Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda bizihiza umuganura bafata umwanya wo gutekereza ku byo bagezeho bahereye mu ngo zabo kugeza ku rwego rw’igihugu mu nzego zose.
Dore bimwe mu bintu wakora muri iy’iminsi yo kwizihiza umuganura:
1.Kwitabira iserukiramuco Nyanza Twataramye Cultural Festival (Nyanza)
Iserukiramuco ribera mu Karere ka Nyanza, rigahuzwa n’ibirori by’umuganura. Ni igitaramo nyarwanda 100%, kiba kirimo imbyino gakondo, kwivuga, bateguye Kinyarwanda, bagatarama Kinyarwanda.
2. Gusura Amarembo yo ku Mana y’Umuganura cyangwa Umutsima (Rutunga/Gasabo)
Ni ahantu haberaho umuhango usumba iyindi yose mu rwego rw’ubwiru, “umuganura”wabaga buri mwaka, umuhango wayoborwaga n’umwami ubwe. Batumiraga abantu benshi bakazana amafu y’uburo, amasaka, ibishyimbo, imboga n’inzoga nyinshi bagateka bagasangira. Byarekeye kuhabera ubwo umurwa w’abami wimukiraga I Nyanza.
Ubu harangwa n’ibiti bibiri biteye nk’amarembo y’urugo, haherereye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Rutunga, mu kagari ka Gasabo.
3.Gusura Itorero Urugangazi mu Rukali (Nyanza)
Itorero urugangazi ni itorero rimaze imyaka myinshi ribyina Kinyarwanda, ni itorero ryataramiraga I bwami. Ni itorero rigizwe n’abantu babigize umwunga, abantu bafite ubuhanga mu kubyina, baserukiye u Rwanda mu birori bitandukanye. Babyina Kinyarwanda rwose!
Rikorera mu Rukari, mu ngoro ndangamuraga y’Abami.
4.Gusura I Nyambo mu Rukali (Nyanza)
Inka z’inyarwanda 100%! Ni inka zari zishinzwe guseruka mu birori by’Ibwami, ni inka zabitojwe, zumva, iyo bazihamagaye, ziteye neza, imibyimba.
Ni inka zimurikwa mu Ngoro Ndangamurage y’Amateka mu Rukali niho hagaragara Inka za Kinyarwanda zizwi nk’Inyambo.Ni Inka umuntu wese ashobora gusura.
Rukali iherereye mu Karere ka Nyanza,umurenge wa Busasamana,Akagali ka Rwesero.
5.Gusura umujyi wa Nyanza
Ni umujyi ufatwa nk’umurwa w’abami, ni umujyi ufite ibintu byinshi biranga amateka yo ku gihe cy’abami. Wasura ingoro Ndangamurage y’Abami mu Rukali, Gusura Ingoro Ndangamurage y’Amateka yo Kwigira kw’Abanyarwanda, wasura inka z’inyambo, wasura imisezero y’abami I Mwima na Mushirarungu, wanywa amata y’I Nyanza, gukora urugendo rwa Royal Trail, n’ibindi.
6.Ibigabiro bya Rwamagana
Ni ahantu hahoze urugo rw’umwami Kigeli IV Rwabugiri. Niho yabaniye n’umugore we Nyirandabaruta wa Sendirima, babyarana umuhungu Sharangabo.