UBUTEGETSI BW’IBIHUGU-NKIKO BY’URWA GASABO

December 8, 2023

“u Rwanda Rwa Gasabo rwari rufite ibihugu birukikije”

Iyo bavuze imitegekere y’ingoma iyi n’iyi,biba bishaka kuvuga amatwara n’imikorere y’iyo ngoma.Ibyo bikagendana n’imirongo migari ubutegetsi buba bwarihaye yo kugenderwaho.

Iyo bavuze Ibihugu-Nkiko,baba bashatse kuvuga ibihugu bihana imbibe n’igihugu iki n’iki.Ibihugu-Nkiko bivugwa aha,bikaba ari ibyari bituranye n’u Rwanda rugari rwa Gasabo.Mu bihugu-nkiko by’u Rwanda rugari rwa Gasabo,byari bigite imitegekere itandukanye n’ingoma Nyiginya ariyo yari iganje mu rwa Gasabo.Ari ingoma-Mpinza n’Ingoma Mpima,imitegekere yabo yose yari imwe.

Igihugu kikiri amashyamba ya kimeza y’inzitane,abaturage babanje kuba mu miryango,bakagira umutware w’umuryango ari na we muyobozi w’ikirenga ufata ibyemezo byo kubungabunga no gusigasira ubusugire bw’umuryango akuriye.Noneho uko imiryango yagiye yororoka,ni na ko yagiye yunguka indi mitegekere.Kugeza ubwo abatware b’imiryango babaye benshi.Ni bwo abahuje ubwoko n’inkomokobagiye barema Ingoma yabo ikagira umwami,abandi bakaba Abatware bamufashaga kuyobora abaturage.Akaba ari mpamvu usanga Ingoma iyi n’iyi yarayoborwaga n’ubwoko ubu n’ubu,na nanone ugasanga ibihugu byinshi biyoborwa n’ubwoko bumwe.Aha twatanga nk’urugero rw’Abasinga bagengaga ibihugu byinshi mu byari bigize uru Rwanda.

Umwami yagabanyaga abana be igihugu cyangwa abo bava inda imwe.Uwagabanye agahugu akakabamo umwami,abana be bakagakuranwamo iteka,bakemera umwami bakamukeza.Umwami ntawe yanyagaga igihugu cye,icyo yarushaga abo bandi ni Ingoma y’Ingabe.Umutware yaterwaga n’undi wo mu kindi gihugu akirwanaho akimaramariza.

Izo Ngoma zagengaga u Rwanda mbere y’umwaduko w’Abanyiginya.Mu itsitsurana ry’abamaraniraga ingoma,abatsindwaga bakarekerwa ingoma bari Abami b’Abahinza.Nta Mwami w’Umunyiginya watsindwaga ngo agumane Ingoma.Ibyo bihugu byose byarimo Ingoma z’Abahinza n’Ingoma z’Abahima,hakaziraho Ingoma y’I Gasabo yagengwaga n’Abanyiginya.icyo twabibutsa aha ng’aha,ni uko Ingoma Mpinza n’Ingoma Mpima,zose zabayeho mbere y’umwaduko w’Ingoma Nyiginya.

Ingabe z’Abahinza

Izina Abahinza ryakomotse ku ngoma zo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda rugari rwa Gasabo.Abami b’ibyo bihugu bibandaga cyane ku buhinzi,ari na yo nkomoko y’izina ryabo,bakibanda cyane ku mihango gakondo y’umuco karande ikoma ku mbuto no ku buhinzi.Ariko ku mwanduko w’ingoma Nyiginya ni bwo babies “ABAHINZA” byo kwerekana isumbwe ingoma Nyiginya irusha ingoma Mpinza,ndetse bikanagaragaza itandukaniro ry’imirimo bitagaho cyane.Dore ko Ingoma Nyiginya yo yitaga ku bworozi cyane cyane inka.Impugu z’Abahinza zo zirondaga amoko,zikisanzura zikonda amashyamba,zikagengwa n’abakuru b’imiryango.

Muri ibyo bihe nyine byo hambere,impunyu ziberaga mu mashyamba zigatungwa n’ibyufi n’umuhigo.Abakonde babaga baje gukonda amashyamba bahongeraga izo mpunyu amaturo bitaga “Urwugururo”.Ubwo Abakonde ishyamba bakaritutira,bakaritsura,bakaritamururamo indeka,bagashyira bagatura bagatunga,bagatunganirwa,bamara kugwiza amaboko magari,abakuru b’imiryango bakaba Abami bakagira ingabo zabo.Abazigaba bakagira Umwami wa bo,Abagesera bakagira Umwami wa bo bityo, bityo….

Abo bose bari Abami b’ibihugu byabo,bakibanda na none k’umuco karande w’ubuhinzi no ku mihango gakondo ikoma ku mbuto y’imyaka y’ubuhinzi.Mu bami b’Abahinza habagamo Abami b’Abakonde,Abami b’Impinga,Abami b’imvura n’Abami b’amatungo.

Abami b’Abakonde

Abakonde bari abantu b’abavantara bibasiraga gutema ishyamba,bakariha imbibi bagatura mu giteme cyaryo bazitizaga imiko n’imivumu cyangwa urusasa,maze iyo ndeka baziyizitije urubibi rw’ibiti n’ibivumu ikitwa”ubukonde”cyangwa se imirima gakondo bahingaga,bakayatira abagererwa.Abatuye mu Rwanda bwa mbere hakiri mu mashyamba bigabanyijemo imiryango,umuryango ukagira icyanya cyawo undi icyawo,ukaba ari na ho uhigira.Abandi baje batema amashyamba bakayahinga babita “abakonde”biturutse ku mirimo baje bakora wo gutema amashyamba ya kimeza bakayahinga.Abakonde baje bakonda ishyamba,bakaba baragiraga ituro ry’Umutware w’Impunyu ryitwaga Urwugururo kugira ngo babone uburenganzira bwo gukonda ishyamba cyanga kwegeka mo imizinga,batatanga rya turo imizinga igaseswa cyangwa se imyaka ikononwa