Kuragiza Imana umwaka mushya ni ikintu cy’ingenzi kuri buri muntu aba agomba gushyira muri gahunda mu mwaka mushya.
Ni byiza kureba ingendo nyobokamana wakora, ugahura n’abandi ugasenga, ukereka Imana ibyifuzo, ingamba, gahunda by’umwaka mushya.
Urugendo rwo Kwa Yezu Nyir’Impuhwe (Ruhango)
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi haba urugendo nyobokamana Kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango. Muri uku kwezi kwa Mutarama gutangira umwaka, aba ari umwanya mwiza wo kujya gusenga, kuragiza Imana umwaka mushya.
Urugendo rwo Kwibaga Ry’Amahoro (Kwa Obald/Rusizi)
Mu rwego rwo kwibuka Padiri Obald Rugirangonga watabarutse tariki ya 8/Mutarama/2021. Kwibanga ry’Amahoro haba isengesho ryo ku mwibuka, abakirisitu bavuye impande zose bakora urugendo nyobokamana rwo kuza kuhasengera, habanza amasengesho amara icyumweru mbere y’uko iyo tariki igera.
Ni umwanya wo kwiragiza Imana, gusabira Padiri Obald, bishimira kuba yarabasigiye umurage wo guhura bagasenga, bakambaza Imana, akabasingira urwibutso rwaho hantu basengera.