UMUNYABUGENI NDAYISENGA LÉON

January 3, 2024

Ndayisenga Léon  uzwi kukabyiniriro (A.K.A) Léon Direct ni umunyabugeni w’umunyarwanda w’imyaka 27 ,ufite impano yo gushushanya.Yavukiye mu Karere ka Rubavu mu ntara y’iburengerazuba,arangiza amashuri y’isumbuye muri Mécanique mu 2010 I Goma muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo.

Léon Direct yatangiye gushushanya yiga mu mashuri abanza aho yakundaga gushushanya ku kibaho igihe mwarimu yabaga abimusabye,agashushanya ibinyabuzima n’ibidukikije. Akomeza avugako yakundaga no gushushanya yigana  ibishushanyo byo mu bitabo nk’abakinnyi ba bastar,Zidane,Ronaldo,..

Ageze mu mashuri yisumbuye,Ndayisenga yahuye n’umunyabugeni wamwigishije gukora ibyapa,amwereka ukuntu bakora ibyapa bya Salon de Coifure,Boutique ndetse n’ibindi byinshi byamamaza n’ibiranga aho yabikoreraga mu migi ya Rubavu na Goma.

Umunyabugeni Léon Direct yagize ati:”Niga mu kiciro Rusange nifuzaga kwiga muri Ecole d’Arts ku Nyundo ariko amahirwe yarabuze,nihitiramo Mecanique,gusa sinarinyirimo nyishaka pe!Nacishagamo nkikorera ibyapa.

Yavuye Rubavu ajya gukorera Nyagatare,akomeza gukora ibyapa byo Kwamamaza,rimwe arimo kureba Televiziyo abona umusore w’inshuti ye asigaye ashushanya,yari yarize ku Nyundo.Yahise yifuza kuba nawe yamwegera akamusaba ubufasha, yahise aza kumushaka aramufasha.

Ati: Natangiye niga imirongo n’inziga kuko aribyo byigenzi m’ubugeni,nkigira mu makaye yo gushushanyamo, nkanabisubiramo mu rugo nkuko nyirubwite abyitangariza

Nyuma y’amezi atatu nibwo yatangiye gukoresha irangi, nakoreshaga intoki n’irati. Kwiga byamutwaye igihe kigera ku mezi atandatu.

Mu mwaka w’2015 nibwo yakoze igihangano cye cya mbere,cyari gikoze  mu buryo bujimije,cyagaragazaga uburyo Umubyeyi afata umwana we.Yakoze kandi igihangano kuri Papa we, biramushimisha arumirwa,kuko mbere ntabwo yumvaga azabishobora nta nubwo yumvagako ari ibintu bizamugirira akamaro.

Mu 2017, yatangiye gushushanya ibyamamare ndetse n’abantu bazwi mu Rwanda no ku isi, yabashije gushushanya umuririmbyi Safi Madiba wo mu itsinda  Urban Boyz nyuma aza gukorera na bagenzi be babiri  amafoto ndetse n’abandi bahanzi benshi baraza akabashushanya.

Ifoto yashushanyije nawe akayikunda  ni ifoto ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo aho yagize ati:” ubushake bwo kuyishushanya bwaje kubera ari umubyeyi, ukora cyane kandi neza, n’imbaraga nyinshi mukazi akora ku bw’inyungu z’igihugu cyacu. Ni igihangano gifite ubugari bwa cm50 n’uburebure bwa cm70 kibaka cyaramutwaye icyumweru kimwe.

Ubugeni buramutunze, bwamufashije guhura n’abantu benshi cyane kumenyana nabo,akabona amasoko y’ibihangano bye. Gusa Imbogamizi yahuye nazo  muri uyu mwuga ni ikibazo cy’ibikoresho biva hanze kandi biba bihenze.

Igihangano yibuka cyane ni igihangano yakoreye abanyeshuri bo muri Kaminuza ya AUCA umwaka wa 2015 ubwo bari basoje amasomo,ngo bamuhaye amafaranga menshi.

Umunyabugeni Léon Direct yifuzako buri mu nyarwanda yatunga igihangano cye,kandi akaba yifuza kuzatunga inzu ye y’ubugeni “Léon Direct Gallery!”

Umunyabugeni Léon Direct agira inama abantu bafite impano  nko kuririmba, gushushanya, kubyina,…gutinyuka bakazikoresha,bakazibyaza umusaruro.Ababyeyi bagafasha abana babo gukuza impano.

Afasha abantu bashaka gutunga amafoto yabo cyangwa gutanga impano z’amafoto mu birori bitandukanye nk’ubukwe,isabukuru y’amavuko, ku kazi n’izindi. Kandi yigisha n’abandi bashaka kubimenya.

Ibihangano bye Wabasha kubisanga kuri Lemigo Hotel,no kuri Kigali Height muri Shami Art Gallery.

Wamuhamagara kandi kuri 0784422983 /0728772609.

Facebook: Ndayisenga Léon

Instagram: Léon-Direct-Arts.