Gusoma ibitabo, uburyo wafashamo umwana gukunda gusoma

March 28, 2026

Gutoza umwana gusoma ibitabo akiri muto ni ibintu by’ingenzi, bimufasha gukura neza, azi ubwenge kandi afite n’ubumenyi. Gusoma ibitabo bifasha ubwonko bw’umwana gukura neza.

Ntabwo watinze cyangwa hari uwo muri kurushanwa mu gusoma ku mwana wawe cyangwa umuvandimwe wawe. Bikore igihe umenyeye ko bifite akamaro utitaye ku kigero cy’umwana, ashobora no kuba yararenze ubwana, wabimukundisha gahoro gahoro.

Dore uburyo 5 bwagufasha :

1.Kubikora iminsi 21 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ikintu witoje iminsi 21, uhozaho ,kiba kikugiye mu maraso no mu bwonko.  Ikintu  wumva ushaka kugira umuco mu buzima bwawe ugikora iminsi 21,  iba ihagije ngo kibe ikintu gihoraho mu buzima bwawe.

Gusomera umwana igitabo wabikora iminsi 21, nyuma uba wumva ari ngombwa kubimukorera, kuko nawe aba yaramaze kubigira akamenyero.

2.Kumuha ibitabo akivuka

Ni byiza ko umwana avuka abona ibitabo mu maso ye, mu rugo akabona ibitabo bitandukanye, akura afite amatsiko yo kureba ibintu birimo. Yarira ukamwereka igitabo, akareba amashusho arimo, ukamusomera, akareba ukuntu iminwa irimo ivuga.

Uko wamuha igikinisho arize ni nako wakamuhereza igitabo igihe arize.

3.Kumujyana mu isomero

Mbere yo kujya gutangira ishuri, muhe umwanya umutembereze mu isomero, atinyuke, arebe ibitabo, uko isomero rimeze. Ahure n’abandi bana muri gahunda zabagenewe.

Ni uko abana ba bantu bateye imbere bakura, bakurana ubumenyi, bakura bazi ahantu bakura ubumenyi n’ubwenge..MU BITABO!

4.Kumubonera umwanya wo ku musomera igitabo

Uko ushaka umwanya wo gukina n’umwana, yaba ababyeyi be, abavandimwe se, ni byiza kugira umwanya wo ku musomera igitabo, kurebana nawe igitabo, ukamubwira inkuru zirimo cyangwa amashusho mubonyemo.

Wa musomera igitabo mwirirwanye mu rugo, abyutse cyangwa agiye kuryama

5.Kumuha impano z’ibitabo

Abana benshi bagurirwa impano (ibikinisho,…) bagurirwa ibyo kurya bitandukanye, bajyanwa gutembera, gusura abantu, gukina….. ngo bibashimishe.

Ku mukorera neza cyane, ni ukumuha impano y’igitabo. Bituma umwana, nyuma yo kurya, nyuma yo gukina, nyuma yo kubona inshuti..agira ubumenyi ku bintu byinshi, amenya inyuguti, imibare, akareba ikintu sikimuvemo..amenya kubara inkuru, kuvuga ibyo yabonye.