Ibintu 30 wamenya kuri Padiri Ubald Rugirangonga

January 31, 2024

Padiri Ubald Rugirangonga yari umupadiri uzwi mu Rwanda no mu mahanga kubera isengesho yakoraga ryo gukiza abarwayi.

Dore ibintu 30 wamenye kuri Padiri ubald Rugirangonga.

1. Ubald Rugirangoga yavutse muri Gashyantare 1955

2. Ubald Rugirangonga yavukiye mu cyahoze ari Segiteri Rwabidege, Komini Karengera, Perefegitura ya Cyangugu.

3. Yavukiye muri  Paruwasi ya Mwezi.

4. Ise umubyara yari Kabera Yakobo.

5. Nyina umubyara yari Mukaruhamya Nesia.

6. Ubald Rugiangonga yabatijwe amaze ukwezi kumwe avutse, Werurwe 1955.

7. Amashuri abanza yayigiye I Rwabidege ( 1962-1968)

8. Ayisumbuye yayakomereje mu Iseminari Ntoya ya Mibirizi no ku Nyundo.

9. Mu mwaka wa 1960, kubera ibibazo by’amoko byari mu gihugu, se umubyara yarishwe.

10. Mu mwaka wa 1973, Ubald Rugirangonga yahungiye mu Burundi ari naho yarangirije Seminari ntoya.

11. Mu mwaka wa 1978, Ubald Rugirangonga yagarutse mu Rwanda.

12. Ubald Rugirangonga yakomereje amashuri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

13. Tariki ya 22 Nyakanga 1984, Ubald Rugirangonga yahawe ubupadiri  afite imyaka 29, iwabo muri Paruwasi ya Mwezi.

14. Mu mwaka wa  1994, Padiri Ubald yari umupadiri muri Paruwasi ya Nyamasheke.

15. Mu mwaka wa 1994, mu gihe cya Jenoside , nyina umubyara hamwe n’abandi bavandimwe bo mu muryango we barishwe.

16. Padiri Ubald yemeye kurihira amashuri abana bo mu muryango w’abamwiciye umubyeyi.

17. Mu mwaka wa 1999, Padiri  Ubald Rugirangonga yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mushaka.

18. Yabaye urugero mu kubabarira abamwiciye umuryango muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Maze akangurira abantu ubumwe n’ubwiyunge.

19. Yashinze Sinodi ya Gacaca nkirisitu, gutoza kwirega no gusaba imbabazi biturutse muri Paruwasi ya Mashaka.

20. Kuva mu mwaka wa 1987, Padiri Ubald yatangiye kujya asengera abantu bakagaruka bamubwira ko bakize.

21. Mu mwaka wa1991, nibwo Padiri Obald yatangiye kujya  asengera abantu, akabona uburwayi bwabo  kandi bamwe bagataha bakize.

22. Kubera Isengesho yakoze ingendo mu bihugu by’amahanga harimo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

23. Impano yo gusenga yavuzeko hari ibyo yerekwa, akaba abireba nk’ureba filime.

24. Padiri Ubald yemeje ko ari Yezu ukiza, atari Padiri ubwe.

25. Padiri Ubald yashinze ahantu ho kwiherera ugasenga  hazwi nko Ku Ibanga ry’Amahoro.

26. Padiri Ubald yagizwe Umurinzi w’Igihango.

27.Padiri Ubald yanditse igitabo Forgiveness Makes you Free.

28. Padiri Ubald yitabye Imana , Tariki ya 7 Mutarama 2021, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

29. Padiri Ubald  yitabye imana afite imyaka 66.

30.Padiri Ubald ashyinguye ku Ibanga ry’Amahoro I Rusizi.

Padiri Ubald yavuze ko gutanga imbabazi ari kimwe mu bintu bikomeye yakoze mu buzima bwe kuko byamufashije kubona amahoro yo mu mutima, kandi ko icyaha ari gatozi ku buryo ntawe ukwiye guhora undi icyaha umubyeyi cyangwa umuvandimwe we yakoze cyangwa ngo abe yamurebera muri iyo shusho.