Umugabane wa Afurika ni umugabane ufite ibintu byinshi bikurura abantu, hari ibintu nyaburanga, ahantu ndangamateka, ndangamuco, imiterere kamere yihariye. Afurika ni umugabane ukikijwe n’inyanja y’Ubahinde, inyanja ya Atalatika, inyanja ya Mediterane n’iy’umutuku. Izo Nyanja zikaba zitanga umucanga mwiza abantu bakunda gutembereraho. Haboneka n’ibiyaga byinshi n’imigezi…