Inkomoko y’izina Kinyaga

December 19, 2023

Umwami Rwabugiri yagiye kugaruza ibihugu ageze ku karwa kitwa Nkombo amasha umwambi ugwa ahantu ho mu cyika, bomotse umwambi barawubura kuko nta mwami wasubiraga inyuma. Ageze ku mugezi wa Kirimbi, arahindukira ati ‘Uri kinyaga’. Ni aho izina ‘Kinyaga’ ryakomotse.”    
Abatuye Ruzizi na Nyamasheke bazi amateka y’ubwami bwa Kinyaga, ubu hariho Akagari ka Kinyaga,Umurenge wa Nkaka mu karere ka Rusizi.

Gusa biragoye kubona amateke y’igihe nyacyo ibi byabereyeho, uretse ko mu mateka y’u Rwanda, umwami Rwabugiri yahabaye mu mpera z’ikinyejana cya 19.