Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro meza ateguye neza, amafunguro buri gihugu cyizwiho ko abanyagihugu bacyo bazi kuyategura.
Gutembera muri kimwe muri ibi bihugu ni byiza kumenya icyo ukwiriye kurya, icyo ukwiriye gusangiza abandi.
Uganda: Luwombo Na Matooke
Abagande bazwi nka bantu bakunda kurya igitoki kizwi nka Matooke, ni igitoke bateka mu buryo bwihariye bakakirisha ubunyobwa. Luwombo n’Umunyigi ni amafunguro ukwiriye kurya watembereye muri iki gihugu. Ntuzibagirwe no kurya Rolex!
Rwanda: Burusheti (Brochete)
Abanyarwanda bazwiho kugira burusheti nziza mu karere, burusheti y’ihene yokeje neza. Burusheti usanga hazwi ahantu botsa neza kurusha ahandi bigatuma bakunda kujyayo hamwe n’inshuti, abavandimwe n’abashyitsi. Ntuzibagirwe kurya Musokoro!
Burundi: Umukeke
Imana yabahaye ikiyaga cya Tanganyika! Ikintu ukwiriye kumenya kiba I Burundi ni amafi meza amafi yitwa Umukeke. Umukeke uboneka ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura cyane cyane mu nkengero z’ikiyaga cyangwa muri Bar na Restaurant ziri hirya no hino mu mujyi. Ahantu haba hazwi hakunzwe cyane.
Kenya: Sukumawiki na Ugali
Abanyakenya bazwi kuba bakunda ugali na Sukumawiki,ni amafunguro usanga muri Restaurant nyinshi mu mujyi minini ya Kenya. Ni imboga zikunzwe cyane n’abanyakenya barisha ugali. Ntuzibagirwe kurya Nyamacoma!
Tanzania: Pirawu
Abatanzaniya bazwiho kumenya guteka umuceli w’ipirawu, bafite ubuhanga cyane muri aka karere. Nk’igihugu kirimo abasiramu benshi, abarabu n’abahinde benshi, usanga ipirawu yarabaye ifunguro rifatwa na benshi muri Restaurant na Hotel ndetse no mu miryango. Umuceli wamabara yose, urimo ibirungu bya kwanza! Ntuzibagirwe kurya Capati.
Sudan y’epfo: Nyette itetse mu bunyobwa
Igihugu gishya ku isi! Abanyasudani y’epfo kubera aho igihugu cyabo giherereye mu karere, amoko yabaturage bagituye, ibihugu bihana imbibi harimo n’abarabu. Imboga z’icyatsi zitwa Nyete ziribwa cyane n’abantu ba Bari, ziba zitetse mu bunyobwa, bikaba isosi itetse, ukayirisha imyumbati, ibigoli, ibirayi n’amasaka. Ntuzibagirwe kurya na Kisra!
RDC: Soso ya Mwamba
Aba kongomani bazwiho kuba abantu bakunda kurya inyama za moko menshi. Soso ya Mwamba ni isosi y’ubonyobwa n’inyanya, kenshi iba irimo inyama z’inkoko. Ni ifunguro rikunda kuribwa cyane mu gihugu cya RDC iherekejwe na FUFU ( ikoze mu ifu y’imyumbati, igitoki, ibigori,.), Kwanga cyangwa Imizuzu.
Ntuzibagiwe kurya Saka-Saka/Pondu/Sombe