Rwanda ni igihugu gifite ubuso bugana na kirometero kare 26 333, ni igihugu gifite umurwa mukuru wa Kigali. Umujyi wa Kigali ni umurwa mukuru w’u Rwanda kuva mu 1962, igihugu kikibona ubwigenge.
Kuva mu mwaka wa 2006, umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu aritwo Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro. Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kirometero kare 738 (738 km2) ukaba urimo igice cy’umujyi n’igice cy’icyaro. Ni umujyi utuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 1,200.
Imijyi yuganira umurwa mukuru wa Kigali mu iterambere, ni imijyi ifite ibyiza byinshi byatuma abantu bajya kuyishakiramo akazi, guturamo, kwiga no gutembera. Ni imijyi yashyizwemo imbaraga ikagira ibishoboka byose byibanze bituma itera imbere harimo ibikorwaremezo, gutanga serivisi nziza, gushyiraho ahantu hagenewe inganda, ahantu ho gutura, gucururiza ndetse n’imyidagaduro kandi ikazafasha n’ibyaro biyegereye.
1. Umujyi wa Huye
Umujyi uri mu majyepfo y’u Rwanda, ufite amateka menshi cyane, uzwi nk’umujyi wubatsemo Kaminuza ya mbere Nkuru mu Rwanda. Ni umujyi unyurwamo n’imodoka zigana mu bihugu bidukikije nk’u Burundi, abagana mu mujyi wa Rusizi n’abasura Pariki y’Igihugu ya Nyungwe. Ni umujyi uri mu gace keramo umuceri kubera ibishanga n’imigezi ihaboneka, hakaba ubworozi bw’amatungo anyuranye.
Ni umujyi wo gukoreramo ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura ahantu ndangamateka na ndangamuco harimo inzu zifite amateka menshi. Ni umujyi urimo ingoro Ndangamurage ya mbere mu Rwanda (Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda), gusura abanyabugeni n’inganda z’ikawa, kuzamuka imisozi n’ibindi.
2. Umujyi wa Muhanga
Umujyi uri hagati no hagati mu gihugu, umujyi ushobora kunyuramo ukagera aho ushaka hose mu Rwanda. Ni umujyi uri hafi ya Kigali mu rugendo rw’iminota mirogo itatu, umujyi urimo amashuri menshi, ahantu ndangamateka. Ni umujyi unyuramo ujya muyindi mijyi nka Karongi, Nyanza, Huye. Ni umujyi uri mugace kabamo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye yagaciro.
Ni umujyi wo gukoreramo ibikorwa by’ubukerarugendo nko kuzamuka imisozi ifite amashyamba menshi ndetse na kimeza nk’ishyamba rya Busaga riri hafi yawo mu ruhererekane rw’imisozi ya Ndiza, ahantu ndangamateka na ndangamuco nka hantu hazwi ko bazi kuboha imisambi/ibirago, ibyibo n’uduseke ndetse no gusenga. Haba n’igiturage cyiza byo gutemberamo.
3. Umujyi wa Nyagatare
Umujyi uri ku nkiko z’u Rwanda mu burasirazuba, uri hafi y’igihugu cya Uganda, uzwi kuba unyurwamo n’abantu bajya cyangwa bava Uganda, ukaba umujyi uri ahantu h’umurambi. Ni umujyi ufite Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi bituma ugendwa cyane.Ukaba umujyi ufite amahirwe yo gukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. Uri hafi ya Pariki y’Akagera ndetse n’ahantu ndangamateka hatandukanye nka Kagitumba n’ahandi.
umujyi ufite Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’Ubworozi bituma ugendwa cyane.Ukaba umujyi ufite amahirwe yo gukoreramo ibikorwa by’ubuhinzi, ubworozi n’ubucuruzi. Uri hafi ya Pariki y’Akagera ndetse n’ahantu ndangamateka hatandukanye nka Kagitumba n’ahandi.
4. Umujyi wa Rubavu
Umujyi ukurura abantu benshi cyane kubera uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ugahana imbibi n’umujyi wa Goma muri RDC. Ni umujyi ufite umupaka wa mbere unyurwaho n’abantu benshi mu Rwanda ari abakora ubucuruzi, abatemberera muri ibi bihugu byombi no mu Karere. Uri mu karere kabamo ibikorwa b’ubuhinzi bw’ibirayi, imboga, icyayi, ubworozi bw’inka.
Ni umujyi ufite amahirwe menshi mu bikorwa by’ubukerarugendo kubera ukora ku kindi gihugu ndetse n’ibyiza nyaburanga byinshi bigiye biba hafi yawo nk’ingoro ya Mgr Bigirumwami Aloys, kuzamuka imisozi nka Rubavu, Rubona… kuroba isambaza, kugenda n’igare ku nkengero z’ikiyaga ndetse n’ibikorwa by’imikino.
5. Umujyi wa Musanze
Umujyi uri mu majyaruguru y’u Rwanda ku birenge by’ibirunga, ni umujyi ukurura abantu benshi kubera ikirere cyaho cyiza, isaha n’isaha imvura ishobora kugwa! Uri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ku Cyanika, hakaba habera ubucuruzi cyane. Ni umujyi uri mu gace kabamo ibikorwa by’ubuhinzi cyane cyane ibirayi n’imboga. Ni umujyi uberamo inama, amahugurwa n’ibindi byinshi. Ukanyurwamo n’abagana mu yindi mijyi nka Rubavu, Muhanga, Rusizi na Goma (RDC).
Ni umujyi ufite ibikorwa by’ubukerarugendo nko gusura ibiyaga by’impanga, kuzamuka ibirunga, gusura amashyamba afite amateka menshi, gusura ubuvumo, kugenda mu mugezi wa Mukungwa, ibikorwa ndangamuco byihariye nk’imbyino zaho ndetse n’ibindi byinshi biri mu nkengero zawo.
6. Umujyi wa Rusizi
Umujyi uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda mu karere ka Rusizi, ugahana imbibi n’umujyi wa Bukavu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC). Ni umujyi ukorara ku kiyaga cya Kivu, hakaba ahantu haba ubucuruzi hagati y’ibihugu bitatu aribyo Rwanda,Burundi na RDC, umugezi ugabanya ibi bihugu usohoka mu Kivu ariwo Rusizi. Kubera ikirere cyaho n’ubutaka bwaho kubera kwegera hafi ya Nyungwe, haba ubuhinzi bw’icyayi, ikawa, amatunda, inanasi n’uburobyi cyane.
Ibikorwa by’ubukerarugendo nko kujya gusura ku kirwa cyo ku Nkombo, gusura ahantu umwami Musinga yaratuye, gusura imirima y’icyayi, gutembera muri Pariki ya Nyungwe, gutembera mu kiyaga cya Kivu, kujya ku Mashyuza, koga, kugenda mu bwato,….. Ni ahantu haba imbyino n’imivugire zihariye kubera uruhurirane rw’abo bantu bahagenda ndetse n’amafunguro yihariye.