2025; Amaserukiramuco utagomba kuburamo mu Rwanda

August 1, 2024

Kwitabira iserukiramuco ryiza mu Rwanda ni kimwe mu bintu bizagushimisha mu kurangiza uyu mwaka. Amaserukiramuco azabera ahantu hatandukanye mu Rwanda. Kuba uhatuye, utuye hafi yaho, uteganya kujyayo, tekereza ku iserukiramuco rizahabera. Ntugomba kubura!

1.Iteka African Festival (Kigali)

Iserukiramuco ribanziriza ayandi, riba mu ntangiro z’umwaka (Mutarama). Iteka African Cultural Festival riba rigizwe n’indirimbo zitandukanye n’imbyino ndangamuco byo muri Afurika, gusetsa, imyiyereko y’imideli, imurika ry’ubugeni, kwerekana impano ku banyeshuri, kumenyana no kungurana ibitekerezo, gusangira n’ibindi.

Ritegurwa na Iteka Youth Organisation

2.I AM HIP HOP Festival

Ni iserukiramuco rigizwe n’abahanzi b’ijyana ya Hip Hop mu Rwanda, ari aba kizamuka cyangwa abamaze igihe bose barahura bagashimisha abakunzi babo, abantu bakunda ijyana ya Hip Hop.

Ribera: Centre Culturel Francophone

Rikunda kuba muri Nyakanga

3.Ubumuntu Arts Festival, (Gisozi/Kigali)

Iserukiramuco ryo kugaragaza kubana neza,  kubana mu mahoro nta we ubangamiye undi binyuze mu buhanzi; imbyino, ubugeni, imivugo, amashusho n’ibindi. Iserukiramuco ryo kuzamura ubumuntu mu bantu batandukanye, kumva abandi, gufasha abandi mu nzego zitandukanye.

Riba muri Nyakanga

Ribera kuri Kigali Genocide Memorial Center.

4.Rwanda Auto Festival 2025 ( 20 Nyakanga 2025)

Iserukiramuco ry’imodoka, herekanwa imodoka zitandukanye, iza kera n’izavuba, ibikoresho bitandukanye imodoka zikenera, kwifotoza, kuganira, kumenyana, imiziki n’ibindi.

Riba muri Nyakanga.

Rizabera: CHIC Mall Parking, Kigali Universe

5.Kigali Cine Junction Film Festival

Iserukiramuco Mpuzamahanga ryo kwerekana filimi ahantu hatandukanye muri Kigali, rigizwe n’ ibiganiro, kumenyana kwa bantu batandukanye.

Ni iserukiramuco ryateguwe n’Imitana Productions mu rwego rwo guteza imbere sinema mu Rwanda.

6.Oldies Music festival

Iserukiramuco ry’indirimbo zo muri 70, 80,90 na 2000, abakunzi bazo baza bambaye imyenda iranga abahanzi baririmbaga muri iyo myaka. Riba ririmo abadjs basusurutsa abantu,ba bibutsa bya bihe!

Ni iserukiramuco ryibutsa abantu iyo myaka, uko basohokaga, bambaraga, babyinaga, abahanzi bakundaga n’ibindi.

7.Giant of Africa (27 Nyakanga-2 Kanama 2025)

Rizabera: BK Arena

Rihuza urubyiruko rugera kuri 320;abakobwan’abahungu bavuye mu bihugu bitandukanye muri Afurika. Riba rigizwe n’indirimbo, imbyino, imikino ya Basketball, ibikorwa byo gufasha.

27 July 2025: Opening Show

2 August 2025: Closing Concert

8.Nyanza Twataramye Cultural Festival (Nyanza)

Iserukiramuco ribera mu Karere ka Nyanza, rigahuzwa n’ibirori by’umuganura. Ni igitaramo nyarwanda 100%, kiba kirimo imbyino gakondo, kwivuga, bateguye Kinyarwanda, bagatarama Kinyarwanda.

Ribera: Nyanza

Riba: Kanama

9.Volcano Festival (Musanze)

Volcano mu Kinyarwanda bivuga ikirunga! Byibuke  I Musanze ni hamwe mu hantu ubasha kwitegera ibirunga by’u Rwanda, umujyi wubatse ku birenge by’ibirunga. Iserukiramuco rizwi nka Volcano Fest ritegurwa kimwe nka Nyege Nyege Festival yo muri Uganda.

Ni iserukiramuco ritegurwa neza,  rimara iminsi itatu, ririmo umuziki n’imbyino by’abahanzi, abadjs, rirangwa n’abantu bishima, barya, bakabyina , bakaryama (camping), imurika ry’abanyabugeni, ibyicundo by’abana,…

Ribera: Nyakinama

Riba: Ukwakira

10.Iwacu Muzika Festival

Iserukiramuco ryatangiye mu mwaka wa 2019, ryitabirwa  n’abahanzi nyarwanda bazenguruka mu mijyi itandukanye y’u Rwanda bataramira abakunzi babo. Ni iserukiramuco ritegurwa na Kampanyi ya EAP (East African Promoter).

Ribera: Ahantu hatandukanye mu Rwanda

Rikaba rikunda kuba hagati ya Nzeri-Ugushyingo buri mwaka.

11.European Film Festival

Iserukiramuco rya Sinema  zo mu Bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ndetse no mu Rwanda. Ni filimi ziba ziri mu byiciro bitandukanye; Comedy, Drama, Documentary, Fiction,..).

Zerekanwa ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali no mu ntara rimwe na rimwe.