Ni byiza kumenya amaserukiramuco akomeye azaba mu gihugu, amaserukiramuco uzitabira, uzajyanamo n’inshuti n’abavandimwe. Kuva mu ntangiro z’umwaka kugera mu mpera zawo haba hari amaserukiramuco atandukanye mu mpande zose z’igihugu.
Mu Rwanda, ni igihugu giteza imbere ibikorwa by’imyidagaduro, kirangwa n’umutekano, abategura ibitaramo ndetse n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro birahari.
Dore amaserukiramuco akomeye azaba:
1.Iteka African Festival (Kigali)
Iserukiramuco ribanziriza ayandi, riba mu ntangiro z’umwaka (Mutarama). Iteka African Cultural Festival riba rigizwe n’indirimbo zitandukanye n’imbyino ndangamuco byo muri Afurika, gusetsa, imyiyereko y’imideli, imurika ry’ubugeni, kwerekana impano ku banyeshuri, kumenyana no kungurana ibitekerezo, gusangira n’ibindi. Ritegurwa na Iteka Youth Organisation
2.Ijoro rya Kigali Festival (Kigali)
Ni iserukiramuco rigaragaza ijoro rya Kigali ! Ririmo ibintu byinshi ; Gusetsa, Umuziki, kubyina n’ubugeni, Gusangira, Kwishima, kumenyana,..kwiga kubyina, kwiga ubugeni,.. (Rizabera KASO (KK360 Avenue-Kigali). Ni iserukiramuco ryateguwe na OLE ENTERTAINMENT.
3.Kivu Festival (Rubavu)
Iserukiramuco ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu (Ku Mucanga!), ni iserukiramuco ry’imbyino n’indirimo, ryitabirwa n’abahanzi batandukanye ba banyarwanda n’abanyamahanga ndetse n’abadjs batandukanye. Rikunda kuba mu gihe cyo kwizihiza Kwibohora.
4.Ubumuntu Arts Festival, (Gisozi/Kigali)
Iserukiramuco ryo kugaragaza kubana neza, kubana mu mahoro nta we ubangamiye undi binyuze mu buhanzi; imbyino, ubugeni, imivugo, amashusho n’ibindi. Iserukiramuco ryo kuzamura ubumuntu mu bantu batandukanye, kumva abandi, gufasha abandi mu nzego zitandukanye. Ribera kuri Kigali Genocide Memorial Center.
5.Tarama Rwanda Festival (Kigali)
Tarama Rwanda Summit & Festival, ni iserukiramuco rigizwe n’inama ihuza abayobozi, abahanzi mu nzego zose, abanyamakuru, abakora mu nganda zitunganya imiziki n’abandi mu rwego rwo gusangira ibitekerezo n’ubumenyi.
6.Kigali Cine Junction Film Festival
Iserukiramuco Mpuzamahanga ryo kwerekana filimi ahantu hatandukanye muri Kigali, rigizwe n’ ibiganiro, kumenyana kwa bantu batandukanye.
Ni iserukiramuco ritegurwa n’Imitana Productions mu rwego rwo guteza imbere sinema mu Rwanda.
7.Nyanza Twataramye Cultural Festival (Nyanza)
Iserukiramuco ribera mu Karere ka Nyanza, rigahuzwa n’ibirori by’umuganura. Ni igitaramo nyarwanda 100%, kiba kirimo imbyino gakondo, kwivuga, bateguye Kinyarwanda, bagatarama Kinyarwanda.
8.Hill Festival (Rebero/Kigali)
Iserukiramuco rizwi nka Hill Festival riteza imbere umuziki mu jyana zose kuva kuri gakondo kugera kuri Hip Hop, Rock, pop music…Ni rishyashya mu maserukiramuco mu Rwanda, ryaje rifite imbaraga zo kuzana abahanzi bakomeye bavuye hirya no hirya ku isi, haba harimo n’abanyarwanda. Ryitabirwa n’amatorero abyina Kinyarwanda akomeye mu Rwanda.
9. Ikirenga Culture Tourism Festival (Mu mujyi wa Musanze)
Iserukiramuco riba ririmo ibiganiro, ibitaramo by’abahanzi batandukanye; harimo abanyarwanda n’abanyamahanga. Rirangwa ; imbyino, imikino gakondo, kwerekana filimi, gusetsa, kwerekana Impano n’ibindi.
Ribera ahantu hatandukanye mu mujyi wa Musanze.
10.Red Rocks Cultural Festival (Nyakinama/Musanze)
Iserukiramuco riba ririmo ibikorwa bitandukanye, kubyina, kugira ubumenyi, gusobanukirwa ibikorwa bya Red Rocks Initiatives. Rirangwa n’Imbyino n’indirimbo gakondo, impurika ry’ibikorwa, ubuzima, ubugeni by’abaturage batuye muri ako gace, gutembera ikibaya cy’umugezi wa Mukungwa. Byose ari ugushyigikira ibikorwa by’ubukerarugendo burambye muri ako gace.
11.AIC Festival (Kigali)
Iserukiramuco ritegurwa na African In Colors, ni iserukiramuco rigizwe n’inama, ibiganiro, kumenyana no kwidagadura. Rigaragaza uruhare rw’inganda ndangamuco mu iterambere, guhanga udushya mu nzengo zitandukaye z’ubuhanzi; umuziki, filimi, gufotora, ubugeni, imyambaro, ibitabo, ikinamico,..
Rizitabirwa n’abantu batandukanye bakora, bafite ubunararibonye mu nganda ndangamuco bavuye mu bihugu bitandukanye.
12.Shalom Gospel Festival (Kigali)
Iserukiramuco ry’ibihangano by’iyobokamana, indirimbo zihimbaza Imana. Ritegurwa na Cholare Shalom yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, Kwinjira ni Ubuntu.
13.Volcano Festival (Ukwakira)
Volcano mu Kinyarwanda bivuga ikirunga! Byibuke I Musanze ni hamwe mu hantu ubasha kwitegera ibirunga by’u Rwanda, umujyi wubatse ku birenge by’ibirunga. Iserukiramuco rizwi nka Volcano Fest ritegurwa kimwe nka Nyege Nyege Festival yo muri Uganda.
Ni iserukiramuco ritegurwa rimara iminsi itatu, ririmo umuziki n’imbyino by’abahanzi, abadjs, rirangwa n’abantu bishima, barya, bakabyina , bakaryama (camping), imurika ry’abanyabugeni, ibyicundo by’abana.
Ribera:Nyakinama
Riba: Ukwakira
14.Iwacu Muzika Festival
Iserukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2019, ryitabirwa n’abahanzi nyarwanda bazenguruka mu mijyi itandukanye y’u Rwanda bataramira abakunzi babo. Rikaba rikunda kuba hagati ya Nzeri-Ugushyingo buri mwaka.
Ni iserukiramuco ritegurwa na Kampanyi ya EAP (East African Promoter).
15.European Film Festival
Iserukiramuco rya Sinema zo mu Bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu Rwanda. Ni filimi ziba ziri mu byiciro bitandukanye; Comedy, Drama, Documentary, Fiction,..), zerekanwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.
16. Mashariki African Film Festival
Mashariki African Film Festival ni iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema, rihuza abantu bakora mu ruganda rwa sinema bo mu Rwanda no hanze y’igihugu. Rirangwa n’ibikorwa bitandukanye; kwerekana filimi, gutanga ibihembo, ibiganiro, gusangira ubumenyi…
Nyuma ya Filimi haba ikiganiro cyo kungurana ibitekerezo kubyerekeye uko filimi yari imeze. Iyi serukiramuco ikunda kuba mu Ugushyingo.
17.EANT Festival (Dancing Is Life)
Iserukiramuco ry’imbyino zizwi nka Dance Contemporaine, riri mu maserukiramuco akomeye mu Rwanda, ryashizwe na Amizero Kompanie, iyoborwa n’umubyinnyi wabigize umwuga Wesley Ruzibiza.
Ni iserukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2012, rihuza abahanzi bo mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba n’abo mu bindi bihugu byo ku isi cyane cyane ari urubyiruko.
Haba harimo kwiga, amahugurwa, kugungurana ibitekerezo, gusangira ubumenyi n’abandi bambyinnyi bafite uburambe.
Rifite inshingano yo guhuza ababyinnyi bavuye impande zose bakabyina, bagahura, bakamenyana binyuze mu buhanzi n’amahoro.
Aka karere kazahajwe n’umutekano muke, iserukiramuco rifasha gukomeza kureba ahazaza no gushyigikira ubworoherane. Rikunda kuba mu Ugushyingo.