2011-2018, Abahanzi batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star mu Rwanda

January 3, 2024

PGGSS ni irushanwa rwo guteza imbere umuziki mu Rwanda, isosiyete ya Bralirwa ifatanyije na  Mushyoma Joseph washinze EP (East Africa Promoter) bateguraga irushanwa ryo gushakisha umuhanzi ukunzwe mu gihugu buri mwaka.

Guma Guma ni irushanwa ryahuzaga abahanzi benshi, kuva muri Gashyantare hakaba ibikorwa byo kuritangiza,  bakazenguruka igihugu bakora ibitaramo maze abaturage bakazatora ukunzwe muri bose.

PGGSS yari ifite ibihembo bitandukanye, igihembo nyamukuru cyari Amafaranga agera kuri miliyoni 24 cyahabwaga umuhanzi wa mbere ndetse nandi ma miliyoni yagendaga agabanywa abahanzi bafataga imyaka ikurikiyeho bakurikije uko amategeko yabaga yashyizweho.

Primus Guma Guma yatangiye mu mwaka wa  2011 ihagarara mu mwaka wa 2018.

1. Umuhanzi Tom Close (2011)

Umuhanzi watwaye Guma Guma bwa mbere ni Tom Close. Amazina ye ni Muyumbo Thomas, yatangiye kuririmba ari muri korali zo mu rusengero. Tom Close yatangiye  umuziki nk’umwuga mu mwaka wa 2005, aririmba mu jyana zitandukanye zirimo R&B, AfroBeat na Dancehall.

Tom Close yegukanaga iri rushanwa, nk’uko byari byanditse mu masezerano ko umuhanzi uzegukana iri rushanwa azakorana indirimbo n’icyamamare ku isi Sean Kingston, iyi ndirimbo yarakozwe ikaba yitwa “Good Times Tonight”.

2. Umuhanzi King James (2012)

Umuhanzi watwaye Guma Guma ku nshuro ya Kabiri ni King James. Amazina ye ni  James Ruhumuriza. King James yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2006, aririmba mu jyana ya R&B.

Yatwaye PGGSS ahabwa Igihembo haje n’umuhanzi  w’umunyamerika Jason Derulo waje gusoza iryo rushanwa.

King James ,mbere yo gutwara iri rushanwa yari yafashe umwanya wa kabiri mu mwaka wa 2011.

3. Umuhanzi Riderman (2013)

Umuhanzi watwaye Guma Guma ku nshuro ya Gatatu ni Riderman (Umwami w’Ibisumizi). Amazina ye ni Emery Gatsinzi, yatangiye kuririmba  mu mwaka wa 2005, nyuma ajya mu itsinda rya UTP Soldiers ryari rigizwe na NEG G The General na MIM.

Mu mwaka wa 2007, Riderman yasohoye indirimbo ye ya mbere yise Turi Muri Party.  Akorera muri Studio ye yise IBISUMIZI.

4. Umuhanzi Jay Polly (2014)

Umuhanzi watwaye Guma Guma ku nshuro ya Gatanu ni Jay Polly. Amazina ye ni Tuyishime Jean Paul yatangiye umuziki aririmba muri korali. Yinjiye muri Studio bwa mbere mu mwaka wa 2004.

Jay Polly aririmba mu jyana ya Hip Hop, indirimbo ye ya mbere yasize hanze yari mu rurimi rw’igishwahili yitwa Nakupenda mu mwaka wa 2004.

Akora kandi n’umwuga w’ubugendi (Painting).

5. Umuhanzi Knowless (2015)

 Umuhanzi watwaye Guma Guma ku nshuro ya Kane ni Knowless .Amazina ye ni Jeanne D’Arc Ingabire Butera, ni umuhanzi watangiye kuririmba aririmba muri korali zo mu rusengero. Knowless yasohoye Alubumu ye ya mbere Komeza mu Ukuboza 2011, aririmba indirimbo z’urukundo, akibanda mu jyana ya R&B.

Knowless , mbere yo gutwara iri rushanwa,  yari yatsindiye umwanya wa Gatatu mu mwaka wa 2013.

Kugeza ubu niwe mu nyarwandakazi wabashije gutsinda iri rushanwa.Umuziki we awukorera mu nzu ya Kina Music, inzu yashinzwe n’umufasha we Ishimwe Clement.

6. Itsinda rya Urban Boys ( 2016)

????????????????????????????????????

Abahanzi batwaye Guma Guma ku nshuro ya Gatandatu ni itsinda rya Urban Boys. Ni itsinda ryari rigizwe na basore batatu; James Manzi (Humble Jizzo), Muhammed Nshimiyimana (Nizzo Kaboss) na Niyibikora Safi (Madiba) ryashinzwe mu mwaka wa 2007 rikorera I Huye mu ntara ya Majyepfo. Urban Boys ikaba yararirimbaga mu R&B na AFROPOP.

Mbere ya 2007, Nizzo yari asazwe ari mu itsinda yaririmbagamo, amaze guhura na Humble na Safi bose bashinga itsinda baba batanu. Indirimbo Icyicaro  ari nayo yitiriwe Alubumu yabo ya mbere, niyo bakoze mu mwaka wa 2007 bose uko  ari  batanu (  Nizzo ,Humble, Safi, Rino G na Skotty)..

Mu mwaka wa 2008, babiri baje kurivamo hasigara abasore batatu aribo bakomeje umuziki baza gutwara PGGSS.

 Urban Boys indirimbo yabo ya mbere bakoze ari itsinda rya bantu batatu ni Sindi Indyarya, indirimbo yaramenyekanye mu Rwanda bituma bahitamo kuza gukorera umuziki I Kigali.

Mbere yo gutwara iki gikombe bari batsindiye umwanya wa kabiri mu mwaka wa 2013.

7. Itsinda rya Dream Boys  (2017)

Abahanzi batwaye Guma Guma ku nshuro ya Karindwi ni itsinda rya Dreams Boys .Ni itsinda ryari rigizwe n’abasore babiri; Mujyanama Claude( T.M.C) na Nemeye Platini (Platini). Ni itsinda  ryashinzwe n’abasore babiri b’nshuti kuva mu bwana bwabo, barishinga  mu mwaka wa 2009, riririmba mu jyana ya R&B.

Dream Boys yatangiye umuziki mu mwaka wa 2009 ari naho basohoreye Alubumu yabo ya mbere Sinzika.

Dream Boys, mbere yo gutwara iri rushanwa bari batsindiye umwanya wa Kane mu mwaka wa 2013.

8. Bruce Melody (2018)

Umuhanzi watwaye Guma Guma ku nshuro ya Munani,ari nayo yabaye iya nyuma ni Bruce Melodie. Amazina ye ni Itahiwacu Bruce Melodie. Yatangiriye kuririmba ari muri korali zo mu rusengero akiri umwana.

Ni umuhanzi ururimba ku giti cye akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Indirimbo ye ya mbere Tubivemo yari kuri Alubumu Ndumiwe yasohoye mu mwaka wa 2014.

Bruce Melodie aririmba mu jyana ya R&B na POP.

Primus Guma Guma SuperStar yari ifite intego zo; Guteza imbere abahanzi nyarwanda, Guhesha agaciro abahanzi nyarwanda, Gususurutsa abaturage bo mu Ntara zitandukanye mu byaro babahuza n’ abahanzi nyarwanda no Kuzamura urwego rw’ imiririmbire ikava kuri PlayBack (CD) ikajya mu buryo bwa Live”.

Imvano y’amatoto (Eterinete)