Sacyega yari umuhannyi w’ibwami, akagira abagore babiri. Umugore muto abyara abakobwa gusa, umukuru abyara umwana umwe w’umuhungu witwa Ngoma. Sacyega yatoneshaga umugore wabyaye abakobwa, ntiyite kuri nyina wa Ngoma kandi uwo muhungu ari we waragiraga inka za se zose, akaba ari na we uzikenura. Umunsi umwe, umwami atuma kuri Sacyega ati «uzanshakire imvi zitari ku mutwe, unshakire kimwa kimwa imisozi, unshakire ibumbabumba igarikabiganza. Uzanshakire ingongo ikeba amazi ajya ruguru n’ingongo iyakeba iyatandukanya. Uramutse ubibuze nkakunyaga kandi nkagutanga bakakwica.»
Abagaragu b’umwami bajya kwa Sacyega gusohoza ubutumwa. Sacyega arumirwa ayoberwa aho azakura ibyo bintu. Umuhungu we aza kubyumva, ariko aramwihorera ntiyagira icyo avuga.
Mu gitondo, Sacyega atuma umukobwa we ku bakwe be bose ngo baze basangire ikimasa yari asigaranye cyonyine, ngo agikoreho impamba. Nuko abakwe baraza, basanga Ngoma yahuye ikimasa, barakimucyuza, barakibaga, Sacyega n’umugore we n’abakwe be baririra, Ngoma na nyina ntibamenya
amarengero yacyo. Ngoma ariko araza ashikuza ukuguru kwari gusigaye ariruka, ashyira nyina. Se abibonye abaka icumu amwirukaho, agira ngo arimutere. Abandi bati: “sigaho wikwiteranya na Sakabaka ! “
Bukeye abakwe baherekeza Sacyega bajya ibwami. Ngoma na we yenda amasaka yari yameze uwo munsi, yenda imiheha, yenda intorezo n’uruho, arahambira, akurikira se, se agenda amucyaha inzira yose ngo nasubire imuhira; umwana akanga gusubirayo, bagira aho bagera bakicara bakarya, ntibamuhe. Baragenda bagera ibwami. Sacyega akoma yombi, ati
«Nyagasani ibyo mwantumyeho narabibuze, ahasigaye nimukore icyo mushaka.»
Nuko umwami atumiza Ruhuga ye, ati «nimumwicaze.» Bajishura umuheto, bashaka ingoyi yo kubohesha Sacyega, baramuboha.
Igihe amaze kuremba, Ngoma aba arahageze, akoma yombi. Ati «Nyagasani, kiza uriya muntu ni data. ” Nuko umwami ategeka ko bamubohora.
Ngoma ati «’Data uyu yandiye ndi umwana we, andyana na mama, ariko singiye kumera nka we, dore ibyo mwari mwamutumyeho: imvi zitari ku mutwe w’umuntu, ngizi, ni amasaka basereka akamera, ikimwa kimwa imisozi, ni isuka
bahingisha, ibumbabumba igarikabiganza ni iyi nshabiti bashisha, ingongo ikeba amazi ikayatandukanya ni uruho umuntu adahisha amazi.»
Nuko umwami ati « uyu ni we mwana wa Sacyega wereweho n’umusatsi ungana utya?» Bati «ni we.» Umwami agororera Ngoma ishyo ry’inka, amuha n’abagaragu, aba n’umuhannyi mu kigwi cya se, ati «Sacyega ntazongere kumbera umuhannyi ukundi.”
Ari Sacyega n’abo bari bazanye, ari Ngoma n’abagaragu yari agabanye, bose barikubura barataha.
Mu nzira baza kubona umugezi unyuze mu kuzimu, ugeze hirya uruburuka. Sacyega ati « mbe Ngoma mwana wanjye, ibi ni ibiki? ” Umwana ati: “simbizi.”
Barakomeza, bigiye imbere bahura n’ikinyabwoya intozi zagitonzeho, ati « Ngoma mwana wanjye ibi ni ibiki?» Umwana ati «ubure kubimbwira wowe mukuru!» Baragenda bigiye imbere nanone babona inkware iri hagati y’abana bayo. Sacyega, ati« mbe mwana wanjye ibi ni ibiki?» Undi ati « simbizi.»
Barakomeza, babona igiti gihagaze cyumye. Sacyega ati «mwana wanjye ibi noneho ni ibiki?» Umwana ati «mbare na mbariro wambarije, simbizi ! » Nuko bageze imuhira, abantu umwami yari yahaye Ngoma baramwubakira. Sacyega ajya iwe, yitereka inzoga z’amuki, aranywa arasinda. Amaze gusinda, arihwereza, abwira umugore ngo arapfuye, ngo kandi azize Ngoma umuhungu we. Nyina wa Ngoma agenda yiruka aramuhamagara, ati «mwana wanjye ko wari unshyize heza, umpaye amata, none so akaba apfuye, kandi ngo ari wowe azize, ni bite?»
Nuko Ngoma agenda yiruka, ariko azi neza ko se abeshya, yipfushije agira ngo aze amubwire ibyo yari yamuhishe. Ngoma araza ati «yemwe bahungu mwe! Ngoma naruha! Igihe tugiye ibwami, muzi ibyo data yankoreye n’abakwe be, muzi n’uko dutaha yabonaga ibintu akambaza ngo ni ibiki, nkamwihorera. Noneho reka mbibabwire abe yabaho! Umugezi wibiye ukuburuka ni ugukamira umugore w’ingumba, wamara gupfa ibyawe bikajyanwa n’abandi. Ikinyabwoya cyari ikinege, cyari!cyonyine mu bandi bafite umulyango, bakirya
kitagira kirengera. Inkware mwabonye iri hagati y’abana bayo, ni umubyeyi wizihiwe mu bana be bamushagaye. Igiti cyumiwe mwabonye ni umugore wapfushije umugabo we n’abana be bagashira, agasigara yikunga wenyine atagira kirengera.»
Nuko se amaze kumva ibyo byose, agira atya aritsamura, arinanura ngo arazutse! Nuko ashima umuhungu we Ngoma.
Si jye wahera hahera umugani