Ibitabo 11 urubyiruko  rukwiriye gusoma muri uyu mwaka wa 2024

February 10, 2024

Ni byiza gutangira umwaka dushishikariza urubyiruko kumenya ibitabo rukwiriye gusoma, ibitabo ababyeyi bakwiriye gufasha urubyiruko kubona ngo basome. Ni ibitabo byagenewe urubyiruko rwo kuva mu mwaka wa mashuri makuru kugeza muri kaminuza,  urubyiruko rukora, muri rusange urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35!

Buri rubyiruko yakwiha ingamba zo gusoma igitabo kimwe nibura mu kwezi kumwe cyangwa abiri.

Ukura udasoma ugasaza utamenye!

Ni ibitabo byakusanyijwe twisunze inzu zitunganya ibitabo, amasomero, abanditsi, abajyanama mu mibereho y’abantu, ibitabo byanditswe n’urubyiruko…n’abandi benshi bafite aho bahuriye n’igitabo ndetse no gusoma muri rusange.

Ushobora ku bigura, kubitira, kubishaka kuri internet cyangwa ukabisomera mu masomero.

1.Igitabo cya “Nyiragitwa”

Ni inkuru ishushanyije ya Nyiragitwa, umukobwa wa Sacyega,  yakozwe n’umwanditsi, umushakashatsi , mwarimu muri Kaminuza Irankunda  Jerome.  Inkuru ivuga umugore Nyiragitwa , umwe mu bagore babaye ibirangirire mu mateka y’u Rwanda abikesha kwihagararaho akaza no kuba umutware.

 Umushushanyi w’iyi nkuru ni Mugarura Christian, kikaba cyaratangajwe na Mudacumura Publishing House mu nwaka wa 2021.

2.Igitabo “Comment se Faire des amis”

Ni igitabo cy’umwanditsi Dale Carnegie, kivuga ukuntu guhura n’abandi ari ingirakamaro mu kubana ku isi, mu gutera imbere. Kivuga ku rukundo, kunguka inshuti, uko ubana n’abandi mu kazi, kubabarirana, abantu bafite ubumuntu…

Urubyiruko ruba rushaka kunguka inshuti, ni byiza kumenya uko wagira inshuti nzima, uko wabana nazo, uko wakwitara ku nshuti zawe, uko uzitwara mu bandi n’ubona akazi.

Ni igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo ukorera cyane ku rubuga rwa YouTube nka coach personnel maze agishyira mu bitabo abantu bakwiriye gusoma uyu mwaka. Kaaramoo akaba ari umwe mu rubyiruko rushaka gufasha abandi kugira ubumenyi.

3.Igitabo “Voices of Space, An Almanac”

Ni igitabo gihuza imivugo 43, inkuru 10, Imbwirwaruhame 2(Essays)  n’Imirongo 10(Quotes) yungura abantu ibitekerezo , gifite amapagi 254, cyanditwe n’urubyiruko rw’abanditsi  44 babaarizwa muri WSA-Rwanda. Ni igitabo kivuga ku rukundo, ihohoterwa ribera mu muryango, indwara zo mu mutwe/z’imitekerereze, ibiyobyabwenge, ku Rwanda, n’ibindi. Iki gitabo cyanditse mu ndimi z’icyongereza n’ikinyarwanda.

Umuvugo Lead Your Life wa Esdras Rwakana  avuga ukuntu umuntu avuka ari mwiza, mu gihe kimwe ntiyisange mu mu bandi, bikamusaba kwisanisha n’abandi cyangwa gucecekesha ibyiyumbiro bye.

Igitabo kiboneka ku Amazon, ugishaka wabaza kuri 0781 899 256 / 0780 510671.

4.Igitabo “The Miracle Morning”

Ni igitabo cy’umwanditsi …gifasha kugira gahunda y’umunsi wawe, uko gahunda y’umunsi itangira mu gitondo ukibyuka. Ibintu wakora kugirango umunsi wawe ube mwiza harimo: gupanga gahunda y’umunsi,  gusoma ibitabo, kumva ibiganiro byubaka (motivation), Yoga, siporo, gufata umwanya wo kwitekerezaho (meditation), kubyuka kare, gufata ifunguro rya mu gitondo n’ibindi. Ni ibintu bifasha umuntu kugira umunsi w’ingirakamaro no gutera imbere mu mibereho ye.

Iki gitabo cyafasha urubyiruko kugira gahunda mu buzima, kumenya uko ugomba gutegura umunsi wawe, kwirinda kugira umujagararo muri gahunda zawe ndetse no gufata ibyemezo.

Iki nacyo ni igitabo cyatoranyijwe na Kaaramoo.

5.Igitabo “Wikina  n’urukundo”

…….Mbega akaga! Umukobwa Kabanyana yakunze abasore babiri icyarimwe. Bombi baramukurikirana abura amahoro muri we. Uwo yabeshye urukundo amwihimuraho naho uwo akunda aba inzirakarengane.  Ese kuki umutima w’umuntu waba ikibuga cy’umupira?  Ni inkuru yigisha urubyiruko uko rukwiriye gukunda, kwirinda gutendeka, kubo bibabaza umutima w’umuntu. Bikurura ingaruka nyinshi, bitakariza icyizere abantu.

Igitabo cyanditswe na Bizumuremyi Fabrice, gitanganzwa na Bakame Editions.

“Gusoma bifite akamaro. Niba  uzi gusoma, isi y’uyu munsi izagufungukira” – Barack Obama.

6.Igitabo“La plus Secrète  Mémoire des Hommes”

Igitabo cy’umwanditsi w’umunyasenegali, Muhamed Mbougar Sarr (wabonye  Prix Goncourt 2021), uba mu Bufaransa. Iki gitabo kivuga ukuntu umwanditsi Diégane  yashatse kumenya byinshi ku mwanditsi T.C. Elimane, wanditse Labyrinthe de l’unhumain, cyasohotse mu mwaka wa 1938, igitabo cyatangajweho amagambo menshi, bavugako yagishishuye, nyuma aza kuburirwa irengero.

Umwanditsi yahuye n’abantu benshi bamuha ubuhamya bw’icyo gihe, harimo Siga D. wari uzi amabanga menshi, aziranye n’ababyeyi ba Elimane, uko yavutse bitangaje, impamvu zo guhisha kujya mu Bufaransa kwe n’bindi. Nyuma y’umwaka, yaje kumenya ko yapfuye, asiga yanditse ibaruwa agira ati: « celui qui viendrait »

Ni igitabo cyanditswe n’umwanditsi ukiri muto, gifite amapagi 461,cyatangajwe n’inzu  ya Philippe Rey et Jimsaan.

7.Igitabo “And so the Silent Voices Sang”

Ni igitabo cyanditswe n’umwanditsi Dominique  Alonga, gitunganywa na Imagine We Rwanda. Ni igitabo gihuza inkuru enye z’urubyiruko  rukomoka ahantu hatandukanye mu Rwanda, ruvuga ku muco, imibereho n’amateka yarwo.

Igishimisha umwanditsi ni  uguha uruvugiro abatabasha kwivugira. Abatagira kivugira niwo mwihariko w’iki gitabo, kiri mu rurimi rw’icyongereza. Iki gitabo wagisanga muri Imagine We Rwanda (Kacyiru)

8.Igitabo “La Légende de Havilah”

Igitabo cy’umunyarwanda uba mu bufaransa Manzi Rugirangonga cyasohowe n’inzu ituganya ibitabo Elimu Editions. Ni igitabo kivuga ku nkuru y’umusore Gisa wavukiye mu bakene, afite inyota yo guhindura ubuzima,  afata icyemezo aratoroka ajya gushaka ubuzima. Cyerekana ko umuntu wa mbere ukwiriye gushyigikira indoto zawe ni Wowe, kwiyumvamo ko ushoboye, ko uzabigeraho, kugira icyizere.  

Ni igitabo cyasohotse muri Mutarama 2022,  kiboneka muri Librairie Ikirezi.

9.Igitabo “Start Your Own Business (The only Startup book you will ever need)”

Urubyiruko ruri munsi y’imyaka 35, ruba rufite amahirwe menshi yo gutekereza imbere harwo, ruba rufite imbaraga nyinshi, kuba ruri mu ishuri, ni byiza gutangira gutekereza uko wazikorera, wagira ikintu wihangiye kivuye mu bitekerezo byawe, ntubwo wazabona n’akazi, kikaba kiraho, kikwinjiriza nacyo.

Iki gitabo kivuga ku buryo wakwihangira umurimo, cyanditswe na Robert K. Kiyosaki,  kigizwe n’ibice umunani , gifite amapaji agera kuri 780. Yerekana ukuntu yakwihangira umurimo ubyara inyungu, kuva mu bitekerezo kugera ubisize mu bikorwa. Kugira igitekerezo cyiza, Gushyira ibintu ku murongo, kugira intumbero, gushaka igishoro, kwiga isoko, kwamamaza ibyo ukora n’ibindi, harimo ingero nyinshi wakwigiraho.

Ni igitabo mwahitiwemo na NDAHIMANA Gilbert (washinze Umurage Wacu Group)

10.Igitabo “Urukundo mu cyaro”

Ni igitabo kivuga ukuntu Murorunkwere yari umukobwa w’akataraboneka, wahogoje Bufundu na Bunyambiriri. Yakunze Bihibindi, umucuruzi utabatije, utazi gusoma no kwandika maze amwishyingiraho. Ntibyatinze Murorunkwere araruha………Ni igitabo cyerekana urukundo mu cyaro, ubuzima abantu bo mu cyaro bahura nabwo.

Cyanditswe na Sebasitiyani Rubayiza, gitangazwa na Bakame Editions.

11. Igitabo Humura Shenge

Igitabo cy’amapaji 48,cyasohotse mu mwaka 2000 (kimaze imyaka 24)! Ni igitabo kivuga ku rukundo w’umusore Cyiza na Gikundiro Liliane, kirimo urugero rw’ubudahemuka, ubupfura n’ubumanzi. Cyagenewe abangavu/urubyiruko ruba rugeze mu bihe byo gukundana.

Cyanditswe na Mukahigiro Perepetuwa, gitangazwa na Editions Bakame.