Mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma mu Rwanda hashyizweho gahunda yo gufungura amasomero y’abaturage(community library) hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo gufasha abaturage kubona amasomero hafi yabo.
Ni amasomero afite gahunda yo gutoza umuco wo gusoma mu banyarwanda, bihereye mu bana batoya, gufasha abantu bakuze kugira ubumenyi butandukanye, kugira amakuru ku bintu byinshi, ahantu ho kunguranira ibitekerezo, kubona amahugurwa n’ibindi.
Mu Karere ka Nyarugenge habarirwa amasomero ane (mu mwaka 2021), ni amasomero ari mu mirenge itandukanye.
- Club Rafiki Community Library (Rwezamenyo)
Ni isomero riri mu Kigo cy’Urubyiruko kizwi nko kuri Rafiki (Rafiki Youth Center) riherereye mu murenge wa Rwezamenyo. Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye, biri mu ndimi zitandukanye, isomero ryakira abantu b’ingeri z’itandukanye; abana, urubyiruko, n’abakuze.
Isomero ryakira abantu bose kuza gusoma no gutira ibitabo, riifite ahantu ho gusomera no kwicara ukiga, rikagira gauhunda zifasha abarigana harimo; English Workshop Corner, History Telling Group, no gukoresha ikoranabunga (imashini na iterineti).
Kubona uburenganzira bwo gutira igitabo ni ukwishyura amafaranga 5000 ku mwaka (Abonnement).
- Kimisagara Football For Hope Community Library (Kimisagara)
Isomero ryo mu kigo cya Kimisagara Football For Hope, hazwi nko kuri Esperance, kubera hafasha urubyiruko rukina mu ikipe ya Esperance.
Ryakira abana b’urubyiruko cyane cyane bagana icyo kigo mu rwego rwo kubafasha mu buzima nyuma yo gukina; kubashishikariza kugira umuco wo gusoma, kugira ubumenyi, gukora ubushakashatsi, kuganira kubyo basomye, kwiga indimi, kuvuga mu ruhame,..
Ni isomero rifite ibitabo mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, igifaransa, icyongereza n’ikidage, ryemerera abana gutahana ibitabo.
Iri somero riherereye mu kigo cy’amashuri abanza cya Kimisagara, ahagana hepfo iruhande rw’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Esperance.
- Nyamirambo Women Center Community Library (Biryogo/Nyarugenge)
Isomero ryashinzwe na Nyamirambo Women Center mu rwego rwo gufasha abana b’ababyeyi bari muri iryo huriro ndetse n’abandi b’abaturanyi. Ryakira abantu bose cyane cyane abaryegereye, bazana abana babo bakarikoresha.
Ni isomero rifite ibitabo byo mu ndimi zitandukanye by’abana kuva mu mashuri y’inshuke kugera mu mashuri abanza. Bagatoza abarigana gusoma, kwandika, kuvuga imivugo, imikino y’abana, amarushanwa atandukanye afasha abana kugira ubumenyi no kugira umuco wo guhatana.
Nyamirambo Women Center Community Library iherereye mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge , ku muhanda uzwi nka Avenue Paul VI ubu ni KN7, ni hagati yo ku Bisima n’Inyubako ndende ya BNC.
- Kimisagara Youth Center Community Library (Kimisagara)
Isomero rihererye mu Kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Kimisagara Youth Center) rifasha abantu bose kubona ahantu ho gusomera, kwiga, kubona ibitabo bitandukanye, ari abana, urubyiruko ndetse n’abakuze.
Haboneka ibitabo mu ndimi zitandukanye by’amoko atandukanye; ibinyamakuru, ibitabo by’amasomo ku banyeshuri b’amashuri y’isumbuye, ibitabo by’indimi. Rifasha abanyeshuri gukora ubushakashatsi; kubona imashini na iterineti bakoresha.
Isomero rikora kuva kuwa Mbere –Kuwa Gatanu, 8Am-5Pm.
- Misercode Community Library (Rugarama/Nyamirambo)
Ni isomero rifite ibitabo bitandukanye mu ndimi zitandukanye; ikinyarwanda, igifaransa n ‘icyongereza. Ryakira abana, urubyiruko ndetse n’abakuze, rifasha abantu gukora ubushakashatsi no kwiga indimi.
Isomero rikorera mu nyubako za A.E.S.D (ahahoze ESN),ni haruguru y’umurenge wa Nyamirambo ku muhanda ugana ku Mashuri Abanza ya Rugarama.