Ibiganiro Ubukerarugendo

Ibisubizo 15 bya Habiyambere Egide

Habiyambere Egide ni umusore w’umunyarwanda wize Computer & Electronics, wihangiye imirimo y’ubutekinisiye mubyo yize.  Egide atuye mu murenge

Featured Post

top category

Urugendo

32 Articles
+

Uncategorized

16 Articles
+

Umuco

4 Articles
+

Must Read

Winter Dressing Tips When It’s Really Cold Out

admin

admin / 380 Articles

administrator

+

Bussiness

Technology

Amafunguro ya Kigande I Kibeho

Abantu batembera, basura I kibeho mu karere ka Nyaruguru babasha kubona ahantu bafatira amafunguro ya

IBYIZA 10 BYO KUNYWA THÉ VERT

Thé Vert (Green Tea) ni icyayi cyizwi cyane I Nyamirambo, abantu bayikunda, bamenke ibyiza byayo baza

Afurika y’Uburasirazuba: Amafunguro yihariye yo kurya muri

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (East Africa Community) ni ibihugu bifite amafunguro yihariye, amafunguro

Ifunguro rya kinyarwanda 100/% muri musanze

Musanze ni akarere kari mu ntara y’amajyaruguru,ku birenge by’ibirunga,niko karere gakora cyane ku birunga.Gafite ibyiza

Top most stories

Ibiganiro
ZAMBIA: IBITEKEREZO MU GUKORA UBUKERARUGENDO BURAMBYE

Tariki ya 14- 24 Kanama 2018 I Livingstone mu mujyi w’ubukerarugendo wa Zambia habereye amasomo yo kwigisha abantu

Inkuru zo kwamamaza
Wekindi yo kwizihiza #Kwibohora31, ibitaramo bikomeye bizabera I Rubavu

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, mu mujyi wa Rubavu hateguwe ibirori

Inkuru zo kwamamaza
Wekendi y’umuganura, ibintu bizaba mu Rwanda

Umuganura uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Munani buri mwaka, ni ibirori bifite ibisobanuro mu muco n’amateka

Amateka y'Ahantu
Weekend y’umuganura, ahantu 5 wasura hafite amateka y’umuganura

Umuganura ni umwe mu mihango y’abanyarwanda kuva kera, ni umuhango wayoborwaga n’umwami. Ubu abanyarwanda  bizihiza umuganura bafata umwanya

Insingamigani Inyurabwenge
Rubanda ni abahanya

Rubanda ni abahanya ni umugani baca iyo bashaka gutsindira umuntu ubugome badasobanuye uwo ari we; ni bwo bagira ngo:

Ibirori Inkuri z'ibirori Uncategorized
2021, Kwita Izina  abana b’ingagi ku nshuro ya 17

Kuva mu mwaka wa 2005, mu Rwanda haba igikorwo cyo kwita amazina abana b’ingagi baba baravutse mu miryango

Amateka Amateka y'Abantu
Menya bimwe mubintu 26 byaranze perezida wa mbere wa kenya “JOMO KENYATTA”

Jomo Kenyatta ni Umugabo wavukiye muri Kenya yarwanyije ubutegetsi bwaba koloni babongereza bari barigaruriye ubutaka bwa Kenya, yaharaniye

Abahanzi Inyurabwenge
Impamvu 5 zo gukorera muri Rwanda Arts initiative

Ni byiza kubona ahantu abahanzi batandukanye; abanditsi, abahanzi,  ababyinnyi, abakina ikinamico na filimi, abanyabugeni, abanyarwenya, abanyamideli, abashushanya ….kubona

  • Home  
  • Rwanda 2026, amarushanwa ya siporo ukwiriye kwitabira mu Rwanda.
- Inkuru zo kwamamaza

Rwanda 2026, amarushanwa ya siporo ukwiriye kwitabira mu Rwanda.

U Rwanda ni igihugu cyateje imbere ubukerarugendo bwa siporo, hubatswe ibikorwaremezo byinshi kandi bigezweho, hashorwa amafaranga mu makipe, abaterankunga bagenda bumva akamaro ka siporo n’ubushabitsi (Business) n’abaturage bagenda bumva akamaro ko gukina n’imyidagaduro. Ni muri urwo rwego mu Gihugu hagenda haba amarushanwa y’imbere na mpuzamahanga akomeye. Dore amarushwana ya siporo ukwiriye kwitabira mu Rwanda: Ni […]

U Rwanda ni igihugu cyateje imbere ubukerarugendo bwa siporo, hubatswe ibikorwaremezo byinshi kandi bigezweho, hashorwa amafaranga mu makipe, abaterankunga bagenda bumva akamaro ka siporo n’ubushabitsi (Business) n’abaturage bagenda bumva akamaro ko gukina n’imyidagaduro.

Ni muri urwo rwego mu Gihugu hagenda haba amarushanwa y’imbere na mpuzamahanga akomeye. Dore amarushwana ya siporo ukwiriye kwitabira mu Rwanda:

  1. FERWAFA Super Cup 2025

Ni irushana ry’Igikombe gisumba ibindi mu Rwanda, rihuza ikipe yatwaye igikombe cy’amahoro n’iyatwaye  shampiyona y’umwaka uba ushize mu bagabo n’abagore, kikaba mbere y’uko indi shampiyona itangira.

Iyo ikipe imwe muri izo yabitwaye byombi, hafatwa ikipe yakinnye finali y’igikombe cy’amahoro.

Rizahuza  mu bagabo; Rayon Sports na APR FC, mu bagore; Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC . Rizaba tariki ya 10 Mutarama 2025 kuri Sitade Amahoro.

N.B: Uyu mwaka hazaba na FERWAFA Super Cup 2026

2. African Handball Championship

Ni irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Handball mu bagabo. Rizaba tariki ya 21-31 Mutarama 2026. Rizitabirwa n’amakipe 16, ari mu matsinda 4. U Rwanda ruri mu itsinda A hamwe na Zambia, Nigeria na Algeria.

3. Africa Men’s Club Championship Competition

Ni irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo. Rizaba tariki ya 20 Mata -3 Gicurasi 2026.

4. ATP Challenger Tour Kigali 2026 (Tennis)

Irushanwa rya Tennis rihuza abakinnyi babigize umwuga, rizaba Tariki ya 2-15 Werurwe 2026, kuri IPRC Kigali College Kicukiro kuri Ecology Tennis club.

  • ATP Challenger 75:  2-8 Werurwe 2026
  • ATP Challenger 100: 9-15 Werurwe 2026

5.Tour du Rwanda 2026

Irushanwa ry’amagare rizenguruka igihugu mu ntara zose, rigahuza Abanyarwanda n’abanyamahanga. Ni irushanwa rikunzwe cyane mu Rwanda. Rizaba 23 Gashyantare- 1 Werurwe 2026.

6. Fifa Series 2026

U Rwanda ruri mu bihugu umunani bizakira Fifa Series 2026, ni imikino ya gicuti ihuza amakipe y’ibihugu y’abagore n’abagabo yo ku migabane itandukanye. Mu Rwanda hazaba hari amakipe umunani y’abagabo, ari mu matsinda abiri. Irushanwa rizaba tariki ya 23-31 Werurwe 2026.

7. Basketball African League (Bal2026)

Ni irushwa rya basketball rihuza amakipe aba ari mu matsinda atandukanye arushanwa gutwara igikombe cya Afurika. Amatsinda abera mu mijyi itandukanye muri Afurika. Kigali nayo yakira iryo rushanwa, rikunda kuba mu kwa Gatanu (Gicurasi).

8. Kigali International Peace Marathon #KigaliMarathon2026

Irushanwa mpuzamahanga ro kwiruka ribera i Kigali, rihuza ababigize umwuga n’abiruka bishimisha. Uyu mwaka rizaba ari ku nshuro ya 21, rizaba tariki ya 7 Kamena 2026.

9. Derby zo mu Rwanda

Ni imikino ihuza amakipe akomeye mu Rwanda mu mupira w’amaguru mu marushanwa y’Igikombe cy’intwari, icy’Amahoro no muri Shampiyona. Aba ari imikino abantu baba bategereje cyane, harimo ishyaka ryinshi, aba ari ibirori ku bakunzi b’umupira w’amaguru.

Rayon Sports vs APR FC

Rayon Sports Vs Mukura FC

Rayon Sports vs Kiyovu Sport

10. Rwanda Triathlon (Ironman70. 3)

Ni umukino ubumbiyemo Koga, Kwiruka n’Igare, ubera ku Kiyaga cya Kivu. Ni umukino uhuza Abanyarwanda n’abanyamahanga.

11.Rayon Day ( Umunsi w’igikundiro)

Umunsi w’igikundiro, aba ari umunsi uhuza ikipe ya Rayon Sports n’abakunzi bayo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo. Ni umunsi uba ukomeye mu Rwanda, harimo umukino uba wateguwe ukomeye n’ imyidagaduro. Ni umukino uba mbere y’uko shampiyona itangira.

12. APR Day (Umunsi w’Igitinyiro)

Umunsi w’igitinyiro, aba ari umunsi uhuza ikipe ya APR FC n’abakunzi bayo hamwe n’abafatanyabikorwa bayo. Ni umunsi uba ukomeye mu Rwanda, harimo umukino uba wateguwe ukomeye n’imyidagaduro. Ni umukino uba mbere y’uko shampiyona itangira.

Mu Rwanda  hari na Shampiyona ya basketball, Volleyball na handball, ndetse n’amarushanwa yo koga, tennis, imodoka, rugby, amarushwana y’amagare hirya no hino mu Gihugu.

Ayo yose ahuza abantu benshi bakunda iyo mikino cyane cyane muri weekend, wakurikirana  amakuru yayo ku mbuga nkoranyambaga zayo ukamenya gahunda zayo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Igicumbi @2024. All Rights Reserved.