Mu gihe cyo Kwita Izina abana b’ingagi, umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo haba hashyushye,
hari abantu benshi. Ni ahantu haba hahuriye abantu batandukanye; abanyamusanze cyangwa
abahatembereye.
Hari mpamvu abantu bakwiriye kumenya ibintu bakora muri iyo minsi.
1.Kwitabira ibirori byo Kwita Izina Abana b’ingagi Kubasha kujya kwitabira ibyo birori imbona nk’ubone, kureba ibyamamare, abashakashatsi, abantu bakomeye baba baje kwita amazina.
Ni ibirori birangwa n’imyidagaduro, umwanya wo kumenya byinshi ku bikorwa by’ubukerarugendo
mu Rwanda, akamaro ko kurinda ingagi n’urusobe rw’ibidukikije.
- Kwitabira amaserukiramuco akomeye Mu gihe cy’icyumweru cyose mbere y’uko umunsi wo kwita izina ugera, I Musaze haba hari amaserukiramuco abiri akomeye muri ako karere (Ikirenga Culture Tourism Festival na Red Rocks Cultural Festival).
Ni umwanya mwiza wo kwidagadura witabira izi serukiramuco zigizwe n’imbyino, umuziki,
impurikabikorwa, ibiganiro n’ibindi.
3.Gusura Ingagi
Birashoboka ko muri iyi weekend waba aribwo ubona umwanya wo gusura ingagi, izo nyamaswa
zitangaje, zijya kugira imiterere, imibereho nk’iya muntu. Kubasha kuzamuka ibirunga, ariho izo
nyamaswa ziba.
Bisaba kuba warabisabye mbere.
- Gutembera I Musanze
Akarere ka Musanze gafite ibyiza nyaburanga byinshi; ahantu ndangamateka, ndangamuco, imisozi
n’ibibaya bitandukanye, amafunguro meza, amahoteli meza, umujyi urimo inzu z’ubugeni, inzu
z’imyidagaduro,..
Ni umwanya mwiza wo kubasha gusura ibyiza bitandukanye biba muri aka karere, kubasha kwitabira
ibirori bitandukanye biba byateguwe.
5.Kumenyana n’abandi (Networking)
Umwanya mwiza ku bantu bakora mu bikorwa by’ubukerarugendo, ibidukikije, umuco guhura,
bakamenyana, bagasangira, bakungurana ibitekerezo.
Ni ahantu haba ha huriye abantu bavuye impande z’isi zitandukanye ndetse n’abanyarwanda, ni
byiza ku muntu wifungura, uzi kuganira, gusangira ibitekerezo, kwagura amarembo, kuba yabona
akanya ko kumenyana n’abandi no kunguka inshuti.