2024, Intore z’u Rwanda zashyizwe mu murage  ndangamuco Udafatika ku isi

December 28, 2024

Tariki ya 4 Ukuboza 2024  mu nama ya 19 y’Inteko y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’umuco (UNESCO)  mu kurengera umurage ndangamuco w’ibidafatika yabereye muri Asuncion muri Paraguay yashyize  intore z’u Rwanda mu Murage  Ndangamuco Udafatika ku isi.

Intore ni izina ry’itsinda ry’ababyinnyi cyangwa umubyinnyi b’imbyino z’umuhamirizo w’intore. Intore zituruka mu muco wa kera mu gutarama, kwivuga ibigwi nyuma y’intsinzi ku rugamba. Imihamirizo y’intore iherekezwa n’ibyivugo by’ubutwari n’imbaraga.

Intore zigishwa guhamiriza, kwivuga, kuvuga no gutambuka mu ruhame kandi ikaba ifite ibintu biyiranga iyo iserutse iri mu ngamba.