Ni byiza gutangira umwaka ufite ingamba ugomba kugenderaho, bituma ubasha kubaho neza, nta mbogamizi kuko uba ugendera kuri izo ngamba wihaye. Uba urimo gushyira mu bikorwa ibitekerezo, ibikorwa, ibyifuzo ufite.
Gufata ingamba bireba buri wese; umwana, urubyiruko n’abakuru, haba uwo mu mujyi cyangwa mu cyaro. Ni byiza kubaho ufite ingamba kuko zituma ubasha kugera ku ntego zawe.
Mutarama: Gufata ingamba zo kuzigama
Ni byiza gutangira ingamba ufata ingamba zo kwizigamira, kubika, gushyira ku ruhande amafaranga ashobora kugufasha mu gihe runaka. Kuzigama ni ibya buri wese, umuntu mukuru, umwana, urubyiruko n’abakuze kuko hari igihe ugeramo ugatabarwa n’ubwizigame.
Urugero: Kuzigamira ishuri ushaka kuzigamo, kuzigamira urugendo ushaka gukora, kuzigamira imishinga y’urugo n’ibindi.
Gashyantare: Gufata ingamba yo gusoma ibitabo
Gusoma bituma ugira ubumenyi, ukaruhuka, ukagira ibitekerezo byagutse. Gufata ingamba yo gusoma ibitabo ni ikintu cyiza, kizagufasha mu buzima bwawe, haba ari ku ishuri cyangwa muri bisinesi, mu kazi…
Ibitabo wasoma n’amasomero wagana muri uyu mwaka reba ku rubuga www.igicumbi.com ( ibitabo by’abana, urubyiruko n’abakuze.)
Werurwe: Kwihugura mu bumenyi
Gushaka ubumenyi mu kintu runaka, kwihugura mu kazi kawe, amahugurwa runtaka,… kwiga ntabwo birangira. Ni byiza gukomeza kwihugura mu bintu bitandukanye, ibintu wifuza kuba byagufasha, ibintu ukunda,..
Kwiga si ukwiga ushaka impamyabumenyi, ushobora kwiga ugirango umenye icyo kintu ku buryo wajya ukikorera, ushaka ku kigisha abandi, ugikunda se,..
Mata: Kujya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Buri mwaka, mu Rwanda twibuka abatutsi bazize uko bavutse, uko baremwe muri Mata 1994. Gufata umwanya ukajya gusura urwibutso ukabasha gusobanukirwa n’ibyabaye.
Hari inzibutso ziri ku rwego rw’akarere, intara n’igihugu. Ubu hari inzibutso enye ( Gisozi, Murambi, Bisesero na Nyamata) zashyizwe mu mirage y’isi icungwa na UNESCO.
Gicurasi: Gukora Siporo
Siposo ni ubuzima! Gufata ingamba zo gukora siporo ni ukugirango ukomeze ugire ubuzima bwiza, gukora siporo si ukubyimba gusa, bifasha mu kugira umubiri mwiza, amaraso agatembera neza, ubwonko bugakora neza, ntabwo usaza imburagihe.
Urugero: Gufata ingamba yo kuzitabira Kigali International Peace Marathon
Kamena: Kuzamuka umusozi
Impeshyi iba yatangiye mu gihugu cy’imisozi igihumbi! Ugomba kuzamuka imwe muri iyi misozi yo mu Rwanda, ari mu rwego rwo gutembera cyangwa siporo. Bitewe n’akarere utuyemo, ntabwo wabura ahantu uza zamuka. Ushobora kugira ingamba yo kujya uzamuka umusozi buri kwezi cyangwa kabiri mu mwaka, no kuba ufite umuhigo wo kuzamuka umusozi runtaka, iki n’icyo gihe.
Urugero: Kuzamuka Umusozi wa Kabuye mu karere ka Gakenke (niwo muremure mu Rwanda).
Nyakanga: Kumara weekend ku Kiyaga cya Kivu
Kujya gutembera ku kiyaga cya kivu (Karongi, Rubavu cyangwa Rusizi) mu rwego rwo kuruhuka, igice cy’umwaka kiba gishize, uba ugomba gufata akanya, ukishimamo, ukajyana n’inshuti n’abavandimwe, abo mukorana…
Ni igihe haba hari iserukiramuco rikomeye ribera muri Rubavu ( Kivu Festival)
Kanama: Gukora igikorwa cy’ubukorerabushake
Kubaho ni ugufasha n’abandi, ni byiza kugira imbaraga n’ubushake bwo gukora ibikorwa by’ubukorerabushake muri Kanama. Aba ari igihe cy’ibiruhuko, igihe cy’izuba ryinshi, haba hari ahantu henshi wakora ibi bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Wasura urubuga www.igicumbi.com ukareba ahantu wajya gukora.
Nzeri: Guhinga
Ibikorwa by’ubuhinzi bigezweho, guhinga ushaka ibyo kurya cyangwa uhinga nk’akazi. Igihe cy’ihinga A gitangira mu kwa Cyenda ni byiza kuzirikana ko ukwa cyenda kugera waratangiye kwitegura guhinga, ugahinda mu ba mbere. Izuba riba rimaze igihe kirekire ni byiza ku muntu ufite umurima, umuntu ukora ibikorwa by’ubuhinzi, cyangwa wifuza kubikora kuzirikana iki gihembwe cy’ihinga.
Ukwakira: Kwizuzumisha indwara
Kubaho ufite ubuzima bwiza ni ukumenya uko ubuzima bwawe bumeze, kugira ingamba zo kwisuzumisha indwara zitandukanye rimwe cyangwa kabiri mu mwaka ni ikintu cyiza. Kwisuzumisha Indwara zitandura cyangwa izandura bituma ubasha kumenya ukuntu ukwiriye kubaho igihe usanze urwaye.
Ugushyingo: Gushirika ubwoba
Nta kubaho uhora mu kintu kimwe, mu buzima bumwe waratinye kugerageza ibindi bintu, gukora ikindi kintu. Tinyuka urashoboye! Gufata ingamba zo gukora ikintu gikomeye mu buzima bwawe.
Urugero: Gusaba urukundo umukobwa watinyaga, kubwira umusore ko umukunda, kuzamuka ibirunga, gukora urugendo rwa Crête Congo Nile Trail cyangwa Liberation Trail, kujya gutembera mu kindi gihugu wenyine , kureka ibiyobyabwenge n’ibindi,
Ukuboza: Gusura Inshuti n’Abavandimwe
Umwaka uba urimo kurangira ni igihe cy’iminsi mikuru, kongera guhura n’inshuti n’abavandimwe mugasangira, mu kishimira kurangiza umwaka mufata n’ingamba z’umwaka mushya ugiye kuza.
Izi gamba buri wese yayishyira mu kwezi ashaka.
Ni byiza ko umwana yaganiriza umubyeyi ku ngamba afite, inshuti zikaganira ku gamba zifite, abakorana mu kazi bakaganira ku ngamba bafite, bituma mubasha kuzamurana.
Umwaka mushya mwiza!!!!