Ikirunga kireshya na metero 3669 z’uburebure uturutse ku nyanja, cyahagaze kuruka, ku gasongero kacyo niho ibyo bihugu bitatu bihurira.
Uruhererekane rw’imisozi y’Ibirunga iri hagati y’ibihugu by’ u Rwanda, Uganda na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyo misozi izwi kubamo inyamaswa z’Ingagi, inkende, imbogo n’izindi. Abantu bazamuka iki kirunga bagiye gusura imiryango y’ingagi nka; Agashya, Hirwa, Muhoza, Sabyinyo Group, ni inyamaswa zibera muri iryo shyamba kandi zikaba zimwe mu nyamaswa zirimo gucika ku isi.
Ku gasongere k’icyo kirunga haboneka amakoro amaze imyaka myinshi, ibiti n’indabyo byinshi bitandukanye, inyoni nyinshi, kureba ahantu hatandukanye uhitegeye.