazo mu rusobe rw’ibinyabuzima no mu bukerarugendo. Azaba ari ku nshuro ya 20.

16.Imurikabikorwa  ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (#RwandaAgriShow2024)

Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’ubworozi rikorwa n’abantu bakora ibikorwa by’ubuhinzi, berekana ibyo bakora, kungurana inama n’ibitekerezo, gukora urugendoshuri hagati yabo. Ni umwanya mwiza ku bantu bashaka kujya mu bikorwa by’ubuhinzi kuryitabira kuko bahigira ibintu byinshi. Ribera ku Mulindi.

17.Derby mu mupira w’Amaguru

Haba muri Shapiyona cyangwa mu Gikombe cy’Amahoro, abakunzi b’umupira w’amaguru baryoherwa n’imikino ihuza amakipe akomeye mu gihugu. Ni imikino ibiri  ya derby APR Vs Rayon Sport na Kiyovu Vs Rayon Sport,  iyi mikino ituma igihugu gishyuha,  abafana bakishima, kuva kigali kugera mu cyaro. Abantu  baba bategereje iyo mikino, Sitade ziba zuzuye zaje kureba umupira w’amaguru abandi bawumva kuri radiyo.

18.Veterans’ Clubs World Championship

Abakinnyi babigize umwuga 150 bavuye mu bihugu bitandukanye bazakina imikino 20 mu gihe cy’iminsi 10. Mu gikorwa cyiswe Legends Tournement and 5 Keys Economic Forums guha icyubahiro abakinnye umupira bagahura, gufasha no gushyigikira iterambere riramye.

Hagendewe ku ngingo Amahoro, Uburezi, Ubuzima, Ubucuruzi n’ubukerarugendo.  Rizaba 1-10 Nzeri 2024 kuri Sitade Amahoro/Kigali.