Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

Inkuru zo Gusoma

igicumbi Magazine

Abanditsi

#Gusoma2026, ibitabo 12 abantu bakwiriye gusoma

Ni ibitabo wasoma nibura buri kwezi ugasoma igitabo. Ugendeye kuri buri kwezi wabasha gusoma ibitabo 12

Inkuru z'Ibirori

Abanyafurika bahembwe na Tusk  muri uyu mwaka

Ikigo cya TUSK Conservation Awards  gitanga ibihembo kubantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurengera ibidukikije, mu

UNESCO 2025, imijyi yashyizwe ku rutonde rwa

Uyu mwaka wa 2025, UNESCO yahisemo imijyi 72 mishya mu mijyi yo ku isi, mu

Unesco yabonye umuyobozi mushya 2025.

Ni mu nama ya 43 ya UNESCO yabaye tariki ya 30 Ukwakira-13 Ugushyingo 2025, mu

Kwita izina 2025, abise izina abana b’ingagi

Umuhango wo Kwita Izina watangiye mu mwaka wa 2005, ni umuhango ubera mu Kinigi mu

Amafunguro

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Gusoma ibitabo, uburyo wafashamo umwana gukunda gusoma
- Abanditsi

Gusoma ibitabo, uburyo wafashamo umwana gukunda gusoma

Gutoza umwana gusoma ibitabo akiri muto ni ibintu by’ingenzi, bimufasha gukura neza, azi ubwenge kandi afite n’ubumenyi. Gusoma ibitabo bifasha ubwonko bw’umwana gukura neza. Ntabwo watinze cyangwa hari uwo muri kurushanwa mu gusoma ku mwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe. Bikore igihe umenyeye ko bifite akamaro utitaye ku kigero cy’umwana, ashobora no kuba yararenze ubwana, wabimukundisha […]

Gutoza umwana gusoma ibitabo akiri muto ni ibintu by’ingenzi, bimufasha gukura neza, azi ubwenge kandi afite n’ubumenyi. Gusoma ibitabo bifasha ubwonko bw’umwana gukura neza.

Ntabwo watinze cyangwa hari uwo muri kurushanwa mu gusoma ku mwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe. Bikore igihe umenyeye ko bifite akamaro utitaye ku kigero cy’umwana, ashobora no kuba yararenze ubwana, wabimukundisha gahoro gahoro.

Dore uburyo 5 bwagufasha :

1.Kubikora iminsi 21 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikintu witoje iminsi 21, uhozaho ,kiba kikugiye mu maraso no mu bwonko.  Ikintu  wumva ushaka kugira umuco mu buzima bwawe ugikora iminsi 21,  iba ihagije ngo kibe ikintu gihoraho mu buzima bwawe.

Gusomera umwana igitabo wabikora iminsi 21, nyuma uba wumva ari ngombwa kubimukorera, kuko nawe aba yaramaze kubigira akamenyero.

2.Kumuha ibitabo akivuka

Ni byiza ko umwana avuka abona ibitabo mu maso ye, mu rugo akabona ibitabo bitandukanye, akura afite amatsiko yo kureba ibintu birimo. Yarira ukamwereka igitabo, akareba amashusho arimo, ukamusomera, akareba ukuntu iminwa irimo ivuga.

Uko wamuha igikinisho arize ni nako wakamuhereza igitabo igihe arize. Kuba mu rugo afite ibitabo bye, akamenya kubicunga, akamenya ko ari umutungo we, bituma akurana umuco wo kwita ku bintu, akaba atabica, azi akamaro k’igitabo.

3.Kumujyana mu isomero

Mbere yo kujya gutangira ishuri, muhe umwanya umutembereze mu isomero, atinyuke, arebe ibitabo, uko isomero rimeze. Ahure n’abandi bana muri gahunda zabagenewe.

Ni uko abana ba bantu bateye imbere bakura, bakurana ubumenyi, bakura bazi ahantu bakura ubumenyi n’ubwenge..MU BITABO!

4.Kumubonera umwanya wo ku musomera igitabo

Uko ushaka umwanya wo gukina n’umwana, yaba ababyeyi be, abavandimwe se, ni byiza kugira umwanya wo ku musomera igitabo, kurebana nawe igitabo, ukamubwira inkuru zirimo cyangwa amashusho mubonyemo.

Wa musomera igitabo mwirirwanye mu rugo, abyutse cyangwa agiye kuryama

5.Kumuha impano z’ibitabo

Abana benshi bagurirwa impano (ibikinisho,…) bagurirwa ibyo kurya bitandukanye, bajyanwa gutembera, gusura abantu, gukina….. ngo bibashimishe.

Ku mukorera neza cyane, ni ukumuha impano y’igitabo. Bituma umwana, nyuma yo kurya, nyuma yo gukina, nyuma yo kubona inshuti..agira ubumenyi ku bintu byinshi, amenya inyuguti, imibare, akareba ikintu sikimuvemo..amenya kubara inkuru, kuvuga ibyo yabonye.

6.Kumushishikariza Gusomera ku ishuri

Ibigo by’amashuri biba bifite amasomero, yakira abanyeshuri kuva mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, ni byiza gutoza umwana kujya agana isomero, kujya ajya gusaba ibitabo byo gusoma. Bishobora no kuba ibitabo by’amasomo cyangwa ibindi, byose bituma agira ubwenge. Muri weekend agacyura igitabo, mu rugo bakamufasha kugisoma.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.