Ku Mulindi w’Intwari hafite amateka mu gihugu cy’u Rwanda, hazwi nka hantu hafite inkuru y’urugendo rwo kubohora igihugu byagejeje mu guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ni Urugendo rwari ruyobowe n’umutwe wa politiki wa RPF (Rwanda Patriotic Front ) hamwe n’ingabo zawo RPA (Rwanda Patriotic Army) kuva ku ya 1 Ukwakira 1990 kugeza 4 Nyakanga 1994.
Ingoro iherereye mu Umudugudu Nyakabungo, Akagari ka Mukindi, Umurenge Kaniga, Akarere Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru.
Impamvu ukwiriye kujyayo
Gusura indake ya Perezida Paul Kagame.
Uhasanga ibisobanuro by’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.
Ni ahantu hafatwa nka ndangamateka hari Ingoro Ndangamurage yo Kwibohora.
Ni ishuri ry’ukuri ryibyabayeho mu mateka y’u Rwanda
Ni uguha agaciro ingabo zafashe iya mbere mu kubohora u Rwanda.
Ni ugufasha gusigasira amateka y’u Rwanda.
Kumva gukunda igihugu, urubyiruko rwagize mu kubohora igihugu.
Uko wahagera
Kigali-Rukomo-Agasentre ka Maya-Mulindi
Gatuna-Agacentre ka Maya-Mulindi
Umujyi wa Gicumbi-Rukomo-Agasantere ka Maya-Mulindi
Nyagatare-Rukomo-Agasantere ka Maya- Mulindi
Base-Umujyi wa Gicumbi-Rukomo-Agasantere ka Maya – Mulindi.
Ku Mulindi ni kuri 80 Km uvuye mu mujyi wa Kigali na 30 Km uvuye mu mujyi wa Gicumbi.
Wagenda n’imodoka, moto, igare ndetse n’amaguru.
Ibyo wasura
1.Indake ya Perezida Paul Kagame. Ni indake ikoze inyuguti ya L.
2.Ikibuga cy’umupira w’amaguru
3.Ikibuga cya Basketball
4.Inzu yari ibiro bya Perezida Paul Kagame
5. Gusura uwo musozi, ingabo za zamutseho.
Ibintu wakwitwaza
Wakwitwaza ingofero na linete
Ikaramu n’urupapuro,
Amazi yo kunywa
Camera
Telefone.
Amafaranga yo kugura ibyo kurya no kunywa
Igihe wagirayo
Igihe cyose ushaka wasura ku Mulindi w’Intwari.
Aho warira
Ahantu ho gufatira amafunguro ni mu dusantere tuhegereye.
Mu gasantere ka Maya cyangwa Rukomo.
Kujya mu mujyi wa Gicumbi
Aho wacumbika
Wacumbika mu mujyi wa Byumba.
Ibindi bihegereye wasura
1.Uruganda rw’icyayi (Mulindi Tea Factory)
2.Kaniga, ahakoreraga Radio Muhabura.
3.Gusura Rushaki habereye imirwano ikomeye
4.Gusura Rubaya, ahavurirwaga abarwayi n’abakomerekeye ku rugamba.
5.Imirima y’icyayi
6. Umushinga wa Green Gicumbi
7. Gusura ubuzima bw’abaturage bahaturiye
8. Gukora urugendo ruzwi nka Kwibohora Trail.
9.Gusura umupaka w’u Rwanda na Uganda(Gatuna)
10.Gusura umujyi wa Gicumbi.
11.Mukarange, ahantu umuyobozi Mukuru w’Ingabo za RPA , Perezida Paul Kagame yavugiye ijambo ry’imbwirwaruhame mu giswayili abwira ingabo.
Urwibutso rwo gutahana
Gufata amafoto yahoo.
Guhahira mu masoko yaho cyangwa udusantere twaho.
Gukora ibikorwa bishyigikira ubukerarugendo burambye; gutera ibiti n’indabyo, gukora isuku, gufasha abantu, gutanga ibitabo ku mashuri.