Weekend muri Kigali, ahantu 3 ukwiriye gusohokera

January 6, 2024

Ni byiza kumenya ahantu ho gutemberera muri Weekend I Kigali, ni ahantu umujyi  wa Kigali washyizeho mu rwego rwo kongerera abagenda umurwa w’u Rwanda kubona ahantu batemberera, basohokera, ahantu ho kwidagadurira.

Umuhanzi Masabo Nyagezi yagize ati: “Kigali Umurwa w’u Rwanda ndagukunda”

Ni ahantu ushobora kujyana n’umuryango wawe, inshuti zawe mukishimana, ukaruhuka, ukamenyana n’abandi mu kungurana ibitekerezo.

Ni byiza gufata akanya ko kuva mu bintu uba wirirwamo, ugahindura intekerezo bifasha mu kunguka ubumenyi, ibitekerezo bishya, ntugume wiziritse mu bintu. Gufata amasaha make y’umugoroba ukareba ahantu ujya ni byiza cyane mu buzima. Gukora ukaruhuka birakenerwa.

Dore ahantu ukwiriye kujya:

Kuwa Gatanu, Mu Marangi ( Biryogo)

Ahantu hazwi nko mu Marangi  (Biryogo) ni ahantu imihanda yafunzwe, bashyiramo ibihangano by’ubugeni, haba hateye intebe muri iyo mihanda, abandi ku mabaraza y’amazu.  Mu masaha ya ni mugoroba-ni joro haba hashyushye cyane, hari urujya nturuza rw’abantu  b’ingeri zose ( inshuti, abakozi, umuryango, urubyiruko, abakuze… ).

Abantu babasha gufata kuri Tea Vert, Tangawizi, icyayi gisanzwe, Inshyushyu, igikoma, kurya Capati, Burusheti, udushyimbo,  imbuto, ipirawu …..Nta nzoga zihabarizwa.

 Kuwa Gatandatu, Kigali African Food Corner (New Kisimenti)

African Food Corner, ni ahantu hagezweho ho gusohokera I Remera hakunzwe n’ingeri zose z’abantu , urubyiruko, abakuze bose barahagana kugerageza amafunguro yo mu bihugu by’Afurika bitandukanye (Congo Brazaville, Congo Kinshasa,  Ethiopia, Nigeria, Sudan, Rwanda, Gabon, Somalie,…..) haba hari akanyamuneza, ibyishimo (ambiance) ku banyafurika batandukanye, bakaganira, bakamenyana,..

Mu gihe cya weekend haba hameze neza, ku bantu bashaka kujya  gutembera no gusangira, bashaka kurya amafunguro ya kinyafurika, kunywa inzoga, ahantu ho kubyinira, kureba imipira, kuganira,… Hari umutekano, nta kavuyo ka kihaba!

Ku cyumweru, Imbuga City Walk (Umujyi wa Kigali)

Mu mujyi rwagati muri Car free Zone iruhande rw’ibiro by’umujyi wa Kigali hateguwe ahantu ho kwicara, gutemberera ugenda n’amaguru cyangwa n’igare, kwifotoreza, kuganira, kuruhuka,…

Ku rundi ruhande mu marembo y’ibiro by’umujyi wa Kigali, hari ubusitani (Garden), ni ahantu abantu batandukanye bakunda kuza kwifotoreza, abakundana (couple) baza kuganirira, ahantu heza ho gusomera ibitabo, ahantu heza ho kwitekerezaho, hafasha gushyira ubwonko ku murongo, ugatekereza ku buzima bwawe uko icyumweru cyagenze nuko wategura icyumweu kigiye kuza.

Ni byiza ku cyumweru kuhatemberera wenyine cyangwa n’umuryango wawe, ugafasha abana nabo kuva mu rugo bagatembera, bagakina, bagatembera, mu kaganira nabo n’ibindi.