Impamvu 1 yo kuba I kigali mu ijoro ry’ubunani

December 19, 2023

Umwaka iyo urangiye ni byiza gutekereza ahantu uzawusoreza, n’ aho uzawutangirira undi.  Biri mu bintu byiza cyane biba urwibutso mu buzima.

Impamvu imwe ugomba kuba uri I Kigali, ni ukurangiza umwaka no gutangira umwaka mushya kuri Kigali Convention Center ni ikintu cyiza cyane, haba hateguwe ahantu bari buturikirize imiriro yo mukirere (Fire warks), ni ahantu haba hateguwe (CountDown timer), uko babara bahera ku 10, 9, 8, 7, 6,5,..kugeza kuri 0 basoza umwaka. Ni ibintu byiza.”

Ijoro ry’ubunani I Kigali, ni ijoro abantu benshi baba bishimira kurangiza umwaka no gutangira undi! Ni byiza kwishima kuba ugihumeka, ukiri kumwe n’inshuti n’abavandimwe bawe.

Mu buzima, ni byiza kugira imbaraga, ubushobozi bwo kwishima, nta guhora ugaya, untenga, ufite amakenga. Ibyangiye biba byarangiye, ni ngombwa gufata akanya ukishima, ukidagandura.

Ikindi bimaze kuba umuco ko ahantu hatandukanye ku misozi ikikije umujyi wa Kigali haba kohereza ibishashi by’umuriro ( Fireworks). Bitewe n’ahantu uzaba uherereye wabasha kwihera ijisho ibyo bishashi by’umuriro mu kirere.