ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

December 21, 2023

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu bakora mu kubungabunga imirage baturutse mu bihugu bigera 17 bya Afurika aribyo Zambia, Zimbambwe, Cote d’Ivoire, Nigeria, Rwanda, South Africa, Lesotho, Mozambique, Namibia, Botswana, Egypte, Ethiopia, Kenya, Madagascar, Malawi, Ile Maurice, Tanzania.

Ni amasomo yaragamije kwigisha abantu baturuka muri Afurika kumenya guha agaciro abantu begereye imirage y’isi (African Regional Course on Promoting People Centred Approaches to conservation of Nature and Culture :PNC18). Yabereye hafi y’umurage w’Isi wo muri Afrika wa Mosi-Oa-Tunya/Victoria Falls uri ku ruzi rwa Zambezi, uhuriweho na Zambia na Zimbabwe.

Amasomo yatanzwe n’abarimu, abayobozi b’ingoro ndangamurage n’iz’umurage , abashakashatsi ku mirage bavuye hirya no hino ku isi. Yateguwe na ICCROM kubufatanye na UNESCO,  IUCN, African Heritage Fund, Norwegian Ministry of Climate and Environment hamwe National Heritage  Conservation Commission  yo muri Zambia.

Dore ibitekerezo k’ubukerarugendo burambye byatanzwe n’abamwe mu bari bitabiriye ayo masomo:

Mr Kassoum Batjeni Soro akora muri Sub Director of Interpretation, Education and Tourism/Ivorian Officer for Cultural Heritage mu gihugu cya Cote d’ivoire . Soro avugako hakwiye kujyaho uburyo bwo kugabanya ibyangiza ibidukikije. Urugero: gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu (bisi, autobus..),gukoresha uburyo bufata imyanda y’inzego zose no mu nkengero z’imihanda. Kwirinda ba mukerarugendo benshi ahantu h’ubukerarugendo mu kwirinda abakerarugendo benshi (tourisme de masse) Kubaha amategeko n’amabwiriza, kubaha imico n’imigenzo ya benegihugu cyane abo mu miryango yasigaye inyuma hamwe n’imigenzo yabo.

Kandi mu nzego z’ubukerarugendo bakwiye gutegura ibikorwa kuri ba mukerarugendo, ku basobanurira akamaro ku bukerarugendo burambye.

Ms SEMERARI Ottavia yari Course Assisant PNC18 sites unit-ICCROM. Ottavia yavuze ku kibazo cy’ubukerarugendo mu gihugu cye cy’Ubutariyani, atanga ingero mu mujyi nka Rome aturukamo, n’indi mijyi nka Venice, Florence na San Gimignano aho haza abakerarugendo benshi cyane, bakaza mu modoka nini. Muri Venise baza mu bwato bakangiza ibidukikije .Agaragaza ikibazo giterwa n’abamukerarugendo aho abaturage bahitamo kuhava bagatanga amazu yabo, bakayakodesha, ubuzima bugahenda, hagafungurwa amaduka y’abashinwa (Made in China)! Abaturage bagahitamo kujya gutura mu nkengero z’imijyi bahuga akavuyo k’abakerarugendo benshi, mu by’ukuri ubwiza bw’umujyi bukabura, uruhare rw’abakavukire bukabura. Atekerezako hakwiye kubaho ingamba zo kwiga kuri icyo kibazo cy’abamukerarugendo bangiza byinshi kurusha inyungu. Akifuzako hakwiye guhagarikwa ubwato mu mazi,n’ imodoka zijya rw’agati I Rome. Imodoka rusange z’abenegihugu zigahabwa agaciro.

Ubukerarugendo burambye ni gato mu bukerarugendo, aho abakerarugendo bacumbika igihe gito, bakarara ahantu basuye bakiga ubuzima bwaho. Imijyi ikwiriye gushyiraho uburyo bwo guha ahaciro n’imigenzo  byaho noneho n’abakerarugendo bagakangurirwa kubyubaha. Usaga ari abanyagihugu bumva akamaro k’ibidukikije n’imigenzo yabo abandi bakumva ko bizubahwa. Byabayeho I Rome aho umukerarugendo yangije ikintu cyo mu kinyejana cya 17 (Marble Fountains ) cyarangaga umujyi. Abakerarugendo ntabwo bakwangiza  ibyo byose bazi abo banyabugeni n’amateka yaho.

Mu by’ukuri kubaha byagakwiye kuba ibyibanze mu myemerere ya muntu gusa habaho kutita kubintu. Uko byaje/icyo bimaze? Sintemera gushyira amabwiriza mu nzira ko ari bwo buryo bwiza. Icya mbere ni ukureka abantu bakumva akamaro cy’icyo kintu.

Yatanze urugero rw’ifoto iri muri ngoro ndangamurage ya Louvre (Louvre Museum) kwereka abashyitsi ko badakwiye gukora ku bihangano. Ibisobanuro ni ingenzi cyane,  maze abakora mu rwego rw’ubukerarugendo hamwe n’inzego za leta bagakorana.