Umugani wa Ndabaga

September 1, 2023

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Kera habayeho umusore wasabye umukobwa,barashyingiranwa,babana aho ngaho.Bimaze iminsi mike amaze gusama inda imaze kuba nk’amaze abiri cyangwa atatu,ibwami bamutumaho ngo azaze mu rugerero.Asiga umugore we atwite ajya mu rugerero.Umugore we arabyara abyara umwana w’umukobwa.Bamutumaho go umugore we yarabyaye.

     Bukeye abasize abana b’abahungu barakura baba abasore ,bajya gukura ba se mu rugerero.Na we se wa Ndabaga ari we afite gusa agumayo.Ndabaga ariko amaze kuba umwana ugimbutse agakora imirimo y’abakobwa;agakora n’iy’abahungu akabaza,agatanaga,agahamiriza,agasimbuka urukirampende,akarasa intembe,akarasa intego,agatera uruziga.Arabimenya aba umuhanga.Yiga kuboha uduseke,yiga kuboha ibyibo,aboha imitemeri arataka.Na byo arabimenya byose.

Bukeye abwira nyina ati”data ntagiye kugwa mu rugerero ngo ni uko yabyaye umukobwa ngiye kuzamukurayo”.Nyina ati”gatsindwe n’agasani!Wa gakobwa we se katagize icyo kamara,uzajyayo uzamara iki”?Aramubuza ,ndetse amuteza abantu,arabihorera.Bukeye abonye abagaragu ba se bamugemuriye yanga kubivuga ngo bataza kumubuza arabihorera baragenda,bamaze kuminuka mu gikombe,arihisha arabakurikira.Nyina akibwira ko yagiye gutora imonyi,yagiye kwahirira inyana,yagiye guca imyeyo,naho yakurikiye abagemu ba se.

Na none aho bagereye kure yanga kubegera ngo batamubonera hafi bakamugarura.Akomeza kugenda abagenda uruhunge,barenga.