Tom Close: Impamvu zituma udacika intege mu buzima

January 20, 2024

1.impamvu yo kubaho kwawe iraremereye kurusha ibibazo byose bikubangamiye uyu munsi.

2.Abo wibwira ko bameze neza nabo bakubwiye ibyabo wasanga ibyo wowe ufite, wita ibibazo bishobora kwihanganira cyangwa gukemuka.

3.Ibihe bihora bisimburana, nta bihe bibi bihoraho, nta n’ibyiza bihoraho. Ejo hazakuzanira andi mahirwe azagufasha gukemura ibikubangamiye uyu munsi.

4.Hari igihe ibibazo biba ariyo mahirwe ari butume wishakamo imbaraga zidasanzwe nawe ubwawe utari uzi ko wifitemo. Fata umwanya muto utekereze ku kibazo ufite, utekereze uburyo nka butatu wagikemuramo, hanyuma bumwe muri bwo ubushyire mu bikorwa.

5.Gusitara ni ikimenyetso cy’uko urimo kugenda. Abaguye cyangwa abaryamye ntibasitara. Ikande aho usitaye, ubundi ukomeze ugende wirinde kongera gusitara aho wasitaye mbere.

Imvano: Eternite(Isimbi n’Ifoto)