Afurika y’Uburasirazuba, inzu ndangamurage wasura

December 22, 2023

Ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community), aribyo; Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Tanzania, Sudani y’epfo, Somalie, RDC…. Ni ibihugu bifite amateka menshi, ibihugu bifite abaturage benshi bafite ibyo bahuriyeho mu mibereho, umuco, amateka.

Kenya

Ingoro Ndagamurage ya Nairobi (Nairobi)

Ingoro Ndangamurage ya Nairobi (Musée Nationale de Nairobi)  yafunguwe tariki ya 22 Nzeri 1930. Ni ingoro nini kandi ifite ibintu bitandukanye biranga abanyakenya.

Ni ingoro ifite igice cy’ibidukikije kigizwe n’ibiti bitandukanye bimaze imyaka myinshi, habamo ahantu ho kwicara, ibiti by’imiti, inyamaswa. Ni igice cy’imbere mu nzu kigararagaza amateka n’umuco by’abanyakenya.

Ni ingoro ifite amateka maremare hagati y’abanyakenya n’abakoroni.

Ingoro ya Gari ya Moshi  (Nairobi)

Ingoro Ndangamurage ya Gari ya Moshi  (Musée du Chemin de fer de Nairobi ) igaragaza ibikoresho bya gari ya moshi zabayeho muri Kenya byose bicungwa n’ikigo East African Railways and Harbours Corporation.

Ni mu 1971, iki kigo cyahisemo gushyira ahantu kizajya kigaragarza ibikorwa byacyo hafi y’ikigo abagenzi bategeramo Gari ya Moshi I Nairobi.

Mu mwaka 2006, habayeho kugurisha iyi ngoro maze yegurirwa Ikigo gishinzwe ingoro Ndangamurage muri Kenya.

Amasaha bakora ni buri munsi 8h45-16h45.

Ingoro Ndangamurage ya Kisumu ( Kisumu)

Ingoro yashinzwe mu 1980, ni ingoro ifite ibice bitandukanye bigaragaza imibereyo y’abanyakenya bo muri ako gace, bakikije ikirwa cya Winam.

Ingoro ndangamurage ya Kisumu ifite ibyerekeranye n’inyamaswa ndetse n’umuco, n’amateka bigaragaza imibereyo y’abanyakenya.

Ingoro Ndangamurage Fort Jesus (Mombasa)

Ni ahantu hubatswe n’abanyaporitigali mu 1593-1596 ku mabwiriza y’umwami wa Espagne na Portugal, mu kurinda abakwinjira muri icyo kirwa cya Mombasa giherereye mu Nyanja y’ubuhinde. Hahawe izina rya Ordre du Jesus kubera idarapo ryabaga ku mato yabo.Ibikorwa bya gisirikare byamaze imyaka igera muri 300.

Ingoro Ndangamurage Fort Jesus ifite amateka menshi hagati y’abazungu, abarabu n’abaswahili (abanyakenya) babaga aho. ifite  ibice byimbere bifite amateka, inyubako zaho, imbunda zihari, uko hubatse n’ibindi byinshi cyane.

Ubu iyo ngoro iri mu mirage y’isi icungwa na Unesco kuva mu 2011.

Rwanda

Ingoro Ndangamurage y’imibereho y’abanyarwanda (Huye/Rwanda)

Ni ingoro yashinzwe Tariki ya 18 Nzeri 1989 iherereye mu majyepfo y’u Rwanda  mu mujyi wa Huye, mu birometero 132 uvuye I Kigali.

Ni ingoro irimo ibice bitandatu:Icy’amateka, imibereho y’abanyarwanda, ibisigazwa bya kera. Ni ingoro ifasha abana ndetse n’urubyiruko mu guteza imbere umuco wo gusigasira no kumenyekanisha umurage w’u Rwanda

Ingoro ndangamurage y’amateka yo guhagarika Jenoside ( Kigali/Rwanda

Ni ingoro ifite ibice bitandukanye byose bifite ibisobanuro, ukinjira ubasha kumenya ko ari mu rugo rwakira abarugana.Ni  ibyumba 9 bigiye birimo amateka y’urugamba kuva mu tariki ya 1 Ukwakira 1990-kugeza tariki ya 19 Nyakanga 1994 hagiyeho guverinoma y’Ubumwe y’Abanyarwanda. Muri ibyo byumba harimo ibigusobanurira iby’amasezereno ya Arusha, imitwe y’ingabo n’abayobozi bazo bagiye bafata ahantu hatandukanye mu Rwanda, aho bagiye barokora abantu, ahantu hagoranye mu mirwano, ubufatanye bw’abasivili n’abanyamahanga  mu rugamba rwo guhagarika Jenoside, imbunda zakoreshejwe n’ibisobanuro by’amashusho agenda agaragara haba mu nzu no hanze mu busitani.Yafunguwe na Perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame tariki ya 13 Ukuboza 2017.

Burundi

Ingoro Ndangamurage Nkuru ya Bujumbura (Bujumbura National Museum) Bujumbura.

Abantu benshi bayizi kuri Musee Vivant, ni ahantu hagizwe naho kororera inyamaswa n’ingoro ndangamurage. Inyamaswa zihaboneka ni ingona, inkende, ingwe, utunyamasyo, inzoka,  amafi,….

Ni ingoro yashinzwe mu 1977, ifite ubuso bwa 3ha, haba ibiti by’amoko menshi, inzu ya Kirundi,rugo,imitako ya Kirundi biraga umuco (akarorero) k’abarundi. Iherereye muri Komini Rohero mu mujyi wa Bujumbura. Ni hamwe mu bantu haranga umuco ‘abarundi mu mujyi wa Bujumbura,ifungura iminsi yose kuva 8am-5pm.

Ingoro ndangamurage ya Gitega (Musée National de Gitega) Gitega.

Mu Kirundi bayita Iratiro ry’akaranga k’Uburundi! ni ingoro ndangamurage y’uburundi, iherereye muri Gitega yashinzwe ku mategeko ya gikoroni mu 1955.

Ni ingoro ndangamurage yashinzwe hagamijwe gusigasira ubugeni bwa Kirundi, hirirwa iterambere ryazaga no mu mibereho y’abarundi. Ingoro igizwe n’ibyakera, ibikoresho by’amateka bya kera, ibyavuye mu ngoro z’abami.

Uganda

Ingoro  Ndangamurage ya Uganda ( Kampala)

Ingoro ndangamurage ya Uganda( Uganda Museum) imwe mu ngoro za mbere muri aka karere,  iherereye I Kampala, igaragaza impurika ry’imibereho, ibintu kamere, amateka, umuco, umurage ndangamuco by’abanya Uganda.

Ni ingoro yashinzwe mu 1908 nyuma yuko Governor George Wilson asabye ko inkuru zose zishimishije zivuga kuri Uganda zabikwa. Mu bindi bamurikamo harimo ibikoresho by’umuziki, intwaro, imyambaro n’ibindi.

Ni ingoro igaragaza imyubakire ya kera y’abanyauganda mu duce dutandukanye tw’igihugu, amoko yabo, uburyo bubakaga,  babagaho. Ingoro yatangiye mu gihe cy’abakoroni b’abongereza.

Ingoro Ndangamurage y’Isooko ya Nili (Jinja)

Ingoro ndangamurage y’isoko ya Nili (source of the Nile Museum). Ni ingoro ihererye I Jinja, igaragaza ibintu bitandukanye byaho uruzi rwa Nili runyura muri Uganda. ingoro igashyirwa mu mujyi wa Jinja ucamo urwo ruzi.

Tanzania

Ingoro Ndangamurage ya Dar Es Slaam (Dar es Salaam)

Ingoro Ndangamurage ya Dar es Salaam,yashinzwe mu 1934 na guverneri wa Tanganyika Harold Mac Michel, yafunguye amarembo ku baturage mu 1940. Ni ingoro yari yitiriwe umwami George V, imwe mu modoka ye iri nu impurikwa mu ngoro. Impurikwamo ibiranga umuco w’abanyatanzaniya,ibibumbano by’abatanzania n’ibyabashinwa bya kera.

Ingoro y’icyaro (Dar ES Salaam)

Kijiji cha Makumbusho/ Ingoro y’icyaro (Musee du village)  ni ingoro yashinzwe mu  1967, ni ingoro iri mu mujyi rwa gati. Igaragaza imibereho y’abanyatanzania, amateka, umuco, imyubakire itandukanye.

Ni ingoro igira gahunda yo kwerekana ibyino za  gakondo, aho bacururiza imitako ikorerwa muri Tanzania.

Ingoro Ndangamurage y’Amateka Kamere (Arusha)

Ingoro yafunguwe mu 1987, Iherereye I Arusha, igira impurika rihoraho harimo n’irya L’evolution de l’homme.

Ingoro Ndangamurage y’ibyemezo bya Arusha

Ingoro Ndangamurage y’ibyemezo bya Arusha (Musée de la Déclaration d’Arusha) yashinzwe mu 1977, uhasanga amateka y’igihe cy’ubukoroni muri Tanzania,guharanira ubwigenge, ibyemezo bya Arusha,aho perezida Julius Nyerere yavugiye ijambo rya gahunda ya politiki ye.

Ingoro ya Nyerere

Ingor ya Nyerere(Musee Nyerere)  yashinzwe mu 1999, iherereye I Butiama, aho perezida wa mbere yavukaga kandi ari naho ahabye. Ingoro impurika ibyerekeranye n’ubuzima bwihariye, bwa politiki  byerekeye kuri Nyerere.

Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Ingoro Ndangamurage ya Kinshasa/RDC

Ingoro ndangamurage ya Kinshasa ni ingoro ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinzwe mu 1970 iherereye muri komini ya Gombe mu mujyi wa Kinshasa ku musozi wa Ngaliema,iri aha hoze ishuri rya Beaux Arts. Iyoborwa n’ikigo cya Musée Nationaux du Congo gikorera muri Ministere de la culture et des arts.

Muri Kamena 2019,bafunguye ingoro ndangamurage nshya, bafata ibyari muya mbere babimurika mu nshya, iherereye kuri Boulevard Triomphal hagati ya Immeuble de la territorial et cathedrale Protestante de Kinshasa..

Ingoro ya Kivu (Musée du kivu) Bukavu/RDC

Ingoro ndangamurage iherereye mu karere ka yogojwe n’imirwano, intambara zitarangira,  yafunguye imiryango mu 2013, kubwigitekerezo cy’umupadri w’umutaliyani Italo, ,  gusa gukusanya ibizayijyamo byatangiye mbere yahoo ho imyaka 10, gushaka ibizajyamo byarangiranye n’intambara ya kabiri 1998-2003.

Ni ingoro yabonetsemo ibishyirwamo hifashijijwe abayobozi ba moko(chef coutumiers des principales tribus baturuka muri Sud-Kivu. Kivu (Lega, Bembe, Shi et Buyu), à l’honneur par rapport aux autres ethnies du pays.

Ingoro igamije gushishikariza abaturage kuza kuyisura bakamenya inkomoko yabo ndetse no gusigasira mateka yabo.

Ingoro Ndangamurage ya Lubumbashi (Musée nationale de Rubumbashi) Lubumbashi/RDC

Ni ingoro ndangamurage y’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo iherereye I Lubumbashi mu majyefo ashyira I burasirazuba bwa RDC,Yashinzwe mu 1958,le musee d’elisabethville,ifata na none izina rya Leopord II(Musee Cabu) bivuye kuwayishinze Dr Francis Cabu.Yari ingoro ndangamurage ya gace ka Katanga mu 1960,mbere yuko iba Ingoro Ndangamurage ya Lubumbashi mu 1970.

Sudani y’epfo

Ntabwo turabasha kumenya ingoro ndangamurage ziba muri Sudani y’epfo!

Somalie

Ntabwo turabasha kumenya ingoro ndangamurage ziba muri Sudani y’epfo!