Kwita izina, amaserukiramuco ukwiriye kwitabira muri Musanze

November 18, 2023

Abantu benshi bamaze kumenyera ko mu kwezi kwa Nzeri buri mwaka haba umuhango wo kwita amazina abana b’ingagi.


Mu karere ka Musanze haba hateguwe ibirori bitandukanye bituma abanyamusanze, abatembera
muri ako karere, abaje kwitabira uwo muhango bataza kwicwa n’irungu, bakabura ibindi bintu
bakora, byabashimisha.


Dore amaserukiramuco ukwiriye kwitabira muri iy’iminsi yo kwita Amazina abana b’ingagi Ikirenga Culture Tourism Festival (Mu mujyi) Iserukiramuco rizaba kuva 26 Kanama-1 Nzeri 2023, rikaba rizaba ririmo ibiganiro, ibitaramo by’abahanzi batandukanye; harimo abao mu Rwanda na Uganda, imbyino n’imikino gakondo, kwerekana filimi, gusetsa, kwerekana Impano n’ibindi.


Bizajya bibera ahantu hatandukanye harimo, Fatima Hotel, Goico Car Free Zone, Isonga Center, Ikirenge Center na RSSB Conference Hall.


Red Rocks Cultural Festival (Nyakinama)
Iserukiramuco rizaba kuva tariki ya 25 Kanama – 1 Nzeri 2023, rizaba ririmo ibikorwa bitandukanye,
kubyina, kugira ubumenyi, gusobanukirwa ibikorwa bya Red Rocks Initiatives.


Hateganyijwe imbyino n’indirimbo gakondo, impurika ry’ibikorwa, ubuzima, ubugeni by’abaturage
batuye muri ako gace, gufungura ku mugaragaro; Mukungwa River Ecotourism Route na Red Rocks
Community Arts Center, igikorwa cyo gutera ibiti, Kwiga, ibiganiro n’ibindi.


Mu gihe cy’icyumweru cyose hateganyijwe ijoro ryiswe; Red Rocks Twataramye.

Ibindi bisobanuro wareba ku mbuga nkoranyambaga zaya maserukiramuco.