Umuntu uri mu mujyi wa Kigali ashaka ahantu yakwicara, akaba asoma igitabo, akora ubushakashatsi, ahantu wajya hatuje ukaba wandika, ugahura n’abandi bantu bakunda gusoma.
Mu mujyi rwagati hari ahantu wagana hatandukanye, bafite ibitabo bitandukanye mu ndimi zitandukanye, ushobora kugana k’ubuntu kandi ushobora no gutira.
1.Isomero rya Goethe Institute
Inzu ndangamuco y’abadage izwi ku izina rya Goethe Institute, ni ahantu bigisha ururimi rw’ikidage, ahantu wasura ugasoma ibitabo bitandukanye kandi biri mu ndimi zitandukanye cyane cyane Ikidage..
Iherereye mu kiyovu, hakurya ya Ste Famille Hotel, ku muhanda uzamuka KN 42 iruhande rwa Kigali View Hotel.
2.Isomero rya Centre Iriba
Abakunda gusoma, ni byiza kugera kuri centre Iriba, ahantu usanga ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka, umuco by’u Rwanda mu ndimi zitandukanye, byanditswe n’abanyarwanda cyangwa abanyamahanga. Ni ahantu hazwi mu kubika amateka, gukora ubushakashatsi kuri jenoside zabayeho ku isi, iyica rubuzo ryakorewe ikiremwa muntu.
3.Isomero muri Centre Missionnaire Lavigerie
Ni isomero ry’abihaye Imana muri Kiliziya Gaturika rifite ibitabo bitandukanye bivuga ku iyobokamana, amateka, ubumenyamuntu, imyitwarire y’abantu, umuco, ibinyamakuru n’ibindi. Ni ibitabo biri mu ndimi zitandukanye.
Kurigana ni ubuntu, ntabwo byemewe gucyura ibitabo. Bakora kuva kuwa Mbere-Kuwa Gatanu ( 9h-14h).
Rihereye ku muhanda wa Peaje, hepfo ya Sainte Famille, haragwa n’igiti kinini cy’Umuvumu (hazwi nko Ku Kivumu).
4.Inzu Icuruza ibitabo Akitabu
Nubwo ari inzu icuruza ibitabo, ni ahantu baha n’umwanya abantu bakunda gusoma kuba basomera ibitabo, guhura bakaganira ku gitabo, kumenyana hagati y’abantu bakunda gusoma.
Akitabu ikorera mu nyubako ya MIC, Kuri G-04 Level, Room, byaba byiza winjiriye ku muhanda wo Kwa Rubangura.
Aya masomero ari ahantu mu mujyi rwagati, ushobora kugenda n’amaguru cyangwa na moto (500frw).