Ibintu 16 wamenya kuri Prof. Laurent Nkusi

December 8, 2023

Umunyarwanda Nkusi Laurent ni umunyapolitiki, umwarimu, umunyamateka,  umwanditsi w’ibitabo. Nkusi  yari afite ubunararibonye mu byerekeranye n’umuco, amateka , politiki ndetse  n’ itangazamakuru.

Prof.Laurent Nkusi yari umuntu w’ikitegererezo mu buzima bwe bwa buri munsi; mu  rugo, mu kazi ke, mu mibereho ye muri rusange ndetse no mu buzima bwa politiki.

Dore ibintu  wamenya kuri Prof.Laurent Nkusi:

1. Laurent Nkusi yavutse  tariki ya 20 Werurwe 1950

2. Laurent Nkusi yize amashuri abanza I Huye (Butare), ayisumbuye ayiga I Nyanza,

3. Laurent Nkusi yize iby’indimi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

4. Muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yabuze umufasha we n’abana be batatu.

5.  Mu mwaka wa 1976-2000, Prof. Laurent Nkusi yabaye mwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha Ubuvanganzo n’indimi.

6.  Prof.Laurent Nkusi yigishije Madame Louise Mushikiwabo muri Kaminuza y’u Rwanda. Mushikiwabo niwe wa musimbuye muri Minisiteri y’Itangazamukuru.

7. Mu mwaka wa  2000-2003, Prof.Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’Ubutaka n’Ibidukikije

 8. Mu mwaka wa 2003-2008, Prof. Laurent Nkusi yabaye Minisitiri w’Itangazamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

9. Mu mwaka wa 2009-2011, Prof.Laurent Nkusi yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru ryigisha Ubuhinzi, Uburezi n’Ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK.

10. Mu mwaka wa 2011-2019, Prof. Laurent Nkusi yabaye umusenateri  ahagarariye amashuri makuru na za kaminuza.

11. Mu mwaka wa 2015, yatiye ibitabo 92, bituma ahabwa igihembo n’Isomero Rikuru ry’Igihugu (Rwanda Library Services) nk’umuntu watiye ibitabo byinshi.

12. Prof.Laurent Nkusi yanditse ibitabo bivuga ku muco n’amateka by’u Rwanda.

13.  Yapfuye mu rukerera rw’i tariki ya 18 Gicurasi 2020

14.  Yapfuye afite imyaka 70.

15. Yashyinguwe tariki ya 21 Gicurasi 2020

16.Prof.Laurent Nkusi yari umuntu w’umugabo urangwa n’ukuri, kwicisha bugufi, kujya inama, kumvikana.

Umugani wa Kinyafurika ugira uti: <<Muri Afurika, iyo umuntu ukuze/ushaje apfuye ni nk’isomero riba rihiye.>>