Sembura! Imbumbe y’igitabo kizwi mu Rwanda no mu karere k’ibiyaga bigari, gihuza abanditsi b’ibitabo n’abashakashatsi muri Kaminuza, bandika ku mahoro, imibereho y’abatuye n’ibindi byerekeranye n’akarere.
Sembura (Anthologie 3) ibumbira hamwe inyandiko z’abanditsi bagera kuri 39 bo mu bihugu bitatu bigize aka karere k’ibiyaga bigari; Burundi, RDC n’u Rwanda.
Ni inyandiko ziri mu bwoko butandukanye; Poésie, Nouvelles et Romans na Theatre, z’iri mu ndimi zitandukanye zikoreshwa muri aka karere arizo; icyongereza, igifaransa n’igiswahili.
Umwanditsi w’umunyarwanda Jean Marie Vianney Kayishema yanditse ikinamico: Pitié pour la reine suivie de la vegenance du roi, hagaragaramo abantu babiri bigenzi aribo; Nyiraburunga na Rwabugiri. Ni ikinamico igaragaza imyitwarire y’umwami mu gufata ibyemezo.
Ushaka gusoma iki gitabo wagana inzu z’amasomero, wagisanga kandi mu ishyingura nyandiko ry’Igihugu riherereye Kacyiru mu nyubako ya MINUBUMWE.