Kera umusore washakaga kwiba umukobwa ngo amurongore yashoboraga gukoresha uburyo butandukanye ngo abigereho:
- Kumutera umwishywa:
Aha umusore yashakaga umwishywa (icyatsi) maze akawutera wa mukobwa yifuza agira ati”Ndakurongoye”ubundi akamucira imbazi (amata).Uwaburaga imbazi yamuciraga inzoga cyangwa se amazi icyingenzi nuko yavugaga ati”Ndakurongoye”ubwo nta kundi iwabo w’uwo mukobwa bakamumuha.
Umukobwa wibishijwe amazi iyo yabaga adashaka uwo musore yaragendaga ku mugezi akiyuhagira, ubwo byabaga birangiye ntibigire icyo bimutwara.
- Kumutera agaheto:
Uretse kumutera umwishywa kandi umusore ushaka kwiba umukobwa yashoboraga no kubanga agaheto akaza agahishe maze akakajugunya mu ijosi ry’uwo mukobwa yifuza agira ati”Ndakurongoye”
- Gutsinda umwari:
Aha nyir’ukwiba yabonaga wa mukobwa arimo gusya akigira uw’ejo akareba ifu umukobwa arimo gusya maze akayitsinda (akayigusha) ibyo bikitwa gutsinda umwari.Abarongoranye batyo batarararana babanzaga gufata kuri ya fu bakayivugamo agatsima bakakarya bombi, nyuma bakabona kurarana.
- Kumutera igikangaga:
Abandi nabo bibaga umukobwa bamuteraga igikangaga mu ijosi bagira abati”Rira ndakurongoye”bamara kuvuga gutyo amaguru bakayabangira ingata,bagahunga kuko iyo babafataga bakubitwaga iz’akabwana,cyane cyane iyo iwabo w’umukobwa babaga badashaka uwo musore.
Ubwo umukobwa wamaze kwibwa ababyeyi be bakiraga wa mwishywa maze bagatumira uwibye amaze bumaze kwira bakamuha umukobwa ariko ntiyahitaga amujyana ahubwo yamaraga iminsi nyuma agasanga umugabo we.baba badashaka kumumuha umukobwa akihamira iwabo.Nyir’ukurongora iyo ataje ngo amare amavuta ahubwo agasambana n’abandi yabaga asuriye uwo mukobwa kuzapfa atabyaye.
Naho rero uwo ababyeyi b’umukobwa babaga basuzuguye badashaka ko amara amavuta n’umukobwa wabo baramubwiraga ngo navugirize, ngo nabike, ngo nakame inka, ngo niyitwaze icumu, ngo niyurire inzu nibindi,…
Byakuwe mu gitabo Manners in Rwanda (Basic knowledge on Rwandan culture, customs and Kinyarwanda language by JOY NZAMWITA UWANZIGA.